• MAMA-LIONEL-1280x600

    Ubuhamya:EV.Mama Lionnel  nanyweye urumogi,napfumuye amazu nakijijwe ngiye kwiba mu rusengero

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 15, 2019

    Umuvugabutumwa uzwi ku izina rya Mama Lionnel,ubusanzwe akaba yitwa Nyirabagenzi Alice yamenyekanye cyane bitewe n’uburyo abwiziriza mo akoresha imbaraga nyinshi ,yaduhaye ubuhamya bw’ibyo yabye mo mbere y’uko akizwa atubwira ko […]




    Umuvugabutumwa uzwi ku izina rya Mama Lionnel,ubusanzwe akaba yitwa Nyirabagenzi Alice yamenyekanye cyane bitewe n’uburyo abwiziriza mo akoresha imbaraga nyinshi ,yaduhaye ubuhamya bw’ibyo yabye mo mbere y’uko akizwa atubwira ko yabye umutekamutwe anyway urumogi n’ibindi byinshi.

    Mama Lionnel avuga yavutse mu muryango wifashije avukira mu ntara y’Amajyepfo I Butare avuga ko yabaye mu itsinda  ry’abajura ariwe mukobwa urimo akaba yari ashinzwe ubutasi (kuneka aho bari bwibe ).

    Ati’’Nahoranaga amafaranga nkahaha inkoko,igitoki,Kese ya Fanta ubundi nkajya mu rugo nzimo umukozi w’injiji nkamubwira ko ari boss we untumye ubundi nange nkamubwira ibyo bantumye ngo ampe niba ari Televiziyo hari naho twigeze guterra Frigo”.

    MAMA-LIONEL-1280x600
    EV.Mama Lionel atarakizwa yapfumuye amazu menshi

    Mama Lionnel wivugira ko ari mubatangije ubutekamutwe mu mujyi wa Butare avuga ku manywa bibashaga imitwe naho nijoro bagapfumura amazu dore ikintu cyamuteye ubwoba mu mwuga we wo kwiba.

    Ati”mu mabandi habaga mo ibyiciro nge nitwaga inzira bwoba aho twapfumuraga ninge winjiraga mbere nari umukaratika iyo byasabaga kurwana nararwanga,rimwe hari umugabo w’umukire abandi bajura batubwiye ko iyo bigeze nijoro iwe hahinduka ikidendezi cy’amazi twe twiyemeza kujya kwiba yo ”.

    Mama Lionnel yivugira ko bageze muri urwo rugo ntibahasanga amazi bagapfumura inzu,bakagera k’umugabo aryamye akihindura igisimba.

    Ati”twaragiye amazi ntitwayabona turacukura turinjira dusanga umugabo aryamye kugitanda yihindura injangwe ati nyawuuuu(agerageza kwigana injangwe) twarirutse n’ubwoba bwinshi duhinda umushyitsi umugabo turamubura”.

    Mama lionnel akomeza avuga ko mu myaka yamaze mu bujura agereranyije yibye nk’ibintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana ane ariko ayo yose ntacyo yamumariyeb kigaragara, kuri ubu afite imyaka 42 yatangiye ubujura afite imyaka 12 yaje kwakira agakiza agiye kwiba mu rusengero.

    Ati”nakiriye agakiza muri 1992 nabyo birasekejeni mu rusengero I Butare mu matyazo  ninjiye mo ngiye kwiba ngeze murusengero za mbaraga ziba mu nzu y’Imana,,basenga babwiriza nkumva bamvumbuye umwigisha agiye ho yigishije numva ninge abwira asengeye abihana mpita mpaguruka mu bambere nakira umwami Yesu”.

    Kuva ubwo kugeza n’ubu ni umukozi w’Imana uryohewe n’agakiza ashima Imana ko yamwemeye ikamukoresha ikamuha impano zirimo gusengera abarwayi bagakira aha atanga urugero rw’uko amaze gusengera benshi baba bararozwe abagakira ashima Imana kandi ko uretse kumukura mu byaha yamuhaye n’ubuzima bwiza ubu arubaste afite akazi kamubesheje ho karuta kwiba.

    lio
    Mama Lionel yigishanya imbaraga nyinshi
    m.lionel
    Mama Lionel ashima Imana yamukoresheje ubu akiza abantu indwara binyuze mu masengesho

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo