• pamela

    Ubuhamya:Nasanze nta Swingi ziruta Yesu-Ev.Mugwaneza Pamela wakoze uburaya abufatanya n’ibiyobyabwenge

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 3, 2019

    Mugwaneza Pamela ni umuvugabutumwa w’imyaka 25 avuga atangaza ko yabaye mu buzima bw’ibyaha akora uburaya buri joro anywa urumogi n’ibindi byaha byinshi gusa kuri ubu nyuma yo kwakira agakiza Imana […]




    Mugwaneza Pamela ni umuvugabutumwa w’imyaka 25 avuga atangaza ko yabaye mu buzima bw’ibyaha akora uburaya buri joro anywa urumogi n’ibindi byaha byinshi gusa kuri ubu nyuma yo kwakira agakiza Imana ikamuha izina rya”Nzahoyankuye”yicuza umwanya yataye muri ubwo buzima.

    Pamela ibi yabigarutse ho mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda TV avuga uburyo Satani yamukoresheje mu gihe cy’imyaka 2 kandi abitewe n’ikigare kibi yagiye mo.

    Ati”mbere Satani yarankoreshaga ku buryo ntabonaga n’umwanya wo kuryama namukoreye akazi kenshi cyane nari indaya yo mu kabari nari umumasuzi(umubyinnyi wo mukabari)nyiri kabari akanyishyura.”

    Pamela ashima Imana yo yamusayuye mu isayo y’ibyaha aho yari yararundukiye mu buraya n’urumogi agashimishwa ni ijambo rivuga ngo “Imbabazi z’uwiteka zamumauye ku nshungura.”

    Ati”Nacaga amafaranga bitewe nayo ufite hari aba mpaga amadorali 100…abagabo twaryamanye ni benshi sinababara  nabikoraga buri munsi k’uburyo hari igihe naryamaga iminsi 3 ntabyuka kubera umunaniro gusa ndashima Imana ko nta ndwara nahakuye nka Sida.”

    pamela

    Uyu muvugabutumwa kuri bu yicuza cyane ko yamenye kristu akuze bityo agakangurira abakiri batoya kugerageza gushaka Yesu Kristu hakiri kare.

    Ati”Nanywaga Mayirunge nkarenza ho na Primus nubwo ntacyo byamariraga ahubwo byanteshaga umutwe ariko nabikoraga ari byabindi ngo ni ugushaka Swingi ariko nasanze nta swwingi ziruta Yesu.”

    Yungamo ati”Ikintu nicuza nuko namenye kristu nkuze ariko nkaba mbwira abantu n’urubyiruko ngo bakorere Imana bakiri batoya kuko birababaje gukorera Imana ukuze kandi hari umwanya wataye kandi igihe cyagiye ntikigaruka njya mvuga nti MANA kuki ntakumenye hakiri kare n’ukuntu uri mwiza.”

    Mugwaneza Pamela yaje gutumirwa n’umubyeyi bari baturanye ajya gusenga nyuma y’igihe kinini yari amaze yaranangiye kubera kwikeka ibyo yakoze gusa Imana nyirimbabazi imufatira yo maze imuha imbaraga n’umugisha ubwo atangira kuyikorera.

    Pamela ukigaragra ho Tatuwaje yishyize ho atarakizwa avuga ko iyo abibonye bituma atibagirwa aho Imana yamukuye bikamubera inkingi imukomeza  mu murimo wo gukomeza kuvuga ineza ya Yesu Kristu

    Kuri ubu Pamela ni umuvugabutumwa muri ADEPR Kinyinya ni umubyeyi afite umugabo n’abana batatu akaba ashima Imana ko amasezerano yamuhaye arimo kumukoresha kumuha inzu n’ibindi agenda asohora ikindi kirenze ho akaba ari n’umuhanzi umaze kugeza indirimbo 13 nubwo nta n’imwe yari yagera hanze.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo