• bethesida

    Ubutumwa Eric Uwayesu uba muri Afrika y’Epfo yageneye Abashumba b’Itorero BETHESDA HOLY CHURCH.

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 18, 2019

    Shalom Bashumba bacu dukunda, mfashe uyu mwanya ngo mbifurize isabukuru nziza y’imyaka 15 Itorero ryacu rimaze ritangiye gukora, mu ntambara nyinshi mwanyuzemo mwakoze ibikomeye byinshi tubashimira : 1.Imana yakoranye namwe […]




    Shalom Bashumba bacu dukunda, mfashe uyu mwanya ngo mbifurize isabukuru nziza y’imyaka 15 Itorero ryacu rimaze ritangiye gukora, mu ntambara nyinshi mwanyuzemo mwakoze ibikomeye byinshi tubashimira :

    1511509709_eric1

    1.Imana yakoranye namwe mu kubaka imitima yari yarasenyutse

    2. Imirimo yanyu myiza Bashumba yatumye benshi bagarurira Imana icyizere

    3. Mwabaye inyangamugayo mu gukorera Imana, imvugo ni yo yabaye ingiro imbere yacu twebwe Abana n’Itorero

    4. Mwaduhaye urugero rwiza mu gukorera Imana mu kuri no mu Mwuka

    5. Mwihanganiye ibicantege byinshi kugira ngo mwubake ingoro y’Imana iri ku rwego rwiza, aha reka nshimangire ko igikorwa cyo kubakira Imana ahantu heza byatumye igitutsi gikurwa ku bakorera Imana

    6. Bishop wacu, uri indorerwamo abakozi b’Imana batandukanye birebamo bikabigisha guca bugufi

    7.Urukundo, ubumwe mutwereka bitwongerera icyizere ko Imana tutabonesha amaso y’Umubiri igaragarira kuri mwe

    Mukomerere mu Mwami no mu mbaraga ze z’Ubushobozi bwe bwinshi iyatangije umurimo ni nayo izawusohoza.
    Murakoze yari umwana wanyu Eric Uwayesu

    bethesida

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo