UFITE UBUTWARE NTAKORESHA AMAGAMBO MENSHI- Bishop Dr. Fidele Masengo

Mark 4:39 “Nakunze cyane amagambo dusanga muri Iki cyanditswe ngo Yesu akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “CECEKA UTUZE” umuyaga uratuza.”
Imana ishimwe ko Yesu ajya acecekesha imiyaga igatuza!
Abigishwa n’ubwo babanaga na Yesu bari bataramenya ko n’umuyaga n’inyanja bimwumvira. Niyo mpamvu Yesu yabagezemo agasinzira ariko byumvikana ko yisinzirije kugirango iryo somo naryo babanze baryige barimenye.
Mu makuru bari bafite, bari bazi ko ahumura impumyi ariko bataziko n’amazi ayagendara hejuru, bari bazi ko azura abapfuye ariko batazi ko ategeka n’intare zikiyiriza ntizirye kandi umuhigo uhari, bari bazi ko ahindura amazi Divayi ariko wenda batazi ko ategeka inyanja igacikamo kabiri abantu bakayambuka nk’abambuka k’ubutaka, bari bazi ko ababarira ibyaha wenda batazi ko yategeka ifi kumira umuntu , akongera akayitegeka kumuruka imusozi, n’ibindi, n’ibindi.
Ijambo rivuga ko yahawe ubutware mu ijuru no mu isi ryari ritarabacengera neza!
Ikintu gikomeye nize none n’uko umuntu ufite ububasha akoresha amagambo make. Iyo avuze ijambo rimwe Kd rigufi, ryumvikana cyane Kd rikubahirizwa mu bisobanuro byaryo bigari!
Imana iguhe gukorera mu bubasha yaguhaye bwo gutwara ibyaremwe byose.
Mugire umunsi mwiza mwese!