• 14045654_997587303692450_3793015599882802625_n

    Ubuhamya:Nta kiza cya Divorce,nyuma y’icyumweru kimwe natangiye kunaniranwa n’umugore ibikomere by’umuramyi  Daniel Sevensoon

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 13, 2019

    Daniel Sevensoon Niringiyimana ni umuramyi akaba n’umuvugabutumwa wamenyekanye kubera inzira anyuzamo inyigisho ze aho akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yigisha abantu ijambo ry’Imana,Daniel ni umugabo ufite abana 3 ariko nta […]




    Daniel Sevensoon Niringiyimana ni umuramyi akaba n’umuvugabutumwa wamenyekanye kubera inzira anyuzamo inyigisho ze aho akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yigisha abantu ijambo ry’Imana,Daniel ni umugabo ufite abana 3 ariko nta mugore agira.

    Mu buhamya bwe avuga ko yashinze urugo mu 2002 gusa amaze imyaka 12 atandukanye n’uwo bari bashakanye nyuma yo guhura n’ibibazo bikomeye byatumye batumvikana.

    14045654_997587303692450_3793015599882802625_n
    Daniel Sevensoon Niringiyimana ukorera ivuga butumwa ku mbuga nkoranyambaga

    Uyu muvugabutumwa avuga ko nk’abandi yakoze byose bisabwa ngo ashinge urugo harimo gusezerana haba mu rusengero ndetse no muri leta gusa ntibyaje kumuhira kuko nyuma y’icyumweru kimwe gusa akoze ubukwe  we n’umugore we bagiranye ibibazo (atashatse gutangaza ) aribyo byaje kugeza ku ndunduro umubano wabo.

    Ati”Nyuma y’icyumweru kimwe gusa nibwo hatangiye kuvuka ibibazo ntari niteguye biba bibi cyane dukomeza kwihangana tubyara umwana wa mbere,uwa kabiri ndetse n’uwa gatatu kugeza ubwo byanze biba ngombwa ko dutandukana byemewe n’amategeko.”

     

    Nubwo atifuje kudutangariza nyirizina ibyo bibazo gusa avuga ko nyuma y’amezi 3 batandukanye uyu mugore yahise ashaka undi mugabo gusa akaba yaramusigiye abana 3 bari bamze kubyarana,akomeza avuga ko umuntu ari mugari ushobora kwibeshya k’umuntu bigendanye nuko agaragara  kandi ari nk’ingwe.

    Yagize ati”nubwo ndi muto imbere mu mutima no mu bitekerezo ndi mugari cyane, umuntu ni mugari hari igihe ushobora  kureba umuntu inyuma ukareba akarimi keza n’ibigaragarira amaso ariko wagera imbere ukabona umuntu yari umuntu  ariko ahindutse ingwe”.

    Daniel Sevensoon nubwo byamubaye ho ariko abwira abantu ko ntakiza cyo gutandukana nuwo mwashakanye ko ukwiye kubyakira mu gihe byakugwiriye ariko ko udakwiye kubipanga.

    Ati”Nta kiza cya Divorce uwo wanga aragakora Divorce bizakugwirire ariko ntuga porogarame Divorce  gusa ubuze uko agira agwa neza wabyakira bibaye”.

    Akomeza avuga ko nubwo nta kiza cya Divorce ngo na none aho kugirango haze mo ibindi bibazo birimo kwicana mwatandukana.

    Daniel nyuma y’Ivugabutumwa akorera ku mbuga nkoranyambaga nka facebook akora n’umuziki yagiye asohora indirimbo nyinshi zakunzwe nka “Ibikomere” iyi akaba yarayihimbye kubera ubuzima bw’urugo rwe.

    Daniel Seven soon asoza yibutsa abantu bose ko ibikomere bigoye gukira ari byo mu mutima ariko igikomere cyose waba ufite ukwiye gusanga Yesu kristu kuko nta wundi muti nta wundi muganga we.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo