• rev

    Ubuhamya: Rev Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu aravuga iyicarubozo yakorewe muri Uganda

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 14, 2019

    Singirankabo Jean de Dieu ni Pasiteri muri ADEPR yo mu gihugu cy’Ubugande nyuma iri torero ryaje guhindura izina ryitwa Pentecostal Church International Uganda (PCIU),bigendanye n ;ibibazo bimaze iminsi bivugwa ko abanyarwanda […]




    Singirankabo Jean de Dieu ni Pasiteri muri ADEPR yo mu gihugu cy’Ubugande nyuma iri torero ryaje guhindura izina ryitwa Pentecostal Church International Uganda (PCIU),bigendanye n ;ibibazo bimaze iminsi bivugwa ko abanyarwanda baba muri Uganda batamerewe neza n’abashumba b’iri torero ibi byago byabageze ho.

    Mu kiganiro  Singirankabo Jean de Dieu yagiranye n’itangazamakuru ubwo we n’abandi bantu 19 bagarurwaga mu Rwanda na Leta ya Uganda nyuma yo gufungwa batazi icyo bazira aravuga ko yakubiswe bikomeey kavunika umugongo ashinjwa kuba maneko w’u Rwanda.

    Ati” Natangiye kwinjira muri Uganda mu 2006, ngiye mu ishuri n’ivugabutumwa. ADEPR ryatangiye ururembo ridusangayo, twihuza naryo kugira ngo tubone aho gusengera.’’

    Yakomeje avuga ngo “Twiyemeje gufata abenegihugu bari mu itorero bakoresha Icyongereza n’Ikigande mu materaniro ngo tuganire na Guverinoma kuko amajwi yavugaga ko inzego z’umutekano za CMI na ISO arizo zifata abantu zikabajyana. Twegeraga polisi ntigire icyo ivuga, ikakubwira ko ntacyo yabikoraho”

    Inyuguti ya R iri mu ijambo ADEPR iri mu byatumye bahindura izina kugirango babone amahoro.

    Yagize ati “Twahuye n’umusirikare ukomeye tumubaza impamvu abashumba bacu bafungwa buri munsi, abakirisitu bafite ubwoba ndetse abagiye gusenga ntibaba bazi ko bataha amahoro.baratubwiye bati iyo R iri mu izina ryanyu ADEPR Uganda ‘si Association des Eglises de Pentecôte au Rwanda?’ Nonese iyo Rwanda irakora iki muri Uganda? Batubwiye ko iri torero ryinjiye muri Uganda rije gutata, ko ariho intasi za Kagame zinyura ngo zibashe gutera u Rwanda.’’

    Yakomeje agira ati”Abashumba bari basigaye barateranye baravuga bati reka turebe ko ikibazo cy’aba aruko atari abanyagihugu cyangwa aruko ari intasi.”

    Uyu mushumba akomeza vuga ko tariki 15 Gicurasi 2019 aribwo bashyize ho komite y’abantu 5 harimo 3 bavuka muri Uganda n’abanyarwanda 2 new arimo ndetse bemeza ko itorero rihindura izina rikitwa Pentecostal Church International Uganda (PCIU.

    Ibyo byose byakozwe ntacyo byabafashije kuko nyuma y’iminsi mike nibwo bafashwe bajya gufungwa mu buryo bubi bakubitwa bakorerwa iyicarubozo by’umwihariko we yari hafi kwangirka ubugabo.

    ati “Twahamaze igihe tuhakubitirwa, turara ku rubaraza, imvura irara itunyagira. Ugiye gutora agatotsi bakamumenaho amazi. Uwashakaga kwihagarika hepfo, wasangaga hapakiyemo Abanyarwanda bambaye ubusa, bafungiwemo no muri etaje hejuru harimo abandi benshi{…}Njye bankubise inkoni z’uburyo bwose. Mfite inkoni zo mu mugongo, ku kibuno n’izindi bankubise hejuru y’ubugabo. Ubu nageze mu Rwanda ndi guhabwa imiti nta kibazo.’’

    Kuva icyo gihe kugeza tariki ya 11 Kamena basohorwa muri Gereza byari ibihe bibi by’ububabare, Rev Pasiteri Singirankabo Jean de Dieun avuga ko ubu itorero riri mu bibazo nta muyobozi rifite kuko abenshi bafunze abandi batatanye ariko kandi hari icyo asaba abanyarwanda n’abakristu muri rusange.

    Yagize ati”Ubutumwa dutanga kubanyarwanda cyane abakristu ni ugusengera aabnyarwanda bari muri kiriya gihugu turasaba ko aabntu bafata igihe bagasengera abantu.”

    Rev Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu avuga ko bagiye babambura imitungo yabo yewe bakaba barasize n’imiryango yabo kuko ntibemererwa kugira icyo batahana.

    rev
    Rev Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu wakorewe iyicarubozo muri Uganda

    @Ibyiringiro

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo