• testimony-4

    Ubuhamya : Yakoze Impanuka avuye mu murimo w’ Imana none Yabaye Pararize igice kimwe ariko Arahamya Imana .

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne November 30, 2016

    Nitwa Rutembesa Wilson Petit intara uburasirazuba akarere kirehe, umurenge kirehe, akagari kirehe, umudugudu kirehe ndi umusore wagiriwe Ubuntu bwo kumenya Imana byabaye umugisha kuko nahise niyumvamo umurimo wuburirimbyi no gusenga […]




    Nitwa Rutembesa Wilson Petit intara uburasirazuba akarere kirehe, umurenge kirehe, akagari kirehe, umudugudu kirehe ndi umusore wagiriwe Ubuntu bwo kumenya Imana byabaye umugisha kuko nahise niyumvamo umurimo wuburirimbyi no gusenga mbikunda cyane nari umuyobozi wungirije wa Choral 1 kuko naririmbaga muri Choral 2 ndetse ndi muri bamwe bahagariye urubyiruko mwitorere nindi mirimo nashobozwaga narayikoraga gusa ibyo sibyo nirata nirata Yesu namenye kuko ariwe washobozaga gukora iyo mirimo gusa nkuko umusirikare wigihugu ajya kurugamba agakomereka cyangwa agapfa nange umusirikare Wa Yesu nagiye kurugamba arko mpurirayo nikibazo

    testimony-4

    Hari tariki 20/08/2010 nibwo imwe muri Choral naririmbagamo twari kujya kuvuga ubutumwa mundirimbo mubyukuri twaragiye turaririmba igihe kiragera cyo gutaha tugasubira iwacu twaraje tugeze munzira Imodoka ikora impanuka mubyukuri mperuka ndi mumodoka ibindi ntabyonzi ndetse naho twaguye numva bahambwira ntaho nabonye narimeze nabi cyane kuko bari bambaze mubitabye Imana kuko iyo mpanuka yaguyemo abantu 3 aba Maman 2 numukobwa 1 Imana ibahe iruhuko ridashira baguye kurugamba rwuwa twitangiye

    Ubwo ngewe nabandi badukuye aho twari twaguye kuko numva bambwira ko imodoka ya tembagaye kumusozi iratubirirandura bamwe yarabajugunyaga abandi ikagenda ibaca hejuru arinako ibyuma bya Choral bitwikubita hejuru nubu mfite inkovu yigisanduku cyarimo ibyuma cyanyikubise kwijose kirakata binwe bikomeye ubwo kandi bamwe barwanaga nokuvanayo abantu abandi nabo biba ibyuma nama telephone kuko niyange barayitwaye ari nako muri bamwe mubazaga gutabara bagendaga birebera abo bazi gusa nubwo nari mubagenda Arko narumvaga ndabyibuka abantu ntazi bampagaze hejuru barampindukiza barandeba basanga ntibanzi barangije banga kunkura aho nari naguye baravuga nguyu ntitumuzi

    Ubwo babivuga harumukecuru ubumva arababwira ngwariko mwarebye ukirimo umwuka mukamuterura barajyanye bashyira ahantu uwo Mukecuru yafashe ibitenge nibwo yatangiye kumpungiza numva ntangiye kuzana akuka uwo mukecuru simuzi nubwo numvaga sinabonaga gusa Imana imumpere umugisha haje imodoka zitujyana kubitaro kirehe arko ngezeyo babona ndarebye cyane ikintu bankoreye bapfutse kwijosi kuko havaga amaraso cyane bampa namaraso ubundi banyohereza CHUk

    Nabonanye nabaganga batandukanye nyura mubyuma inshuro nyishi basanga nagize ikibazo cyo gucika umugongo igice cyepfo kiba Pararize bamvuye ibikomere birakira arko abaganga bakoze ibyo bashoboye nkabantu ariko biranga igihe cyarageze CHUK barasezerera kdi ubwo sinegukaga ntanuwanyeguraga ngo bikunde ubwo kujya mumodoka byasabaga kunterura bashyiramo gusa nahise ngaruka kubitaro Kirehe arko nkwarukugirango bapfuke ibisebe natewe no kuryama kuko sinihindukizaga

    Kirehe nahamaze icyumweru nteguka nticara ntanihindukiza ndabyibuka muganga yari yabwiye ko nokwicara bitakunda arko ijoro rimwe naje kumva numva ijwi rimbwira ngo byuka wicare nkumva ntibyakunda kuko nokunyegura ntibyakundaga nashise fata ibyuma byigitanda ntangira kweguka byabaye igitangaza abantu

    testimony-4

    Bose mubitaro barahurura baza kureba ibyabaye ndabyibuka bahise banyiyegamiza bampa icyayi ndanywa icyo gihe bwacyeye ari kucyumweru abantu babimenye nukuri bashimye Imana mu rusengero kubwo kwicara kwange nakomeje kuba mubitato kirehe arko baza kunsubiza ikigali kubaganga bavura ibyimitsi indera nabayeyo ukwezi arko naho biranga ngaruka kubitaro kirehe igihe cyarageze basubiza ikigali fayisari nabonanye na muganga ambaza ko bashyizeho sima nti hoya nonese wicayute nti n’Imana yabikoze nta sima bashyizeho ambwira ko ntacyo yabihinduraho yarambwiye ati icyo Nari kugukorera kwari ukukubaga umugongo ngowicare none ndabona wicara ati ubwo Imana izakomeze yikorere ibitangaza

    Nagarutse kubitaro kirehe arko ibisebe byo kuryama bikize ntakindi bari kunkorera barasezereye le 07/05/2011 nibwo navuye mubitaro jya murugo kuva icyo gihe ubuzima bwange busaba kuryama kubera umugongo ubwo kujya mukagare nirimwe narimwe ntibikunze kubaho kubera umugongo gusa uko biri kose ndashima Imana nkomeje urugendo rwishuri ndimo harumuntu udashobora kubyiyumvisha arko uje murugo ukandeba kujijo ntiwambonamo ibibazo

    Mbega umubiri We ibaze umuntu wumusore barambonana bakiruka kubera uko narimeze Nshuti bene ndaufatanije urugengendo nimukorere Imana mugifite uburyo igihe cyanyu mwo kugipfusha ubusa mukibyaze umusaruro mukorera Imana kuko nimugera mubikomeye izabagirira umumaro mube mwisi ariko mwokuba abisi reka nsoze mbabwira ngo ubu buhamya ntibubabere ikibazo ahubwo bubabere ikigisho nsabiye umugisha umuntu wese uri bufate umwanyawe agasoma kdi amasengesho yanyu ningenzi kuko ndumuntu mujye munsengera Murakoze

    Nawe ushobora kutugezaho ubuhamya  bwawe uciye  hano  0728319892

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo