• kagame

    Ubuhamya:Kagame Manzi Justin wavukanye ibiro 7 agahita akambakamba ku mezi 2 yari afite amenyo

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 20, 2019

    Nshuti bakunzi baosmye bacu tubanje kubasuhuza,  tubifuriza amahoro aturuka k’umwami wacu Yesu kristu. mu maze kumenyera ko mu nkuru zacu tugenda tubageza ubuhamya n’amateka cyangwa ubuzima bw’abakozi b’Imana batandukanye tugamije […]




    Nshuti bakunzi baosmye bacu tubanje kubasuhuza,  tubifuriza amahoro aturuka k’umwami wacu Yesu kristu. mu maze kumenyera ko mu nkuru zacu tugenda tubageza ubuhamya n’amateka cyangwa ubuzima bw’abakozi b’Imana batandukanye tugamije kugirango twigire ho kandi tumenye ineza y’Imana.

    Umuvugabutumwa Kagame Manzi Justin nkuko bigaragara yavutse mu buryo butangaje kuko yavukanye ibiro 7 kugeza ubwo ku myaka 2 yari atangiye kumera amenyo ibi byamuviriye mo guhabwa akazina”Inkunguzi y’umuryango”.

    manzi
    Manzi justin wavutse agahita akambakamba

    Mu buhamya bwe  ducyesha  iyobokamana tv atangira avuga ko ati”iyi n’inkuru ya nyayo(true story) ariko nabwiwe na Mama navutse mfite ibiro birindwi… kuko navutse ndi munini Mama yariyazahaye bamujyana ahandi hantu bansiga ndi agahinja ndyamye ngaramye mu kugaruka basanze n’ubitse inda nkubita amaboko nk’umwana uri kwiga gukambakamba.”

    Ibi byose Mama we ngo yarabibonye bimwibutsa ko mbere ho icyumweru kimwe ngo uyu musore avuke .Mama we yari yarose yabyaye umwana agahita yiruka.

    Manzi akomeza agira ati”twaje kuva kwa muganga turagenda .. hashize iminsi 30,40,60 ukwezi kwa kabiri kwagiye gushira nameze amenyo”.

    Kubera ibi byose nibwo hatangiye kuvuka ibibazo kugeza ubwo umwana atangiye kwitwa inkunguzi y’umuryango.

    Manzi akomeza avuga ukuntu ku myaka 8 yafashwe n’indwara yo guhinamirana amaguru ababyeyi be kuko batari bakijijwe bakiyemeza kwitabaza abapfumu.

    Ati”Umupfumu yarabwiye(ababyeyi be) ati nimugende nzajya nza kumuvura nijoro,yajyaga kuza kabanza agasinziriza abantu bose icyambiraga ko agiye kuza ya maguru yari yarahinamiranye natangiraga kumva hari ikintu gitangiye kuyarambura imitsi nkumva iraturagurika nkababara cyane icyambwiraga ko yabahunitse nuko navuzaga induru ntabaza abantu turyamanye mu nzu nkabura n’umwe unsubiza.”

    Ubwo yakomeje guhura n’ibibazo byinshi mu maka wa 2016,nkuko abyivugira yabonye ugukora kwa Satani ndetse n’ubutabazi bw’Imana,umunsi umwe ubwo yavaga Tanzaniya mu modoka ari kumwe n’abandi imodoka zirenga 3 zikabanyura ho zibabwira ngo bagende bafatanye urugendo ariko bo kuko bari bahagaze kuri Sitasiyo bategereje anadi bantu baytumye baza inyuma ya za modoka dore uko byagenze.

    “twaragiye tugeze nko mu 10km duhura n’abantu batega icyuma muhanda imbere n’imyuma ubwo ntakujya imbere ntagusubira inyuma babantu bari baduciye bose bapfuye imodoka y’abashinwa bo barambabuye kuko babonaga ari abanyamahanga ubundi barabarekura ubwo imodoka yacu niyo yari igezweho,ubwo bahereye kuri shoferi baramurambika”.

    Yakomeje agira ati”Bamaze kwica abantu nka 5 mu modoka twari turimo bwa butabazi bw’Imana buraza tubona haje kajugujugu ihita imisha amasasu ba bantu bariruka. ”

    Manzi avuga ko ubwo bafashe urugendo ruza mu Rwanda bageze ku mupaka ku Rusumo yakiriye telephone ati”Telefoni narayitabye umuntu avuga mu giswahili ati’Wa nyanayimbwa we ubonye aabntu bapfuye ari wowe duhiga cyokoza Imana usenga ujye uhora uyisenga ariko uducitse irya none ariko ntituzacogora tutabonye ubugingo bwa we.”

    Kagame Manzi Justin avuga ko yanyuze mu bibazo byinshi kugeza ubwo satani umufata ikajya imuhamagara ikamuvugisha bakaganira ariko ashima Imana yo yakomeje kumuba hafi.

    Manzi Justin ni umusore akaba Umuhanzi,Umuvugabutumwa ndetse n’Umunyamakuru wamamaye kuri Sana Radio mu kiganiro Ahera h’ahera ubu gisigaye gica kuri radio umucyo.

    kagme
    Kagame Manzi Justin ubu arashima Imana yo ikimukomeje

    @IBYIRINGIRO.



    Leave a Reply


    Ibitekerezo