• ADEPR-Rwanda-ikirango-600x445

    Uganda : Rev Past Ntakirutimana Theoneste uyobora ADEPR Uganda yashimuswe

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 29, 2019

    Rev  Past Ntakirutimana Theoneste   umuyobozi  mukuru  w’ Itorero rya Pentikote   muri Uganda  yashimutanywe   n’ abanda banyarwanda 3  n’ inzego z’ umutekano mu gihugu cya Uganda  ubu  yaburiwe  irengero    Ibikorwa […]




    Rev  Past Ntakirutimana Theoneste   umuyobozi  mukuru  w’ Itorero rya Pentikote   muri Uganda  yashimutanywe   n’ abanda banyarwanda 3  n’ inzego z’ umutekano mu gihugu cya Uganda  ubu  yaburiwe  irengero   

    ADEPR-Rwanda-ikirango-600x445

    Ibikorwa byo guta muri yombi no gushimuta Abanyarwanda bakorera muri Uganda byakajije umurego kuva mu myaka ibiri ishize aho inzego z’umutekano zibafata zikajya kubatotereza muri za kasho zitazwi.

    Nkuko bitangazwa na Virunga Post yatangaje ko mu minsi 14 ishize Abanyarwanda batanu bashimuswe n’inzego z’umutekano bashinjwa impamvu yabaye icyita rusange yo kwitwa ‘intasi z’u Rwanda.’

    Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR muri Uganda, Ntakirutimana Théoneste ni we uheruka gushimutwa vuba kuko yaburiwe irengero i Kampala ku wa 28 Werurwe 2019.

    Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) nirwo rwagiye ruba inyuma ibi bikorwa bigirira inabi abanyarwanda aho rufata abantu nta nyandiko zashyizweho cyangwa ubundi buryo bwemewe butuma umuntu atabwa muri yombi.

    Ibura rya Ntakirutimana rirakurikira irya Cyusa Jean Paul, umukirisitu wo muri ADEPR i Kampala wabuze ku wa 22 Werurwe 2019.

    Muri Mata 2015, nibwo ADEPR yaguye amarembo ishinga ishami ryayo muri Uganda, hashyirwaho umushumba mukuru ukuriwe n’Umuvugizi w’iri torero mu Rwanda.

    adepr

    Iri torero rikorera muri Uganda byemewe n’amategeko y’iki gihugu, abayoboke baryo batangiye kwinjirirwa nyuma y’abandi bashimuswe barimo Peace Lydia Mahoro wafashwe ku wa 18 Werurwe; Karangwa Daniel watwariwe i Kiboga ku wa 26 Werurwe na Habimana Issa wafashwe ku wa 19 Werurwe 2019.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda bagiye bafatwa bakajyanwa ahantu hatazwi akaba ariho bakorerwa iyicarubozo.

    Mu buhamya bwabo, abafashwe bagafungwa muri ubwo buryo bavuga ko uburenganzira bwabo buhonyorwa bidasanzwe kugeza aho bibaza icyo baremewe.

     

    src : igihe .com

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo