• osward

    UBUHAMYA:Gushaka gufata kungufu umubikira,kujyana imbwa kwa Nyirabukwe ,Urugendo rw’imyaka 7 y’ubusazi  kuri Oswald Niyibizi

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 21, 2019

    Niyibizi Oswald w’imyaka 68 ,ushinzwe Ivugabutumwa muri Dove Hotel avuga ko yahuye n’ikibazo akaza gusara arimo apanga ubukwe byaje gutuma amara imyaka 7 atari muzima kugeza ubwo yaje kujyana imbwa […]




    Niyibizi Oswald w’imyaka 68 ,ushinzwe Ivugabutumwa muri Dove Hotel avuga ko yahuye n’ikibazo akaza gusara arimo apanga ubukwe byaje gutuma amara imyaka 7 atari muzima kugeza ubwo yaje kujyana imbwa kwa Nyirabukwe no gufata kungufu umubikira.

    Yavukiye mu karere ka Rulindo,avuka nyina atabana na se ntiyigeze amenya Ise umubyara kuko yanarezwe na kwa NYIRAKURU.

    Twaramwegereye atuganiriza ku nzira y’ubuzima bwe ,mu buhamya bwe avuga ko uko yakoze mu ba padiri abakorera imirimo yo mu rugo kugeza ubwo abaye umukuru wabavuzi b’Ingoma ku kiliziya ubwo yapangaga gukora ubukwe yaje gusara nyuma avuye kureba umukobwa bari bamurangiye.

    Ati”ubwo bukwe nabwo bwatashye kuko najyanye imbwa kwa mabukwe ,navuye aho kumuranga nasaze ariko abantu batarabimenya byatangiye ubwo najyaga guha icyayi umushyitsi  tukabona inzoka iramanutse irakigotomeye”.

    osward
    Niyibizi Oswald avuga ko yahuye n’ikibazo akaza gusara arimo apanga ubukwe

    OSWALD akomeza avuga ubwo yatangiye kumva ari umunyabwenge n’umuhanga waklataraboneka kugeza ubwo yagiye aho yakoraga muri ba baPadiri agakingurira imbwa zaho zikajya zimubyinira akumva aranezerewe.

    Ati”Imwe yajyaga iburyo indi yajya ibumoso nkumva ndakomeye ndigitangaza nkumva ko ndi uwa mbere nakoze ibintu bikomeye,ubwo ibi ndimo byarambwiye biti ibi byiza Fiance wawe atabibonye akazabibwirwa mu magambo nago byaba ari byo”.

    Oswald niko gufata igare akikijwe n’imbwa yerekeza kwa nyirabukwe aho anyuze abantu bamubona nizo mbwa zimoka bakiruka atangira kwibwira ko ari mu gihugu cy’abasazi.

    Akomeza avuga ko ubwo buzima bwo kumva akomeye afite amafaranga n’ubwenge yabubaye mo imyaka 7 kugeza ubwo agiye I Kigali kwisabira ko batangaza ko hari umukire urenze Majyambere na Kabuga uhari mu Rwanda ariko ibi byose yabikoraga atariwe ahubwo ari ibimukoresha.

    Ati”Narebaga ibyatsi nkabona nabihindura mo inoti za 5000 ikibazo kikaba imifuka yo gutwara mo izo noti ,nagiye kuri Radiyo Rwanda n’Imvaho nshya mbabaza ikibazo bafite kuba bataratangaza ko nduta ba Majyambere na Kabuga”.

    Niyibizi Oswald yagiye Ndera kwivuza bamushyira abapfumu biranga asoza avuga ko nta gukinisha izina ry’Imana kuko nkuko abyivugira ko yasze kubera uburyo yateraga urwenya mu bikorwa byerekeye Imana.

    Ati”nsanga gusara kwange byraturutse kugenda mvavanga ibintu by’Imana urugero ni nkaho nagiye kubyara umwana muri Batisimu nkikora muba Padiri bajya batubaza ngo<< mwanze Shitani aho uvuga ngo turamwanze tukavuga ngo Turavanze {…} nabwiye abantu ntibareke kunyita umusazi ahubwo banjyane I Ndera kugirango mbemeze ko ndi muzima>>”.

    Akomeza agira ati”Umubikira wa mbere wangeze ho bambwiye ko bagiye kuntera urushinge naramuteruye ndamubwira nti: abantu banzanye hano bari kunyita umusazi aho kuntera urushinge ngiye kukurongora”.

    Gusa icyo yaragambiriye ntiyabashije kukigera ho kuko yaratabaje(umubikira) abari aho barahurura baratabara.

    Niyibizi Oswald wari umaze imyaka 7 yarasaze  yaje gukira gute kugeza ubwo yakira agakiza?

    Uyu musaza avuga byageze igihe abo basangiraga akabona baramuhunga atangira kubona ko nawe ateje ikibazo ,nibwo abantu batangiye kujya bamubwira ngo azajye mu nzu y’Imana nibwo yaje kujya mu masengesho yo gusengera abarwayi nuko bamubwira ko igihe cyo gupfukam nikigera agomba gupfukama.

    Ati”Ndashimira Imana ko napfukamye nkumva utuntu dutangiye kunzamuka mo ,amasengesho yo gusengera abarwayi nayongayo nakiriye mo ntawaraye mu rugo cyangwa ngo ibyumba by’amasengesho”.

    Niyibizi Oswald akomeza avuga ko ashimira Imana ku bw’ibitangaza yamukoreye n’imigisha yamuhaye irimo kuba nyuma yo gukira agashaka umugore kunshuro ya 2 umugore abyara yabyaye impanga 3.

    Niyibizi Oswald ubu ni umukozi muri Dove Hotel,Hotel y’Itorero rya ADEPR akaba ashinzwe mo Ivugabutumwa.

     

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo