• seriner

    Ubuhamya:Namaze igihe nsenga nihana ADEPR nkuwihana  ubusambanyi- Madamu Sereine Nterinanziza(Igice cya 1)

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 10, 2019

    Madamu Sereine Nterinanziza ,wigeze gusezera muri ADEPR  arivugira ko hari igihe cyageze akajya yihana ADEPR nkuwihana ubusambanyi cyangwa ibindi byaha. Mu buhamya bwe avuga k’urugendo rwe n’ibyamuteye gusezera muri ADEPR  […]




    Madamu Sereine Nterinanziza ,wigeze gusezera muri ADEPR  arivugira ko hari igihe cyageze akajya yihana ADEPR nkuwihana ubusambanyi cyangwa ibindi byaha.

    seriner

    Mu buhamya bwe avuga k’urugendo rwe n’ibyamuteye gusezera muri ADEPR  kugeza ubwo ashinze itorero rye Leta ikaza kurifunga agahitamo kugaruka muri ADEPR.

    Yagize ati”Impamvu zamvanye muri ADEPR ni 2,ikibazo cya mbere ni Foundation ibiganza by’impuhwe ubuyobozi bwari buri ho ntibwemeraga ntibwemeraga umuntu ushinga ikindi kintu,ndibuka tuyifungura na ADEPR nari nayitumiye uwo munsi batangaza mu rusengero ko umuntu uri buhagere bamuhagarika ubwo ntangira kugirana ikibazo n’abayobozi.”

    -mama-mugusha_1_-a6eb0
    Sereine yihanaga ADEPR nk’ibindi byaha byose

    Akomeza avuga ko indi mpamvu  yatumye asohoka muri ADEPR ari ikibazo cya Dove Hotel(iyi hoteli yateje ikibazo kubera uburiganya n’amanyanga byagaragaye mu kuyubaka ).

    Ati”ni nge wajyaga imbere nkangurira abakristu ngo batange amafaranga nti <iyi hoteli izaduteza imbere > nyuma rero ntangiye kubona ibiri kuba ntangiye kujya mbaza abayobozi uko bimeze biba nk’umwana watangiye  guhanga n’umubyeyi nyuma rero haje ibyo gufungwa (kubera ibibazo bya Dove Hotel) mvuye ndavuga nti sinakomeza kwanduza roho yange muri iri torero. ”

    yakome ati”Nkisohoka muri ADEPR namaze igihe nsenga nihana ADEPR nk’uwihana ubusambanyi cyangwa ikindi cyaha nkasaba umugabo wange nti nsengera ADEPR igende imvemo kuko narayirotaga nabyuka nkayitekereza.”

    “Ikintu cyatumye ngaruka muri ADEPR ni ibintu 2,hari agakiza{…},n’urugo rwange kuko umugabo yari bunshyigikire ariko yarambwiye ati<ibintu byo kujya mu rindi idini ariko sinzagukurikira >”

    Sereine wari Perezida wa korali Philadelifiya yo muri ADEPR Kagarama yasezeye muri iri torero mu kwa 11 mu mwaka wa 2017 gusa ubu akaba yaragarutse muri iri torero

    Tubararikiye gukurikirana igice cya 2 cy’ubu buhamya.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo