• faida

    Ubuhamya:Munezero Faida yarwaye Kanseri yandikira Imana ibaruwa ayisaba ko imukiza

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 29, 2019

    Munezero Faida ni umubyeyi w’abana batanu atanga ubuhamya uburyo yarwaye akaremba kubera indwara ya kanseri yarigeze ku rwego akuramo imyenda ikavana ho inyama nyuma aza kwandikira Imana ayisaba ko yamukiza […]




    Munezero Faida ni umubyeyi w’abana batanu atanga ubuhamya uburyo yarwaye akaremba kubera indwara ya kanseri yarigeze ku rwego akuramo imyenda ikavana ho inyama nyuma aza kwandikira Imana ayisaba ko yamukiza nayo ntiyamutererana ubu yarakize.

    Munezero Faida yamenye ko arwaye kanseri ubwo yaragiye kwa muganga kubagisha umwana we baza kumubwirako afite kanseri igeze kure kandi ko mu Rwanda nta bushobozi bwo kumuvura bisaba kujya hanze.

    Mu kiganiro yagiranye na Iyobokamana TV yavuze ko ashima Imana yagiye ikoresha abantu batandukanye harimo abamuteye inkunga kugira ngo abone amafaranga yo kujya kwivuza mu buhinde.

    Yavuze ko yatangiye gukorera Imana akiri umwana kuburyo yajyaga akoropa urusengero rwihishwa ni muri urwo rwego no mu gihe yari arwaye yabaga yizeye ko Imana igomba kumukiza.

    Avuga ko abantu bagera kuri 3 bagiye bamusengera bakamubwira ko afite uburwayi bukomeye ariko Imana imukijije.

    fff
    Munezero Faida yandikiye Imana ibaruwa

    Mu kwezi kwa mbere kwa 2018 aribwo yagiye kwa muganga agiye kubagisha iromba umwana we nibwo nawe yamenye ko arwaye kanseri

    Ati”Ninjira nye n’umwana ndamwereka nuko Docteur arambwira ngo umwana ntacyo arwaye mpita mubwira nti ese nange wamvuye mfite ikibazo cy’umugongo ndaribwa cyane docteur abifata nk’urwenya ati ryama ku gitanda.”

    Faida avuga ko umuganga yakoze icyo bita touché agarura amaraso mu ntoki ,ubwoba buhita bumwica,aha niho muganga yamubwiriye ko arwaye ikibyimba mu nda .

    Ati”yavibivugaga yandika urupapuro y’uko byihutirwa ngomba kubona ibitaro avuga ko ati madam urarwaye urarembye nsanze urwaye Kanseri kandi igeze kure.”

    Munezero akomeza avuga ko bamuhaye ibitaro ngo bashake uko bamubaga akabyanga agataha mu rugo akajya gusenga.

    Ati”Nahamagaye umugabo ndamubwira ko bampaye ibitaro ngo barebe ukuntu bambaga ariko ndabyanze ngiye gutaha arambwira ati utashye ute kandi baguhaye ibitaro ndamubwira nti ndatashye niye kwegerana na Yesu.”

    Avuga ko ubwo umugabo we yaje kumufata ariko bakabanza gusa nabatumvikana kubera ko yashakaga ko asubira kwa muganga gusa byaje kurangira ageze mu rugo arasenga ari nako umugabo we arimo guhamagara abantu b’inshuti baraza baramwinginga asubira kwa muganga.

    Nyuma kwa muganga baje kumubwira ko ntacyo bamufasha ari ngombwa kujya mu buhinde kuko kansei yari imaze kugera kure.

    Imana yagiye yigaragaza igakorera mu bantu

    Ati mu byukuri ntago byari byoroshye kujya hanze kuko twarebye fagitire dusanga ni amafaranga menshi utapfa kubona igitangaza Imana yadukoreye twashize inzu yacu ku isoko tubura umukiliya kandi abaganga bari baduhaye ibyumweu 2 ngo mbe natangiye kuvurwa.

    Avuga ko umuntu basengana yaje kubasura agasanga abakomisioneri bazenguka inzu bamubwira ko bashaka kuyigurisha akababuza.

    Ati’’ubwo hari ku wa kane aratubwira ati ntimufite abantu muziranye ngiye guhamagara abantu babafashe ntimukihererane ikibazo.’

    Ubwo bahamagaye abantu bukeye bwaho baraza baritanga haboneka milliyoni 3,baita batangira gushaka ibyangombwa Faida yandikira Minisante ayisaba ubufasha Imana ibakorera mo Leta yemera kumwishyurira servisi zose zo kwa muganga.

    faida
    Munezero Faida ahora ashima Yesu utajya utenguha uwamwiringiye

    Faida n’umugabo we ubwo bagiye mu buhinde basiga abana bonyine bamara amezi atanu,gusa ashima Imana uburyo yakomeje kumufasha.

    Ati « Twasize abana bonyine nta mafaranga tubasigiye ariko ntibigeze baburara ndetse na Minerval abantu barayishyuraga.

    Aho yari ari kwa muganga yaje kugira uburibwe bukomeye yandikira Imana ibaruwa ayibwira ko nakira azahora ayamamaza avuga ibyiza byayo.

    Ibaruwa yagira iti’Data ndakwinginze nyireke nk’umwana wawe uyu munsi maze gusoma ijambo ryawe nsanga ntagomba gukomeza gutega umusaya ngo nkomeze nkubtwe na Satani bene aka kageni…’’

    Muri iyi baruwa akomeza avuga ko kuko izina rya Yesu ryashyizwe hejuru yandi mazina yose yizeye neza ko na kanseri ayiri hejuru nuko akomeza asaba Imana ko nimuvana aho yari kugitanda agakira azahora ayishima.

    Kwa muganga bamukoreye ibisabwa byose bigenda neza gusa mu buribwe bukomeye no kwiheba k’umugabo we wumvaga iherezo ari uko umugore we apfa gusa ubu Munezero Faida Afite ishimwe rikomeye kanseri yarakize ndetse Imana yagiye imurinda izindi ngaruka ziterwa n’imiti ya Kanseri harimo gupfuka umusatsi n’ibindi byinshi abo bari barwaranye bagiye bahura nabyo ariko we ntabyigeze bimugeraho.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo