• mukambano

    Ubuhamya:Uburaya imyaka 17,abana 5 nta n’umwe uhuje se n’undi Mukamasabo arahamya ko Yesu ahindura

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 13, 2019

    Mukamasabo Valentine utuye mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo akaba ari umukristu w’itorero Eden Temple yabaye indaya ahazwi nk ku Mukoni gusa ubu arahamya […]




    Mukamasabo Valentine utuye mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo akaba ari umukristu w’itorero Eden Temple yabaye indaya ahazwi nk ku Mukoni gusa ubu arahamya itandukaniro riba hagati yo kuba umupagani n’umukristu.

    Atangira avuga ko yatangiye umwuga w’uburaya nk’umwuga(uko abyita kuko byari bimutunze) nyuma yo guterwa inda n’umusore wigaga muri kaminuza y’u Rwanda hari mu 1993 (dore ko ari hafi yo ku Mukoni) hanyuma ubuzima bugatangira kumusharirira.

    Ati”Nge natangiye umwuga w’uburaya ndi umukobwa nakoraga amasuku muri Kaminuza naje guhura n’umusore wigamo  antera inda iwacu baranyirukana ubwo ntangira uwo mwuga ndikodeshereza nkomeza umwuga w’uburaya kugeza aho nkirijwe.”

    mukambano
    Mukamasabo Valentine wakoze uburaya imyaka myisnhi

    Uyu mubyeyi w’imyaka 50 n’abana 5 ntanumwe uhuje se n’undi yewe akaba azi Se w’umwana umwe wa mbere gusa(nawe kuva yabyara ntibari babonana) ashima Imana aho yamukuye harimo no kumurokora umugabo wari ugiye kumwica nyamara bari bagiye kuyamana.

    Ati”ubuzima bw’indaya nyine iyo umugoroba ugeze urakaraba ukambara neza ukisiga ubundi ukajya gutega umugabo mutavuganye mutahanye gahunda..twaravuganaga yaba afite amafaranga mu kajya muri Lodge waba ufite iwawe mukajya yo cyangwa mu kajya mu bihuru.”

    Akomeza ati”Nk’ubu hari umugabo wari ugiye kunyicira hariya hepfo(ahatunga agatoki) nabyo ndabishimira Imana twari twavuganye 5000frw tugeze yo atangira kunkubita ngo mwa ndaya mwe nimwe mwica abantu arankubita cyane nabwo mpavanwa n’Imana.”

    Uyu wahoze ari indaya agaruka cyane k’umibere ho y’indaya ndetse n’imibanire yazo avuga ko nta soni ukora uburaya aba afite uri Rubanda cyane ko aba abifata nk’akazi gasanzwe ariko agahamya ko hagati yazo nta rukundo rubaba mo ati”Ushobora kumutwara umugabo akakwica da”

    eden
    Eden temple itorero abarizwa mo

    Nyuma y’imyaka myinshi y’ibibazo y’ibyaha ahagana muri za 2005 yaje kwandurira mo SIDA yahuye  n’umugore mugenzi we bahoze bakorana uburaya we agakizwa aramubwiriza anamugira inama yo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza

    Ati”icyo gihe nari mfite nk’ibiro 30 namubona nkabona ameze neza mutekerereza ubuzima bwange arambwira ngo nge narakijijwe nawe akira Yesu nk’umwami n’umukiza …. Ku cyumweru gikurikiye ho nagiye mu nzu y’Iman ngiye kwirebera.”

    Yakomeje ati”Mpageze bigishije ijambo ry’umwana w’ikirara numva ni ngwee hanyuma bavuze abaza kwihana nange ndagenda ndatura numva ndaruhutse nuko nkomeza kuba munzu y’Imana kugeza ubu.”

    Itandukaniro ry’ubuzima yari arimo mbere na nyuma y’uko akijijwe yavuze ati”Mbere hari igihe nabonaga iby’isi bincanze nkaruhuka ari uko mbonye inzoga naba mfite amafranga cyangwa ntayafite naragendaga nkanywa hakaba igihe bangiriye impuhwe bakandeka cyangwa bakankubita naba mfite nk’umwenda nkawutanga bakampa inzoga ariko ubu numva ntekanye ntabwoba mfite bw’ubuzima.”

    dddd
    Abona itandukaniro rinini y’ubuzima bwa gipagani na ubwa agakiza

    Uyu mubyeyi yemeza ko Yesu ahindura ko yihereye ho urgero mbere yahoranaga inzara ariko ubu nta kibazo afite anagira inama abakiri bato kwirinda ubusamabnyi ndetse n’uburaya kuko n’icyaha Imana yanga cyane,ubu ni umuririmbyi muri korali God is there.

    Source:Umugisha Tv



    Leave a Reply


    Ibitekerezo