• damour1

    Ubuhamya (VIDEO ):Nabonaga inzara igiye kubica nkabatekera ibyatsi byitwa Nyiramuko akaba aribyo barya-Mbaherumugabo D’amour

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 29, 2019

    Mbaherumugabo Jean d’amour umukirisito mu  itorero rya ADEPR  Paruwasi ya Jenda utuye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda arashima Imana ko  yamukuye mu buzima bubi ,bwo kubura ibyo […]




    Mbaherumugabo Jean d’amour umukirisito mu  itorero rya ADEPR  Paruwasi ya Jenda utuye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda arashima Imana ko  yamukuye mu buzima bubi ,bwo kubura ibyo kurya kugeza ubwo yatekaga ibyatsi akaba aribyo barya we n’abana yareraga.

    Mu kiganiro yagiranye na Ibyiringiro TV yadutangarije  ubuzima bubi  uko bwatangiye  igihe ababyeyi be bari  bamaze gupfa agahura n’ubuzima bubabaje akicwa  n’ inzara kurwego rwo hejuro kugeza ubwo bimushobeye akahuka  ibyatsi  akabyahira  akajya kubitecyera abana  ngo  babone ibyo barya .

    Yatangiye  atuganirira agira  avugako abayeyi be bamaze gupfa yasigaranye abana b’imfubyi bane harimo n’umwana wari ufite umwaka umwe n’igice.

    Yagize ati”Ababyeyi banjye bakimara gupfa nabo bapfuye bari batishoboye badusiga mu buzima bubi hari mu gihe cy’intambara y’Abacengezi nsigarana abana b’imfubyi harimo umwana ufite umwaka n’igice mwirukankana mu ishyamba  na bakuru be bageze kuri bane.”

    Akomeza agira ati”Byageze naho kubwo kugira inzara hari ibyatsi bajya bakunda kwita baraza babigaburira amatungo n’ibindi bitaga nyiramuko nabona inzara igiye kubica nkabifata nkabibatekera akaba ari byo turya.”

    Jean d’amour avuga ko muri icyo giye iyo yabonaga byanze yajyaga kwiba kugira ngo babone ibyo barya akaba ashimira Imana yo yamurinze kuko bamwe barabafataga abandi bakabica ariko we ntacyo yabaye.

    damour
    Mbaherumugabo D’amour wabaye mu buzima bubi kugeza ubwo yaryaga ibyatsi

    Akomeza agira ati”Igihe kigeze nibwo navuye muri Kanama(aho yavukiye) nza inaha mu Jenda nza ndi umusore nza nshakiasha ubuzima kugirango nshakire abana icyo kurya nkajya njya mu misozi kwikorera ibirayi nkavayo navunitse hari ni igihe nigeze kwikorera ibiro 120 bingwa ho urubavu ruravunika.”

    Mbaherumugabo Jean d’amour ngo yakomeje kuba muri ubwo buzima bukakaye aza no gufata icyemezo  cyo kuguma aho ntiyasubira kanama ,rimwe ngo yaje kurota ku rusengero abantu bari kwitanga nuko mu gitondo nawe aragenda yitanga aam frw 100 nubwo atari azi aho azayakura gusa Imana yaramufashije.

    Ubuzima bwahindutse amaze gukizwa.

    Uyu mugabo uko byagenze ajya kwakira agakiza,ati”nari umupagani nkunda kunywa igihe nagiye ndi mu kabari  … mu nda harandya mfatwa n’uburwayi bukomeye abantu bagira ubwoba none ho ntangira gutra ijwi ndavuga ngo Mana mbabarira ndashaka gukizwa nkagukorera mbabarira sinzongera kunywa inzoga guhera ubwo nibwo nahise njya mu nzu y’Imana.”

    Akomeza avuga ko yahise ajya muri korali Umuriri atangira kujya aririmba nubwo benshi bamusekaga kubera ubuzima yari abaye mo.

    damour1
    Ubuzima bwe bwatangiye guhinduka ubwo yari agiye muri Korali umuriri

    Avuga ko yatangiye kujya aririmba aza gukunda umukoba baririmbanaga witwa Nyirandatuje abantu bakamuseka ko ntacyo yamarira umukobwa kuko nawe yarabaye ho nabi,nyuma nibwo Korali yaje kumufasha imuha ibihumbi 100 ngo atangirire ho ubuzima.

    Ati”Kuko bari bazi ubuzima bwange bigeza ho baravuga ngo ntakundi twagufashisha ibihumbi 100 ukagira uko utangira kwigenza.”

    Ibyo bihumbi 100 yabikoze mo umushinga wo guhinga bwa mbere asaruye aba agize ibihumbi 150 arakomeza kugeza ubwo aguze ikibanza cy’ibihumbi 700 nubwo nyuma yaje kukigurisha,Jeana D’amour  ubu avuga ko ageze ahantu hashimishije dore ko ubu ashobora gusarura toni 7 z’ibirayi n’indi myaka akavuga ko ubuzima bwiza abukesha Korali Umuriri.

    Akomez agira ati”Nshingiye ku byo mbona muri korali ari ho navanye ubwo bushobozi icyo niteguye gukora ni ugufasha abandi.”

    umurii
    D’amour arashima cyane Korali Umuriri (ubu aririmba mo ) kuko yamufashije kwiteza imbere

    Mbaherumugabo D’amour asoza ahumuriza abantu bose bihebye kubera ubuzima barimo akababwira ko ashingiye ku byo Imana yamukoreye n’undi wese amateka yahinduka nawe akamererwa neza kuko Imana ntjya itererana abayo.

    Ubuhamya bwa Mbaherumugabo D’amour (Video)

     

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo