• nnnn

    Ubuhamya:EV. Nzeyimana Joseph watanzwe na se mu bazimu akamara imyaka 4 aba mu rugo rw’umupfumu aravuga uko Imana yaje kumutabara

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 13, 2019

    Nzeyimana Joseph ukomoka mu karere ka Rusizi avuga ko yabanye n’abazimu igihe kirekire nyuma yaho ise amutanze ngo ajye abakorera nyuma imbaraga z’Imana zikaza kumubatura ubu akaba ari umuvugabutumwa. Mu […]




    Nzeyimana Joseph ukomoka mu karere ka Rusizi avuga ko yabanye n’abazimu igihe kirekire nyuma yaho ise amutanze ngo ajye abakorera nyuma imbaraga z’Imana zikaza kumubatura ubu akaba ari umuvugabutumwa.

    Mu buhamya bwa Nzeyimana atangira avuga ko hari abantu bari bakunze kubaroga we n’abo mu muryango we nyuma ise akaza gufata icyemezo cyo kwitabaza abapfumu mu rwego rwo gushaka amahoro ari naho byahereyue ajya kuba imbata y’abazimu.

    Ati”Igihe cyarageze tujya ku mupfumu aradusanga aratubwira ngo ni muze mbereke abakurambere bazabahesha amahoro {…} yatujyanye aho yabikaga ibikoresho bye bya gipagani nuko aratubwira ango niba mwiteguye ni mupfukame”.

    Joseph avuga ko bapfukaye imbere y’icyo gisanduku umupfumu agakora imigenzo ye aza kubabwira ko bagomba kuzana amaturo bageneye abakurambere,bityo ko nibayashima aribwo hari icyo babamarira.

    Ati”byabaye ngombwa ko Data azana amafaranga y’inoti yari yazanye dushyira mu mbehe tuyashyizemo imbehe irikaraga tugira ubwoba turiruka umupfumu aratubwira ati abakurambere bari babitabye none murabahunze ati ahubwo nimuze musabe imbabazi nuko turagaruka”.

    Akomeza avuga ko nyuma yo kugaruka umupfumu yabigishije uko bazajya baramutsa abakurambere bavuga bati”bakurambere museke mugasane mutsinde icyago n’icyagane nyauna niba mutwemereye kuduha amahoro tuzababera abagaragu namwe mutubere ba Databuja”.

    nnnn
    Nzeyimana Joseph wamaze igihe kitari gito akoreshwa n’abazimu ubu ni umuvugabutumwa

    Ubwo nibwo urugendo rwo kwiyegurira abazimu rwatangiye kuri Joseph n’umuryango we,nuko byarakomeje bababwira ibyo bakomeza gukora baza kubabwira ko abakurambere bamaze kubakira.

    Nyuma yo kwakirwa n’abazimu rero bategetswe kurahira Ise arahira ko atazongera gusenga Imana azajya asenga abakurambere naho nyina nawe arahira ko nazajya ateka ibiryo azajya abagaburira na mbere yuko umugabo n’abana be barya nuko Joseph arahira ko azajya akora icyo bamutegetse akajya aho bamutumye.

    Uko yaje gusigara ku mupfumu bakabana mu gihe kigeze ku myaka ine akora ibyo bamutegetse.

    Agira ati”Data baramubwiye ngo ajye gushaka ihene y’ibara rimwe ndetse n’inkoko y’ibara rimwe umupfumu amubwira ko ngomba gusigara ubundi akajya gushaka amaturo yabo akabona kundekura ”.

    Nyuma rero umuryango waje guterana wiyemeza kuza kumukura yo ariko umupfumu ababwira ko nta burenganzira afite bwo kurekura Joseph ko ahubwo bagomba gusubira aho bamutangiye akaba aribo bashobora kumurekura.

    Byarakomeje rero kugeza ubwo Ise bias nkaho bimurenze atangira kujya gusenga rimwe avuye mu misa ba bazimu baramwica.

    Ati”bakoze inama yo gushaka uburyo baza kunkurayo ahubwo umupfumu ahita abatuma ho ababwira ko baje gucokoza abakurambere  bakaba barababaye ababwira ko mu minsi 3 aribwo bazamenya ko agomba gutaha byari kuwa 5 kuwa 6 birirwa bafite ubwoba ku cyumweru Data avuye mu misa ba bazimu baramwica ”.

    Nzeyimana akomeza avuga ko yagiye gushyingura Se ategetswe n’abazimu yagerayo bakamutegeka kubyina abandi bari kurira ,nyuma yahoo yakomeje ubwo buzima bwo gutegekwa n’abo bamukoresha ibintu bibi byinshi.

    Ati”Najyaga kumva nkumva barambwiye ngo jya kuzana imyumbati mu murima warunaka nkajya yo nkakura nkazana mukecuru yambaza aho nyikuye nkahamubwira ntakibazo ”.

    Joseph yakomeje kuzajya yangiza ibintu by’abaturanyi Nyina yishyura ariko ngo bwari uburyo bw’abazimu bashakaga kubateranya n’abaturanyi,joseph ngo yageza ho ajya mu kabari bikamutegeka gukubita abantu kumena inzoga z’abantu n’ibindi byinshi.

    Nzeyimana yaje gukizwa biturutse ku bakobwa bari bafite imbaraga

    Yakomeje avuga ko hari igihe abazimu bamutegekaga nko gusambanya abakobwa rimwe agenda munzira ahura n’abakobwa bafite imbaraga z’Imana  biba intandaro yo gukira.

    Ati”nahuye n’abakobwa ndabasuhuza ibizimu birambwira ngo mbategeke baze bampobere ku ngufu ngiye kubasingira baba baravuze bati mwizina rya Yesu nuko abazimu baraboroga  barasakuza barampungisha banjyana mu gihuru “.

    Ba bakobwa ngo bagiye  kureba mama we bamubwira ko ashatse abarokore bagasengera Joseph yakira,nuko hari ahantu yaje kubona akzi ariko bikazajya bimutegeka kujya ku kazi cyangwa ntageyo kugeza ubwo yaje guhembwa amafaranga abazimu bakayahindura ibipapuro.

    Joseph yaje gushaka umugore nawe amujyanye kungufu mu gihe yari atwite ba bazimu biyemeza kumwica.

    “barambwiye ngo umugore wawe turaza kumwica saa tatu bantegeka ku bimubwira no kubibwira mama narabibwiye barababara ,nuko saa tatu zigeze abazimu baraza baterura umugore wange bamukubita hasi inda ihita ivamo abana 2 umwe ahita apfa undi aza gupfa nyuma .”

    Muri icyo gihe nibwo haje kuza abakozi b’Imana baramufata baramusengera ngo akumva ari kugurumana  kugeza aho abazimu batangiye kwivuga no gusaba imbabzi ngo babareke bagende.

    Ati”Icyo gihe mama yabatekerereje ukuntu njya gucukura imyumbati y’abandi ukuntu njya kumena inzoga z’abandi mu kabari ukuntu nirirwa ndwana aho niho bafashe amasengesho y’iminsi 2 Imana iza kubahishurira ahantu hatabye ihembe bari barashyize mo amaraso yange n’ayi hene baracukura barikuramo .”

    Aba bakozi b’Imana ngo bamze iminsi basengera we n’umuryango we ngo abazimu babarekure Imana iza gukora ibikomeye sekibi aratsindwa.

    EV,Nzeyimana  asoza  asaba abantu kumenya gushaka Imana kuko ari yo izababashisha gutsinda karande zo mu miryango.

    Ev. Nzeyimana kuri ubu atuye I Kigali afite abana batandatu bose yabyaranye na wa mugore abazimu bashatse kwica Imana ikamutabara akaba avuga ko yishimye kuko yakijijwe aryohewe n’umurimo w’Imana.

    nnnn
    EV,Nzeyimana asaba abantu kumenya gushaka Imana kuko ari yo izababashisha gutsinda karande zo mu miryango.


    Leave a Reply


    Ibitekerezo