• mugabe

    Umuhanzi Assiel Mugabe agiye gukora igitaramo gikomye yise “OVERSEAS WORSHIP EXPERIENCE” kizasigira ubumenyi bukomye abaramyi

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 5, 2019

    Umuramyi Mugabe Assiel afatanije n’Itorero rye rya Methodiste/ conference ya Kigali, Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abaririmbyi mu matsinda yabo atandukanye, yateguye igitaramo yise “OVERSEAS WORSHIP EXPERIENCE” tugenekereje mu Kinyarwanda […]




    Umuramyi Mugabe Assiel afatanije n’Itorero rye rya Methodiste/ conference ya Kigali, Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abaririmbyi mu matsinda yabo atandukanye, yateguye igitaramo yise “OVERSEAS WORSHIP EXPERIENCE” tugenekereje mu Kinyarwanda “KURAMYA KURENGA IMIPAKA” gifitiye  impamba ikomye abaramyi

    Umuramyi Mugabe Assiel  yatangarije ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW aho igitekerezo cyo gukora  igi gitaramo gikomeye aho cyavuye  yagize ati “Igitekerezo cyo gukora iki gitaramo cyavuye ku kuba hari icyuho gikabije mu bumenyi bwo kuririmba hagati y’abaramyi n’abandi baririmbyi mu matsinda yabo cyane cyane muri za korali zikorera umurimo w’Imana mu nsengero; akaba ari yo mpamvu uyu nabonye ari byiza gufatanya n’Itorero rya njye  rya methodiste mu kongerera ubushobozi amatsinda y’abaririmbyi yo mu n’Itorero rya njye  rya methodiste (yo muri  conference ya Kigali).

    Umuramyi Assiel Mugabe

    Yakomeje agira ati :”muri iki gitaramo  nzafatanya n’ itsinda ry’abaramyi (Randy& Sandy) bazaturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho tuzafatanya kuririmba indirimbo zitandukanye.

    itsinda ry’abaramyi (Randy& Sandy)

    Iki gitaramo gifite umwihariko ugereranije n’ibindi bitegurwa n’abaramyi bo mu Rwanda kuko kizagira ibyiciro bibiri: icyiciro cya mbere  kizaba ari amahugurwa y’abaririmbyi bagera kuri 50 bahagarariye abandi muri conference ya Kigali ku itariki ya 21/9/2019.

    Icyiciro cya kabiri kizaba ari igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza kizaba ku itariki ya 22/9/2019 guhera saa munani z’amanywa mu rusengero rwa methodiste Kicukiro( ku muhanda ugana Bralirwa) kikazitabirwa n’amakorali 6 yo mu itorero methodiste libre conference ya Kigali.

    Umuhanzi Assiel Mugabe yakomeje kandi atubwirako Bishoboka ko bene ibi bitaramo bizanategurirwa mu ntara aho itorero Methodiste rikorera nkuko we abyifuza  kuko we kugeza ubu akaba ari mu biganiro n’abayobozi be mu itorero asengeramo ndetse banakusanya n’ubushobozi ngo  bazabashe kugeza iki gitaramo no mu Ntara zitandukanye z’ igihugu cy’ u Rwanda .

    Iki gitaramo yise “ OVERSEAS WORSHIP EXPERIENCE” kije nyuma y’ikindi aharutse gukora yari  yise  “CAMPUS OUTREACH” uyu muramyi yakoze mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka muri IPRC Kigali. Assiel aragira inama abandi baramyi kugerageza kuzamura abaririrmbyi bo mu matorero yabo kuko usanga hari icyuho gikabije mu by’ubumenyi mu kuririmba hagati y’abaramyi/abahanzi n’abandi baririmbyi basanzwe.

    Narada choir EMLR Kicukiro

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo