• 1461874648_aritayari3

    UBUHAMYA: Umuhanzi Aritayali yacucuwe n’ abapfumu ahatakariza asaga Miliyoni.

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne December 25, 2016

    Umuhanzi Nsaguye Amiel uzwi nka Aritayali yatangaje ubuhamya bw’igitero cy’imyuka mibi yagabweho na satani, akirukira mu bapfumu nyuma yo kubwirwa ko ariho gusa yabonera igisubizo, yagerayo bakamurya asaga miliyoni y’amanyarwanda […]




    Umuhanzi Nsaguye Amiel uzwi nka Aritayali yatangaje ubuhamya bw’igitero cy’imyuka mibi yagabweho na satani, akirukira mu bapfumu nyuma yo kubwirwa ko ariho gusa yabonera igisubizo, yagerayo bakamurya asaga miliyoni y’amanyarwanda kandi nabwo imyuka mibi ikanga kumuvaho.

    1461874648_aritayari3

    Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ducyeaha  iyi nkuru  Aritayali yavuze ko indirimbo benshi bamuziho yitwa Aritayali yayanditse nyuma yo kuva muri urwo rugamba yarwanyemo n’imyuka mibi, akakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we. Ni indirimbo yamwubakiye izina ariko benshi mu bakunzi be bakaba batazi inkomoko yayo.

    Nsaguye Amiel ni umuhanzi benshi bazi nka Aritayali. Kuri ubu abarizwa mu itorero rya ADEPR ariko akaba yaranyuze mu matorero atandukanye arimo iry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi ari naryo yabanjemo bwa mbere, nyuma y’aho akaza kujya muri Patmos of Faith church ari naryo yagiyemo nyuma yo gukizwa akaba ari naryo yamurikiyemo Album ye ya mbere ‘Aritayali’.

    Uko yagabweho igitero cy’imyuka mibi

    Aritayali yakomeje  avuga ko mu mwaka wa 2008 yarashwe n’umwanzi satani, amugabaho igitero cy’imyuka mibi. Icyo gihe ngo yahuye n’ikibazo cyo kurwara ibitugu biturutse ku myuka mibi. Yarangiwe umuti mu bapfumu, agezeyo birananirana, aza kugira amahirwe ahura n’abakozi b’Imana. Ati:

    (Muri 2008) nigeze guhura n’ibibazo by’uburwayi, ibibazo by’imyuka mibi, ndaraswa, satani arandasa anteza imyuka mibi, njya mu bintu by’abapfumu ndaraguza ibintu nk’ibyo ng’ibyo nyuma yaho nza guhura n’abakozi b’Imana baransengera mpita mbona imbaraga zayo. Mpita mbwira abantu bari mu buzima nk’ubwo, abandi bantu bashobora kuzahura nabwo kuko muri iyi ntabwo byoroshye mbahumuriza mbabwira ko Yesu ari Tayari kubagirira neza.

    Image result for Umuhanzi Aritayali amakuru

    Aritayali avuga ko abapfumu bamunyaze  asaga 1,000,000Frw

    Aritayali akomeza avuga ko nyuma yo guhura n’abakozi b’Imana bakamusengera agakira mu gihe abapfumu bari bamaze kumurya asaga miliyoni y’amanyarwanda kandi ntibamukize, ngo yahise asobanukirwa neza ko Imana ifite imbaraga kurusha satani. Abajijwe icyari cyamujyanye mu bapfumu, yavuze ko yajyanyweyo no gushaka ubuzima kuko yifuzaga gukira uburwayi bwari bumukomereye icyo gihe ndetse abaganga bakaba nta cyo bari kumufasha. Yagize ati:

    Nagiye kuraguza nshakisha ubuzima kuko nari narahuye n’ikibazo cy’imyuka mibi nifuzaga gukira uburwayi nari mfite, babwiraga ko ariho umuti uri, ubwo nyine ntambira ibigirwamana,…. Nyuma nza guhura n’abakozi b’Imana banyereka Imana ya Shaduraka na Meshaki na Bedenego, mpita ninjira mu murimo w’Imana ubwo nibwo nanjye nahimbyemo akaririmbo kitwa Aritayari, harimo igitero kivuga ngo barakuragurije bagutega imitego, Mwene Adam warahangayitse ariko kuko wahisemo neza umugabo witwa Yesu,.. Nawe yiteguye kukugirira neza.

    Mu gusoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Aritayali yavuze ko mu bapfumu yahuriyeho n’abantu basobanutse babaga baparitse amamodoka ahenze. Si abo gusa ahubwo ngo hajyayo n’abantu baciriritse. Inama yabahaye n’uko bakwakira Yesu Kristo bagahendahenda Imana kuko yiboneye gihamya ko Imana ifite imbaraga kurusha abapfumu. Yagize ati:

    Mu bapfumu hajyayo abantu basobanutse rwose usanga haparitse imodoka nziza cyane n’abaciritse bajyayo gusa ibanga (ryo gukira) riri mu gupfukama ugahendahenda Imana yacu irakora kandi ifite ubushobozi. Mu bapfumu natakaje nk’arenga Miliyoni kandi urumva miliyoni yo muri 2008 ngereranyije no muri uyu mwaka wa 2016 turimo ni nka Miliyoni ebyiri n’igice. Abantu bakijya mu bapfumu nabagira inama yo kujya mu nzu y’Imana, abashumba barahari, babasengere Imana yacu ifite imbaraga kurusha abo bapfumu.

    Nyuma yo kuneshwa kw’imyuka mibi yagabweho, Aritayali ubu ari kuvuga imyato imbaraga z’Umwuka Wera

    Umuhanzi Aritayali warwanye n’imbaraga z’umwanzi satani zikaneshwa n’imbaraga za Yesy Kristo, kuri ubu mu bihangano by’uyu muhanzi humvikanamo cyane uburyo Yesu Kristo yiteguye kuneshereza umuntu wese uzamwiyambaza. Aritayali kandi asabira itorero ry’Imana n’ubwuko bw’Imana kubona Umwuka Wera kuko ari bwo bazanesha ibibagerageza byose. Mu ndirimbo yise TABARA akayikorana na Theo Bosebabireba, Aritayali avuga uburyo yamaze igihe ku rugamba arasana n’umwanzi. Akomeza avuga ko ubufasha bw’Umwuka Wera ari bwo bukenewe ku matorero ya Gikristo, ku bashumba, ku bahanzi, ku ntama z’Imana n’abandi bose bavugira Imana bakaba bakeneye ubwo bufasha kugira ngo bambuke inyanja neza.

    src:  Inyarwanda



    Leave a Reply


    Ibitekerezo