• gisele

    Ubuhamya:Gisele Dorcas wasambanye n’abagabo 350 agakora ubutinganyi ubu yakiriye agakiza

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 24, 2019

    Ntabudakeba Gisele Dorcas wavutse mu 1882 uvuka mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, yahamije ubuzima yabaye mo bw’ibyaha birimo gucuruza no kunywa ibyobyabwenge ndetse n’uburaya yamaze mo imyaka hafi […]




    Ntabudakeba Gisele Dorcas wavutse mu 1882 uvuka mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, yahamije ubuzima yabaye mo bw’ibyaha birimo gucuruza no kunywa ibyobyabwenge ndetse n’uburaya yamaze mo imyaka hafi 20 akabiva mo amaze kuryamana n’abagabo 350.

    Nkuko yabitanagaje mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv,Gisele wakoze uburaya igihe kirekire ndetse akaza no gukora ubutinganyi ntiyarangije amashuri dore ko yarivuye mo ageze mu wa kane w’amashuri abanza.

    Yagize ati: “Nabaye indaya itega ku mihanda mu duce tumwe na tumwe twa Kigali nyuma yo kuva i Karongi polisi ihankubitiye, nafunzwe inshuro ebyiri ariko nyuma bakamfungura. Natwaraga abagabo b’abandi ndetse n’uwitwa ko dukundanye mubeshya nkamutendekeraho abandi.”

    gisele

    Nubwo yakoraga ibibi byinshi yari afite umutima w’impuhwe dore ko yari afite abaan arera bigatuma yicuruza kurusha ho ngo abone ikibatunga anavuga ko yagiye ahura n’abazungu bakamukunda ariko kubera uburara no gukeka ko yanduye Virusi itera Sida akabakwepa.

    Gisele kandi avuga ko yanyoye ibiyobyabwenge bitandukanye nk’urumogi ndetse akanarucuruza mu bandi basore barunywaga barangiza bakanasambanya kugira ngo akomeze kubona amafaranga menshi yo kumubeshaho.

    Uretse kunywa ibiyobyabwenge kandi Gisele yatangaje ko yabaye umusinzi aho yararaga mu kabari, ndetse akajya no mu bapfumu.

    Yagize ati “Nanyoye inzoga cyane mba umusinzi, ku buryo nagezaga saa kumi n’ebyiri za mu gitondo naraye mu kabari, nagiye no mu bapfumu nshaka kwigarurira umusore nakundaga gusa ntibyaje kumpira kuko uwo mupfumu yambeshyaga kugira ngo andye amafaranga.”

    Mu gihe Gisele yari indaya, yasambanye n’umusore umwe maze amwanduza indwara y’imitezi ayivuza ahantu hatandukanye yanga gukira, agahora anuka ndetse bikamutera ipfunwe ryo kujya mu bantu ndetse ahamya ko yajyaga ava gusambana agapfukama agaseng agasba Imana ngo imubature.

    Yagize ati”Nambaye Cotex zirambabura nkajya nambara Papier Hygenique(Urupapuro rw’isuku rukoreshwa mu bwiherero) abantu bakajya bavuga ngo ndi mwiz ariko ndanuka.”

    Akomeza avuga ko atangiye kujya murusengero yajyaga yipfuka mu maso nk’uri gusenga naho ari ukugirango arebe niba ntawipfutse ku mazuru.

    Murumuna we babanaga yakomeje kumusengera afatanyije n’abandi banyamasengesho maze Gisele atangira kujya ajya gusenga ariko bitamufasheho maze mu mwaka wa 2011 kuri Noheli arabatizwa ariko ntiyareka uburaya kuko bwari bwaramwokamye, gusa igihe cyaje kugera akira ya mitezi ndetse arakizwa burundu.

    Yagize ati“Rimwe murumuna wanjye yazanye n’umuntu baransengera maze amazi basengeye barayampa ndayanywa, maze akagenda asohora ibintu by’imyanda, ngenda nkira gakegake. Mu mwaka wa 2015 ni bwo nakijijwe neza maze ntangira gukora umurimo w’Imana nta gucika intege.

    yakomeje ati”Nyuma yo kuva mu bigare by’abasambanyi nayobotse inzira yo gusenga maze ku rusengero mpigira ibintu bitandukanye harimo guteka, kumesa no gukora isuku kuko mbere nta byo nari nzi.”.

    Gisele Dorcas ubu arashima Imana yo yamwemeye akongera akaba muzima akava mu byaha kandi anayisaba ko yamuha ubushobozi bwo kongera akagira abana afasha  mu rwego rwo kurinda abandi ubuzima yanyuzemo.

    gisele
    Gisele wasambanye n’abagera kuri 350 ubu yakiriye agakiza


    Leave a Reply


    Ibitekerezo