• papane

    Uko byari byifashe mu gitaramo cya Pastor Papane kitagaragaye mo Patient Bizimana wari witezwe- Amafoto

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 23, 2019

    Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2019,Nyarutarama muri CLA habereye igitaramo gikomeye cyari cyiswe Gospel is my life Recording gifatirwa mo amashusho y’indirimbo z’umuramyi Pastor Papane ukomoka muri Afurika […]




    Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2019,Nyarutarama muri CLA habereye igitaramo gikomeye cyari cyiswe Gospel is my life Recording gifatirwa mo amashusho y’indirimbo z’umuramyi Pastor Papane ukomoka muri Afurika y’Epfo.

    Iki gitaramo cyaje kugaragara mo ibintu byagiye bitungura harimo nko kuba cyaritabiriwe n’abantu mbarwa.mu matangazo yamamaza iki gitaramo byavugagwa ko kizatangira saa cyenda n’igice gusa siko byagenze kuko ibyuma byatangiye kuvuzwa Saa kumi n’imwe nuko itsinda rya Healing worship team  aba ariryo ribanza ku ruhimbi rishimisha abantu,iri tsinda ryakurikiwe n’umuramyi Papi claver aririmba indirimbo ze nka’Narakwiboneye’.

    Abari batumiwe kuririmba bagiye basimbura na ku ruhimbi aha harimo Gisubizo Ministries,Alarm minitsrie gusa mu  buryo butunguranye Itangazamakuru ryaje kwangirwa gufata amashusho.

    Umunyempano Ada Bisabo Claudine wigeze gutimira Pastor Papane niwe waje kumwakira .Papane  yaje kugera ku ruhimbi atangira ahanurira Kigali ko igiye gutera intambwe ikomeye abwira abari aho bose ko ibyo Satani yabavuze ho bitazasohora.

    Yaririmbye indirimbo ze nka Luthando,Mwamba,be Alrith n’izindi abantu benshi bararyoherwa dore ko indirimbo ze nyinshi zikunzwe gukoreshwa mu nsengero zo mu Rwanda.

    Papane yavuze ko yishimye cyane nkuko yabitangaje yavuze ko yishimiye uko igitaramo cye cyagenze ahamagarira abantu kuzaza ni Rubavu  bakongera kuramya no guhimbaza Imana.

    Nubwo igitaramo cyagenze neza ariko abantu bose batashye bibaza k’umuramyi Patient Bizimana wagaragaye ku byapa byamamaza iki gitaramo ariko kugeza iSaa mbili n’igice isaha igitaramo cyarangiriye ho Patient Bizimana yari atarakandagira aho.

    Umwe mu bateguraga iki gitaramo yabwiye Inyarwanda ko Patient Bizimana yaje kubabwira ko atari buboneke kubera imbogamizi yahuye na zo.

    Eddie Runyambo uri mu bafashishije Papane gutegura iki gitaramo i Kigali Yagize ati “Patient Bizimana yari afite gahunda yo kuza kuririmba ariko bigeze mu mugoroba atubwira ko yagize imbogamizi tutaramenya izo ari zo. Ariko habaye impamvu kandi ishobora kuba ifatika cyane yatumye ataza.” Yakomeje ati “Kuko yari ari kuri gahunda kandi twagejeje n’amasaha y’umugoroba tukivugana ariko aza kutubwira ko binaniranye bitagishobotse ko aza.”

    ­­­­­­­nyuma y’ibi byose Patient Bizimana yaje gusaba imbabazi abari biteguye ku mubona bagataha batamuciye iryera.

    Yagize ati ati “Nari nabateguje ko nza gukerererwa ariko biza kunanira…nagombaga kubifatanya na gahunda zanjye bwite (atifuje gutangaza) nyuma amasaha ntiyahura biza kurangira gahunda nagiyemo iratinda….nagiye kuza mbona bisaha nk’aho bagiye gusoza mbese n’icyo kibazo cyabayeho.”

    Akomeza yisegura ati “Abateguye igitaramo nta kosa bafite amakosa ni njye uyafite. Mbasabye imbabazi bambabarire ni ikosa ridasanzwe ribaho ariko ritazongera.

    bizi-1839531562977227
    Patient Bizimana wari witezwe ntiyaboneka muri iki gitaramo yasabye imbabazi

    Pastor papane ni umuramyi ubifatanya ni Ivugabutumwa akaba akomoka muri Afurika y’epfo akaba azwi ho ubuhanga mu kuririmba ndetse n’imbaraga aba akoresha ku ruhimbi iyo abyina binyura benshi.

    Bishop Dr Masengo niwe wabwirije muri iki gitaramo

    gisub

    alarm

    Papane ibyishimo byari byamurenze

    abantu
    Imyanya myinshi yari irimo ubusa


    Leave a Reply


    Ibitekerezo