• DSC_0847(1)

    UBUHAMYA: Umunyamakuru Roney yavutse ku bw’impanuka, ababyeyi be bashatse kuvanamo inda ye!

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne December 7, 2016

    Umunyamakuru Roney yavutse ku bw’impanuka, ababyeyi be bashatse kuvanamo inda ye! Umunyamakuru kuri Royal TV mu kiganiro “The power of praise” avuga ko yavutse ku bw’igitangaza cy’Imana kuko ababyeyi be […]




    Umunyamakuru Roney yavutse ku bw’impanuka, ababyeyi be bashatse kuvanamo inda ye!

    Umunyamakuru kuri Royal TV mu kiganiro “The power of praise” avuga ko yavutse ku bw’igitangaza cy’Imana kuko ababyeyi be bashatse gukuramo inda ye kuko bamutwise batamwifuzaga. Ibyo babiterwaga cyane n’uko ngo bumvaga ari igisebo kuri bo kuba babyara umwana batarashinga urugo.

    DSC_0847(1)
    Roney Umunyamakuru kuri Royal TV mu kiganiro “The power of praise”

    Uyu munyamakuru usibye kuba yitwa Roney, iyo turebye kuri Facebook; akoresha irindi zina rye ni Gwebagwaya. Ni umugande w’umukristo uba mu Rwanda aho akora  itangazamakuru kuri Royal TV.

    Imbere y’imbaga y’abari bitabiriye igitaramo cya Ben na Chance ku ya 27/11/2016, ku rusengero rwa Four Square Gospel Church ruherereye Kimironko yatanze ubuhamya ku buzima bwe bukora ku mitima ya benshi.

    DSC_0908

    Mu magambo ye bwite nta cyo duhinduyeho, yaragize ati: «Roney mubona, [yari amaze kuririmba indirimbo ivuga ngo ‘sinzibagirwa aho Imana yankuye’] Mammy wange antwite ngo bagombaga gukora abortion (gukuramo inda), bagombaga kumvanamo kubera ko uko bantwite daddy na mamy ntabwo bari umugore n’umugabo byemewe n’amategeko.

    Se na nyina basanze umuvuzi gakondo ngo abafashe gukuramo inda batifuzaga!

    Mammy na Daddy bagiye ku mugore baramubwira bati noneho twagize ibibazo bikomeye, uyu mukobwa aratwite ariko aka kana ntabwo tugakeneye.

    Umugore abaha umuti arababwira ati ‘mu byumweru bibiri gusa umukobwa azaba ameze bien (ameze neza nk’uko yari akri umukobwa) Daddy and mammy bagenda bavuga bati kabisa twatanze amafaranga birarangiye.

    Noneho hashize ibyumweru bibiri inda ikomeza gukura, ikomeza gukura, ikomeza gukura, daddy na mammy basubirayo baramubwira bati sha ‘twaguhaye amafaranga yacu, ko nta kintu gihinduka, bimeze  bite? Umugore arababwira ati ‘jyewe nubwo ndi kabuhariwe mu gufasha abakobwa kuvanamo inda ariko uyunguyu nimumuvanamo stage (urwego) agezeho azahita apfa. »

    DSC_0847(1)

    Ese Roney yamenye ate iby’umugambi wo kuvanamo  inda ye ku bushahe?

    Roney yavuze ko iby’uwo mukecuru yaje kubimenya nyuma, abwirwa ko nubwo  yari ku rutonde rw’abantu bagombaga gupfa, inda ikavanwamo ku bushake, ngo bitakunze kuko umuti wo kuyivanamo ntacyo wagezeho ahubwo umwanwa yakomeje gukura neza mu nda.

    N’ubwo ababyeyi be bamutwise bumva ari impanuka kuri bo, ku Mana si ko biri.

    Kuba itaravuye mo n’ubwo ngo byarakaje ababyeyi be, Roney ahamya ko kuba yararusimbutse akavuka byari mu bushake bw’Imana.

     

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo