• hakizi

    Ubuhamya:Hakizinshuti Jean Claude yatorotse ubukwe bwe kubera kubura icyo yambara

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 17, 2019

    Hakizinshuti Jean Claude aratanga ubuhamya bwúburyo Imana yamukoreye ibitangaza nyuma yo gusaba umukobwa mu 1999 ubukwe bukaba mu 2000 abanje gutoroka kubwo kubura icyo yambara nk’umugeni. Hakizinshuti Jean Claude utuye […]




    Hakizinshuti Jean Claude aratanga ubuhamya bwúburyo Imana yamukoreye ibitangaza nyuma yo gusaba umukobwa mu 1999 ubukwe bukaba mu 2000 abanje gutoroka kubwo kubura icyo yambara nk’umugeni.

    Hakizinshuti Jean Claude utuye mu karere ka Kirehe ubu ni umkristu w’itorero ADEPR yatangiye umurimo w’Imana ari muto kuko ku myaka irindwi yaririmbaga mu ruri korali,yivugira ko kimwe mu byatumye akunda ADEPR n’ibitangza yagiye abonera mo urugero ni nkaho avuga ko rimwe mu mwaka wa 1997 abacengezi babasanze mu rusengero Imana ikabarinda ntibagire icyo baba.

    Ati”Ndibuka rimwe abacengezi bagose urusengero twari turimo binjira bambura abantu imyambaro icyo gihe abanu buzura umwuka umucengezi yakora kúmuntu akazamuka akajya mu kirere numvise nkuze iri torero ryacu cyane”.

    Nyuma yashatse kwishyingira ariko umukobwa aramwangira we nábahungu bagenzi be bafata umugambi wo kuzaterura uwo mukobwa nago byamuhiriye rero kuko ubwo bari bateze uwo mukobwa munzira ngo bamuterure Claude ngo yumvisha agize ubwo ahita mo gutaha asigaho bagenzi ngo aribo baza kuzana umukobwa.

    At”abahungu bangeze ho nka saa mbili bambwira ko bamubuze barambwira ngo ndebe uwo mutuma ho bamufate bamuzane ,mu gihe nari nkishaka uwo mutuma ho nafashwe n’ibitotsi ndaryame naryama nkumva intozi zirandya nazishaka nkazibura ntangira gutumba inda bigeze aho numva ngiye guturika ndavuga nti ubanza ari byo nagambiriye bitari byiza ndagenda ndasenga ubundi numva inda irabyimbutse ”.

    Hakizinshuti yaciwe amafaranga ibihumbi 50 byínkawno arayabura nyuma za kugurisha isambu ye ibihumbi 15 ayashyiriye iwabo w’úmukobwa bayamujugunya mu maso,numa baje kuyemera maze bashyira ho itakiri y’ubukwe habura icyumweru ngo bube Claude yaje gutoroka ubukwe bwe.

    Mu buhamya bwe akomeza agira ati “ndibuka hasigaye nkícyumweru ngo ubukwe bube naje kwireba nsanga ntacyo kwambara mfite nsanga nta shati,nta koti,nta pantalo nta nkweto hanyuma nigira inama yo gutoroka ngenda ntawe mbwiye yaba mukuru wange,nta na bwiye n’umukobwa nafashe inzira ngera ahantu hitwa kucyamabuye”.

    Aho kucyamabuye ngo yahasanze urusengero asanga mo abantu benshi babandi bamukundishije ADEPR niho basengera nuko arinjira ajya gusenga,yajyeze mo asanga abadiykoni baziranye mu gusenga niho ibibazo bye byasubirijwe Imana iramwibuka.

    Ati”Narapfukamye nange ndasenga hanyuma rero ubwo narindi mo nsenga nagiye kumva numva umudamu barimo basengana arahindukiye numva agiye mu buhanuzi aravuga ngo Imana yo mu ijuru iravuze ngo ntawuyitoroka subira murugo ibyawe nabikoze”.

    Yavuye aho ajya ku isoko agiye kugura ubushera bwo kunywa aza guhura n’umuhungu wacuruzaga imyenda ngo amubuza niba riwe ufite ubukwe undi amusubiza ko ariwe umungu ati”Ubukwe sinzabutaha ariko ngwino nguhe kado izagufasha mu bukwe” ubwo ngo baragiye amwereka amashati aramubwira ngo atoranye imukwiye arayifata yumva ashimye Imana cyane.

    Ngo Imana yakomeje gukoresha abantu bagenda bamutera inkuga umwe amuha ipantalo undi amugurira inkweto ,Hakizinshuti yagiye gukora ubukwe ntacyo afite yakiriza abantu kugeza ubwo bafshe umwanzuro wo gukoresha Supadipe mu mwanya wa Fanta.

    Asoza ashimira Imana yo itajya yibagirwa abana bayo kuko yamukoreye ibikomeye imukorera ubukwe kandi imuha umugore mwiza nkuko abyivugira.

    hakizi
    Hakizinshuti Jean Claude ashimira Imana yo itajya yibagirwa abana bayo

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo