• fbzx0vt

    UBUHAMYA : Senderi International Hit aravuga imyato Imana yamurokoye urupfu- Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne December 12, 2016

    Senderi International Hit umuhanzi   uririmba indirimbo zisanzwe   abakristo bita izi  isi  mugoroba w’iki Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016 umuhanzi  ubwo yerekezaga mu ntara y’Iburasirazuba, yakoze impanuka y’imodoka,arakomereka ndetse n’imodoka ye […]




    Senderi International Hit umuhanzi   uririmba indirimbo zisanzwe   abakristo bita izi  isi  mugoroba w’iki Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016 umuhanzi  ubwo yerekezaga mu ntara y’Iburasirazuba, yakoze impanuka y’imodoka,arakomereka ndetse n’imodoka ye yari atwaye irangirika  Imana  imurokora uruPfu atryo  bitera kongera gutekereza ku gukomera kw’ Imana nk’uko  yabyemeje mu magambo ye  yo gushima Imana  no  kuvuga   gukomera kwayo  yatangarije  inyarwanda .com dukesha iyi  nkuru.

    Senderi International Hit

    Nkuko bigaragara mu mafoto nawe ubwe akabyihamiriza mu magambo ye  agira  aho yagize ati” Imana inkoreye ibikomeye muri uyu mugoroba aho nerekezaga mu Burasirazuba-Kirehe kuririmba, ngeze mu kabuga ka Musha ivatiri  RAD252G yavaga mu Mutara igonga izari imbere yanjye ebyiri ikomeza kunsanga mu mukono wanjye irangonga, Mana urakoze kundinda”.Yunzemo ati “Nakomeretse ku kaboko ubu ngeze kwa muganga (Rwamagana)”

    Senderi International Hit

    Imana  yatamururiye    sendeli ubwo  yarageze  mu kabuga ka Musha aho ivatiri yavaga mu Mutara (Iburasirazuba) yagonze izindi modoka ebyiri zari imbere y’imodoka ya Senderi. Iyo modoka yateje impanuka ngo yakomeje gusatira Senderi imusanga mu mukono we, kugeza imugonze, akomereka ukuboko ahita ajya mu bitaro bya Rwamagana

    Senderi International Hit

    Ntibisanzwe kuri bamwe   mu bahanzi baririmba indirimbo  z’ Isi  mu Rwanda   guhamya mu ruhame  byumwihariko  kuri  Senderi International Hit ko  yazirikana   gukomera kw’ Imana ku  buzima bwe , mu mugoroba wo  kuri iki cyumweru  Sendeli  byamunaniye kwihangana  agira ati” Imana inkoreye ibikomeye muri uyu mugoroba aho nerekezaga mu Burasirazuba-Kirehe kuririmba”

    Twamifuriza  kurwara ubukira  n’ Imana  ikarushaho  ku musanga aho ari.

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo