• jean

    Umufaransa  Jean Claude Gianadda uri mu bakomeye mu muziki wa Kiliziya agiye gutaramira mu Rwanda

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 23, 2019

    Umuhanzi ukomeye mu Iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika ,umufaransa Jean Claude Gianadda agiye gutaramira abakristu bo mu Rwanda mu gitaramo kigamije Iyogezabutumwa ryagutse cyateguwe na Korali Christus Regnat  yo muri Paruwasi […]




    Umuhanzi ukomeye mu Iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika ,umufaransa Jean Claude Gianadda agiye gutaramira abakristu bo mu Rwanda mu gitaramo kigamije Iyogezabutumwa ryagutse cyateguwe na Korali Christus Regnat  yo muri Paruwasi Regina Pacis I Remera.

    Nkuko byatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi korali bashishikarije abantu kwitegura kurya ibiryo bya Roho n’umubiri binyuze mu gitaramo bari gutegura.

    Bagize bati” Tariki 5 na 6 Ukwakira 2019 mube muyiteguye kuko twabazaniye icyamamare muri muzika no mu iyogezabutumwa Umufaransa Jean Claude Gianadda ufite indirimbo zikabakaba 1000.

    “Hamwe rero na Chorale Christus Regnat, twiteguye kubaha ibyiza binyura Roho n’umubiri tubicishije muri izo ndirimbo zisingiza Imana. Mube mwegeranya itike ubundi muzaze dufatanye kwakira iyo ntumwa y’Imana izaba ije gutaramira mu rw’imisozi 1000 u Rwanda rwa Gasabo.”

    regnat
    Korali Christus Regnat yatumiye Jean Claude Gianadda

    Jean Claude Gianadda amaze igihe kinini mu muziki wo muri Kiliziya akaba maze guhanga indirimbo zigera ku 1000,afite imyaka 75 dore ko yabonye izuba mu 1944 avukira mu gihugu cy’u Bufaransa. Yabaye umwarimu wa Siyansi n’umuyobozi w’ ishuri rya Koreji Saint Bruno i Marselle mu Bufaransa kuva 1970 kugeza 1994. Uyu muhanzi w’umunyabigwi yashyize hanze album ya mbere mu 1974 aho yafatanyaga kuririmba no kwigisha muri Koreji Saint Bruno.

    Ku myaka 50 y’amavuko yaje gusezera ku mwuga we w’ubwarimu yiyegurira gusa kuririmba nk’ubutumwa bwe bw’ibanze muri Kiliziya. Jean Claude Gianadda nk’umuririmbyi, yakoze indirimbo nyinshi cyane zikubiye muri za Album zirenga 100.

    jean cla
    Jean Claude Gianadda ni ubwa mbere agiye gutaramira muri Afurika

    Bizimana Jeremie ushinzwe imenyekanishabikorwa muri iyi korali yavuze ko iki gitaramo bagiteguye mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abana bamugaye bitabwa ho n’ikigo Centre inshuti giherereye I Gahanga mu karere ka Kicukiro I Kigali.

    Aganira na Inyarwanda yagize ati”Ni abana babayeho mu buzima bugoye, ndetse n’ababitaho nabo bakaba nta bushobozi bafite buhagije. Muzaze rero dukusanye iyo nkunga ubundi natwe twishimire ko hari uwo twafashije kubaho byibura umunsi umwe. Murakoze! Mugire amahoro y’Imana.”

    Iki gitaramo kizabera Camp Kigali, tariki 5 Ukwakira 2019, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Aho kwinjira bizaba ari amafaranga 10 000 Frw mu myanya y’imbere ndetse na 5 000 Frw ahasigaye. Ku wa 06 Ukwakira 2019 hazaba igitambo cya Misa, kizabera kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera kuva saa ine za mu gitondo.

    Jean Claude Gianadda azwi cyane mu ndirimbo ‘Trouver dans ma vie Ta présence’, ‘Jésus me voici devant toi’, ‘Tiens Ma Lampe Allumée’. Yashyize hanze album nka : ‘Qu’il est formidable d’aimer’, ‘Près de Toi Marie’ n’izindi akaba ari ku nshuro yambere agiye gutaramira muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo