• 50685962_1998051290244208_5340156095811813376_n

    UMUBABARO N’AMASENGESHO BY’IGETSEMANI.- Pst Liliose K. TAYI

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 14, 2019

    Nk’uko twabibonye mu nyigisho zatambutse zivuga ku musaraba, twabonye ko Yesu yabambwe ku bw’ibyaha byacu. Kamere yacu y’icyaha igereranywa n’ubumara bw’inzoka ndetse n’urubori rw’icyaha yakandagiwe na Yesu ku musaraba, asenya […]




    Nk’uko twabibonye mu nyigisho zatambutse zivuga ku musaraba, twabonye ko Yesu yabambwe ku bw’ibyaha byacu.

    50685962_1998051290244208_5340156095811813376_n
    Pst Liliose K. TAYI

    Kamere yacu y’icyaha igereranywa n’ubumara bw’inzoka ndetse n’urubori rw’icyaha yakandagiwe na Yesu ku musaraba, asenya imbaraga z’ubumara bw’inzoka ndetse akuraho n’urubori rw’icyaha. Imbaraga zazuye Yesu Kristo ziba muri twe abamwizeye ndetse yatugize abatsinzi.

    Yesu yabayeho mu itangiriro nka Jambo, wari kumwe n’Imana ndetse we ubwe ni Imana. Yemeye kwambara umubiri w’umuntu yishyiraho n’akamero k’umugaragu. Ibyo bivuze ko hano ku isi yari umuntu kimwe natwe; yaryaga nkatwe ndetse yagize n’imibabaro nkatwe. Ntibikwiye ko tubona urwitwazo rw’intege nke zacu tuvuga ko tutakora nk’ibyo Yesu yakoze kuko we ari Imana. Yabaye umuntu nkatwe, ndetse aca mu bigoye nk’ibyo ducamo. Bibiliya itubwira ko hari igihe Yesu yagize agahinda gakomeye, ariko n’ubwo byari bimeze bityo yakomeje ari mu busabane n’Imana, akabona ibyo abigishwa be batabonaga.

    Igihe Yesu yari i Getsemani n’abigishwa batatu, yabonaga ko mu mwuka isi y’umwijima yari mu ntambara; satani ntiyashakaga ko Yesu asohoza intego yamuzanye ku isi. Satani ntiyatuza ngo akureke ukore umugambi w’Imana ku buzima bwawe; azarwanya umugambi w’Imana ku buzima bwawe nk’uko yarwanije Yesu. Iyi ntambara y’i Getsemani yari hagati ya kamere n’umwuka. Umubiri wo wari ufite intege nke kandi udashaka kumvira Imana, ariko umwuka wo wari uzi igikwiriye gukorwa. Iyo ntambara irakomeje mu buzima bw’abizera n’uyu munsi. Yesu yashoboraga kubona uburakari isi y’umwijima yari imufitiye. Ibyahishuwe 5:1-5 herekana ko Yesu yafashe umuzingo arawufungura. Yahisemo kumvira Imana, yemera ko ubushake bwayo buba.

    Musenge mutagwa mu moshya.

    Yesu yatsinze intambara ya mbere ku mavi i Getsemani asenga, iyindi ayitsinda igihe yabambwaga ku musaraba. Abakristo n’abinginzi batsinda intambara mu gusenga. Nk’Abakristo hari aho dukwiye gufata icyemezo tukavuga duti: “Mana noneho ndemeye, birarangiye, ubushake bwawe abe aribwo buba, ntibibe ubwanjye.” Iyo utaragera aho, uzahora mu ntambara zitarangira.

    Ni iby’ingenzi cyane ko tumenya ubushake bwa Data ndetse n’intego afite ku buzima bwacu. Naho ubundi wasanga duhora turwana intambara zitari ngombwa. Kutamenya ubushake bw’Imana bituma umuntu apfusha ubusa umwanya ndetse n’imbaraga ashaka gukora byose akorera bose. satani azakora ibishoboka byose ngo arwanye umugambi uri ku buzima bwawe; niba yaratinyutse kurwanya Yesu, ese jye nawe turi ba nde ngo ataturwanya? Ni yo mpamvu dukeneye kumenya uko dusengera umugambi uri ku buzima bwacu. Iyo ufashe igihe cyo gusenga ntugatangirane n’ibibazo by’ubuzima nk’ibyo kurya n’ibyo kunywa. Ujye utangira uramya Imana, uyisabe kukumenyesha ubushake bwayo ku buzima bwawe.

    Kwinginga kwacu ntikugomba kuba imburamumaro, ibyo biba iyo dusengeye ikintu ariko tutiteguye kukireka igihe Imana itweretse ko atari ubushake bwayo. Twige guca bugufi no kumvira Imana. Intambara y’umubiri n’umwuka iracyahari, ariko tugomba kunesha twemerera ubushake bw’Imana kuba. Ese wakwemerera Yesu kugufasha kunesha kamere yawe y’icyaha? Ese wamwemerera kuguha umugore, akazi cg ishuri we ashaka? Azi ibyiza bigukwiriye kurusha uko wabimenya.

    Ukwiye gufata icyemezo uti: “birarangiye Mwami, ndemeye, reka ubushake bwawe bukorwe muri buri gice cy’ubuzima bwanjye.” Ni yo ntsinzi yacu.

    IBYANDITSWE :  Mariko;   14:32-42,    Ibyahishuwe 5:1,     Abaheburayo 5:7-8, Abagalatiya 5:16-18

    Pst Liliose K. TAYI




    Ibitekerezo