• chantal

    Ubuhamya:Uwamariya Chantal arasaba abantu kujya bumvira Imana batazagira ibibazo nk’ibyo yagize

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 7, 2019

    Uwamariya Chantal wavukiye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Gahanga ,ahereye ku byamubaye ho arasaba abantu kutiyobora ahubwo bakumvira ijwi ry’Imana akaba ariryo ribayobora. Mu buhamya yatanze avuga ko yavutse […]




    Uwamariya Chantal wavukiye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Gahanga ,ahereye ku byamubaye ho arasaba abantu kutiyobora ahubwo bakumvira ijwi ry’Imana akaba ariryo ribayobora.

    Mu buhamya yatanze avuga ko yavutse nyuma akaza kuba imfubyi akiri muto agenda aba ahantu henshi muri bene wabo harimo kwa mukuru we nyuma Imana yaje kumugirira neza abona ubuzima kajya yubaka amazu akongera akayagurisha,arakira maera neza nyuma nibwo yaje gutera umugongo Imaan yamuhaye byose yiyobora kurushako ubundi ibibazo bitangira ubwo.

    chantal

    Uwamariya Chantal wanze kumvira Imana akiyobora mu rushako 

    Ati”Imana yari yarambwiye ngo nunyumvira nzakugirira neza,nzagushyingira,nzaguha umugabo w’umugisha,nzagukorera ubukwe ariko nge nakurikije irari ryange nago nakurikije ibyo Imana yari yaravuze”.

    Uyu mudamu akomeza avuga ko nyuma yo kutumvira aya magambo Imana yamubwiye yashatse umugabo wari umusirikare ufite amafaranga(bari kurwego rumwe).

    Ati”Nagendeye ku irari ryange nshaka umugabo abo yanyerekaga nkabanga kuko nabonaga ntanzu bafite nkabona sinabashaka naje gushaka umeze nkuko meze ufite amafaranga,gusa Imana yarambwiye it<<kuko utanyumviye nzakuzerereza mpaka no mu cyaro,nzakwigisha mpaka.>>  ”

    Muri urwo rugendo rwose rwo kutumva Imana we n’umugabo we baracuruje biragenda babona amafaranga barakira ubundi yibagirwa inzira ijya mu rusengero.

    Chantal ati”nge n’umugabo twaracuruje biragenda pe ubundi nibagirwa ko nari umurokore ku cyumweru sinongera gusubira gusenga icya cumi ndakirya ndagenda ndagwa nsiga inzara nshyira ho imisati nishakira ibintu.”

    Nkuko Imana yari yarabimubwiye ko izamwigisha byaje kuba koko

    Avuga ko Imana yaje kumutuma ho umuntu iramubwira ngo”nzatwara ibyo naguhaye byose ariko wowe nkubone ” ibintu byose bari bafite byaje kuyoyoka bitangiriye ku nzu bari bafite I Nyanza yaje gusenywa ibyo bacuruzaga birahomba ubundi barakena kugeza ubwo Babura n’amafaranga yo kujya bishyura inzu,ariko ngo kuko Imana yari imufite ho umugambi yahoraga imubwira ko azayikorera.

    Uwamariya akomeza avuga ko ubuzima bwabaye bubi kugeza ubwo umugabo amubwiye kujya kuba mu cyaro (iwabo w’umugabo).

    Ati”ndagenda mfite inda nkirirwa mpinga ariko amagambo ari menshi bavuga nko ntera umwaku abandi bati ese ibintu bari bafite byagiye he ndagenda ndanunaka nsigarana ibiro 58. ”

    Akomeza avuga ko ubuzima bwakomeje kuba bubi kugeza ubwo umwana we w’imyaka 2 yaje gushya nyum akitaba Imana,ariko kubera ko imana yari yaramubwiye iti”uzankorera” yaje kumukoresha nawe aza kuyumvira igenda imuha amasezerano yo kuzamusubiza ku rwego yahoze ho.

    Uwamariya Chantal asoza avuga ko abantu bakwiye kutiyobora ahubwo bakumvira ijwi ry’imana ngo kuko iyo utayumviye iraguhana,ubu  n’umuvugabutumwa akaba akuriye n’abanyamasengesho bo mu mudugudu wa Gisenyi paruwasi Bishonga akarere ka Kirehe.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo