• hakizma

    Ubuhamya:Nageze ku rwego ntumirwa ngo ndyoshya inzoga zanjyanye mu rusengero Imana imfatirayo-Past Hakizimana

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 17, 2019

    Past Hakizimana Dieudonne ni umugabo wubatse witegura kwakira umwan we wa mbere akaba ari umushumba w’itorero rya zion temple Paruwasi ya Karuruma vuga ubuzima yabaye mo mbere yo gukizwa ,nibyo […]




    Past Hakizimana Dieudonne ni umugabo wubatse witegura kwakira umwan we wa mbere akaba ari umushumba w’itorero rya zion temple Paruwasi ya Karuruma vuga ubuzima yabaye mo mbere yo gukizwa ,nibyo yanyuzemo  birimo ubusinzi no kunywa itabi ariko Imana yamufatiye mu rusengero yajyanywe yo n’inzoga.

    Mu buhamya bwe atangira avuga ko yakuriye mu bakristu Gatorika ariko akaba atarigeze akomezwa bitewe n’uko bamuhaga amafaranmga yo gutura akayakoresha ibindi.

    Ati”iwacu twemeraga cyane imyierere yop muri Kiliziya nabatijwe ndi umwana nahawe Ukaristiya gukomezwa biranga kuko bampa  amafaranga yo gutura amaturo yo gukomezwa nkayajyana muri Filime biranga sinakomejwe ‘’.

    Akomeza avuga mu myaka ya za 1998 aribwo yinjiye mu byaha mu buryo bukomeye nyuma kumyaka 24 nibwo yafashwe n’Imana  ubwo yageraga mu rusengero ajyanwe yo n’inzoga.

    Ati”nari mfite inshuti twaganiraga ibintu bisanzwe nibwo inshuti yange imwe yambwiraga ngo umperekeze mu rusengero ndakugurira byeri  kuko nari namunaniye mubwira ngo si njya njya mu rusengero kuko n’Imana sinzi ko ibaho niba inabaho nge nago nayisenga kuko ntacyo imariye mbese numvaga mfitanye ikibazo n’Imana.”

    hakizma
    Past.Hkizimana Dieudonne yumvaga mfitanye ikibazo n’Imana

    Past.Hakizimana avuga ko kimwe mu bintu byatumye atangira kumva ko Imana bafitanye ikibazo harimo no kubayarabonaga nta hazaza afite kuko no kwiga byari byaranze.

    Ati”Papa yari amze kujya muri pansiyo bakuru bacu ari batwita ho babanza kurihira mukuru wange  barambwira ngo mbe ndeste nyuma bambwira ko uwo mukuru wange ari we uzandihirira narangiza ariko birangira nawe atandihiriye mbese Satani ntiyashakaga ko niga.”

    Akomeza avuga ko yahisemo kujya gusha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agakora agatsindwa ubundi yatsinda ntibayimuhe bituma abwira Imana ati”ntubaho niba unaba ho uranyanga”.

    Inshuti ye yamwemereye byeri ajya mu rusengero ijambo ‘Imana ni umwami’ niyo ntandaro ye gukizwa

    Past.Hakizimana Dieudonne avuga ko hari isnhuti ye basangiraga ariko yo ikaba yarajyaga gusenga niko kumusaba ko yamuherekeza arabyanga  iyo nshuti imubwira ko namuherekeza ari bumugurire byeri.

    Ati”yarambiye ati ndashaka ko umperekeza mu rusengero ndanga arambwira ati ndakugurira byeri ndamubwira nti yampe ngende nyitwaje kugirango nizereko ndiburinywe.”

    Akomeza vuga ko ii nshuti ye yamuhaye ibihumbi bibiri ubundi berekeza mu rusengero.

    Ati”Si nahise nkizwa ariko amagambo numviye aho niyo yatumye nsubirayo ,umuvugabutumwa yarihishije ngo Imana n’umwami rubanda nibo bajya ibwami kumukeza ntago umwami amanuka ngo ajye kureba uwa aribufashe. ”

    Byatumye uyu mugabo yumva ko  kuba yarikomye Imana ikibazo Atari yo ahubwo ari we niko gufata umwanzuro wo kujya aza mu rusengero wenda ngo yajya n’ikuzimu akazajya yo abizi.

    Yageza ho yiyemeza kuzajya aza mu rusengero buri wa kabiri na buri wa kane ngo kuko ku cyumweru bwo ntiyabonekaga yabaga yaraye mu tubyiniro akabyuka anainwe umutwe uri ku murya,yaje kuzajya azana ikayi muri ya minsi akandika imirongo bavuze kugirango aze kuyisoma ageze iwabo mukuru we yaratunze Bibiliya kuko yangeraga muri ADEPR.

    Ati”Narasomaga nakumva icyaha bavuze nkikora nkabyandika nyuma nkasubira inyuma nkasab Imana ngo inkize izo ngeso mbi bavuze”,

    Past.Hakizimana akomeza avuga we atasomaga Bibiliya nkuri gusoma gusa ahubwo yasomga nkuri kwiga  kuko Imana yari yarangije kumushyira mo inyota ndetse anavuga ko impamvu abantu badahinduka ari uko bayisoma nk’ikinyamakuru.

    Hamwe no gukomeza kwiyigisha Bibiliya  mu mezi 3 yari yamaze  kureka inzoga,itabi no kuva muri ya gurupe .

    Past. Hakizimana Dieudonne yamaze amezi 5 yari hannye nta ngeso mbi akora ariko atarakizwa kuko yari akeneye ijwi ry’Imana ngo rimuhamagare nibwo umunsi umwe Imana yamubajije ibinyujije mu ijmbao rigira riti”Ese igihe cyabanyabyaha cyo gukora ibibi kirahagije cyangwa ntigihagije”,we yumva ko gihagije Imana iti iyemeze nzagushyigikira.

    Hakizimana wamaraga iminsi ine mu kabari atarataha Imana iba iramufashe arahinduka yakira agakiza aza no kuva mo Pasiteri wishimiye umurimo.

    @Ibyiringiro.rw



    Leave a Reply


    Ibitekerezo