• HHH

    Ubuhamya:Ababyeyi ba Keleniya umwana wajyanywe ikuzimu barashima Imana yamubagaruriye(IGICE CYA 1)

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 6, 2019

    Umuryango wa  Bagirigomwa Jean DAMASCENE  utuye I Gikondo ahitwa mu kobo  urashima Imana ku bw’umwana wabo w’umukobwa witwa Mugabekazi Keleniya Imana y’abagaruriye nyuma yaho abadayimoni bamutwaye ikuzimu kumukoresha iby’imyuka mibi. […]




    Umuryango wa  Bagirigomwa Jean DAMASCENE  utuye I Gikondo ahitwa mu kobo  urashima Imana ku bw’umwana wabo w’umukobwa witwa Mugabekazi Keleniya Imana y’abagaruriye nyuma yaho abadayimoni bamutwaye ikuzimu kumukoresha iby’imyuka mibi.

    Mu buhamya butangwa n’ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko ubusanzwe bafite abana  9 harimo babiri barera,uyu mwana Keleniya (wajyanywe ikuzimu ) ni umwana wabo wa kane akaba yari asanzwe ari umwana wumvira wubaha ndetse w’umuhanga mu ishuri kuko atajyaga arenza umwanya wa 4 ariko byaje kugera aho uyu mwana aba uwa 25,26.

    Ise umubyara atangira agira ati”turashima Imana yo yatugiririye neza itugarurira umwana wacu wa 4 ubwo  Satani yari yaramutwaye imuteje abagizi ba nabi  mu 2014 ubwo yari afite imyaka 11 bamutwara umwenda ariwo bakoresheje bamujyana twahishuriwe ko bari bagamije kutubabaza umuryango bakawutatanya kuko babonaga tumerewe neza”.

    Uyu mubyeyi akomeza avuga ko imyitwarire y’uyu mwana yakomeje kugenda ihinduka  cyane kugeza ubwo umwana afashe icyemezo cyo kuva aho yigaga agshaka kwimukira ku ishuri rya Camp Kigali ise akabyanga kuko ryari rihenze umwana akajya kumurega.

    Ati “yashatse kujya kwiga Camp Kigali ndamwangira kuko hari hahanze ibihumbi 80.000 kandi 90.000 nishyuriraga mo abana babiri naramwangiye umwana ajya kundega kuri polisi barampamara bambwira ko ndikubuza umwana uburenganzira  naratashye ndabicaza(abana) ndabaganiriza birangira yemeye gusubira kwiga aho yari asanzwe yiga .”

    Nyina w’uyu mwana avuga ko byari ibihe bitoroshye kuko umwana yageze aho atangira kujya yambara imyenda itagenewe umukristu yamubuza umwana akamunanira.

    Ati”yatangiye kujya yambara imyenda migufi namubwira nti kuki wambaye utya akanyihorera {…} gusa kuko yakomezaga kubwira satani ko azakorera Imana batazamushobora hamwe natwe gukomeza tugasenga byaradufashije cyane”.

    Uyu mwana muri urwo rugendo rwose rwo gukoreshwa na Satani,mama we avuga ko mwiyerekwa yagize yabonye ko hari aho keleniya bamutumaga kuzana umuntu azi cyangwa wo mu muryango we akanga  agira ati”uriya ni amaraso yange sinamuzana” ngo icyo gihe umwana yarakubitwaga cyane akarisha ibyatsi.

    Aba babyeyi bakomeza bashima Imana  yakoze ibikomeye bavuga ko banababariye uwari wakozi biriya banabifuriza ko nabo bakizwa bagakorehswa nimbaraga z’Imana aho gukoreshwa n’imbaraga z’umubi.

    HHH

    Ababyeyi ba Keleniya bashima Imana yagaruye umwana wabo 

    FFFF

    Mama wa Keleniya avuga ko byose babifashijwe no kudacuka intege mu gusenga

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo