• Dr Wong

    Umuganga yahuye na kristo nyuma ya za miliyoni z’abana yishe akuramo inda z’abagore.

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne October 17, 2016

    Dr. Vansen Wong, ni umuganga (doctor) wakoraga akazi ko gukuramo inda, yatekerezaga ko gukuramo inda ku bushake bifasha abagore bikaba n’amahirwe yo guhita ubuzima bifuza. Yari yarahisemo aka kazi agamije […]




    Dr. Vansen Wong, ni umuganga (doctor) wakoraga akazi ko gukuramo inda, yatekerezaga ko gukuramo inda ku bushake bifasha abagore bikaba n’amahirwe yo guhita ubuzima bifuza. Yari yarahisemo aka kazi agamije gutanga umutuzo ku bifuzaga  kwikiza icyo yitaga umutwaro ku basamye inda zitufuzwa.

    Dr Wong

    Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Info Chretienne,  Docteur Wong yumvaga ashishikariye gufasha abagore, by’umwihariko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina babaga batifuza gutwara inda.

    Igihe kimwe yaje gutekereza cyane ku kazi ke, yibaza umubare w’amamiliyoni y’impinja yishe binyuze mu gukurira inda zitifuzwa abagore yumva ni umutwaro ukomeye kuburyo yumvise akarambiwe.

    Abortion

    Mu gihe cy’imyaka 7 yari amaze muri aka kazi, uyu muganga byaje kurangira agize inkomanga ikomeye ku mutima we, atangira  kwicira urubanza mu mutima ndetse abura amahoro kugeza ubwo yaje kwigira inama yo kwerekeza mu rusengero kuko yizeraga ko nibura ariho hantu yaturiza.

    2.IBYIRI 1

    Mu gihe yari ageze mu rusengero kubera urukundi rw’Imana yumvise mu mutima we agize umunezero atari yarigeze kubera urukundo rw’Imana, ndetse akomangwa ku mutima n’ubutumwa yahumvise bwavuga ngo  “buri muntu wese yaremwe mu ishusho y’Imana.”

    Gukuramo inda imbere y'Imana ni ukwica nk'ukundi

    Vansen Wong byarangiye ahagaritse aka kazi. Ubu asigaye ari umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita no gukurikiranira hafi  abagore batwite mu cyo mu mujyi wa Sacramento, muri leta ya California yo muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

    @ibyirirngiroNews



    Leave a Reply


    Ibitekerezo