• uzi gukunda

    Umuhanzi Christian yateguye igitaramo yatumiyemo Alexis Dusabe , Bosco Nshuti , Gisele Precious na korari Besarel

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 27, 2019

    Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2019,ku rusengero rwa ADEPR MURAMBI harabera igitaramo cyiswe Uzi Gukunda Live Concert cyateguwe n’umuhanzi Christian Niyondora ,Christian usanzwe anabarizwa muri korari Besarel yo […]




    Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2019,ku rusengero rwa ADEPR MURAMBI harabera igitaramo cyiswe Uzi Gukunda Live Concert cyateguwe n’umuhanzi Christian Niyondora ,Christian usanzwe anabarizwa muri korari Besarel yo kuri iri torero.

    39397713_887092781483439_7617978025421832192_n
    umuhanzi Christian Niyondora

    Ni igataramo kizaba mu masaha ya saa munani ,kikazitabirwa n’abahanzi b’abanyempano batandukanye barimo Bosco Nshuti,Gisele Precious na korari Besarel yo muri ADEPR Murambi.

    Ni igitaramo uyu muhanzi yateguye agamije kwegerana n’abakunzi be ndetse akabasangiza  zimwe mu ndirimbo Imana yashyize ku mutima we zirimo iyitwa  uzi gukunda yanitiriwe igitaramo.

    Mu kiganiro na Christian wateguye iki gitaramo ,yabwiye umunyamakuru ko amaze igihe kinini ategereje uyu munsi w’igitaramo cye ndetse ko amaze igihe yitegura bityo ko kizaba ari amateka ku buzima bwe.

    uzi gukunda

    Umuhanzi Christian N Vedaste amaze igihe kitari kinini atangiye kuririmba ku giti cye dore amaze imyaka myinshi muri korari Besarel ndetse akaba yaranayibereye umutoza wayo igihe kinini.Ni umwe mu banyempano bazi kuririmba muri iki gihe bityo abazitabira iki gitaramo bakazabona imiririmbire iteye imbere dore ko n’abandi bahanzi bose yatumiye bakunzwe cyane kubera ubuhanga n’imiririmbire iri ku rwego rwo hejuru.

    KANDA HANO  WUMVE IMWE MU NDIRIMBO ZE  YISE ” NIWE  MAHARO “

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo