• nshimiye

    Ubuhamya: Pastor Nshimiye Jmv kuva kurwana mu rusengero,guhereza mu Kiliziya kugeza ubwo abaye umuhanuzi w’Imana

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 24, 2019

    Pastor Nshimiye Jmv,umushumba kuri Kabuga Siege yatangiye asengera muri Kiliziya  Gatolika ari umuhereza  aza kwakira agakiza ajya mri ADEPR kugeza ubwo Imana itangiye kumukoresha ubu akaba ari umuhanuzi w’Imana. Avuga […]




    Pastor Nshimiye Jmv,umushumba kuri Kabuga Siege yatangiye asengera muri Kiliziya  Gatolika ari umuhereza  aza kwakira agakiza ajya mri ADEPR kugeza ubwo Imana itangiye kumukoresha ubu akaba ari umuhanuzi w’Imana.

    Avuga ko agisengera muri Kiliziya  yirirwaga anywa inzoga nyinshi akabigereka ho no kujya mu bagore cyane aho yabaga ku Mulindi,nyuma ariko yaje kugirirwa ubuntu, Imana iramwibuka iramubatura.

    Ati”Ndabyibuka hari kuri Pasika murabizi ko muri Kiliziya bagira ibitaramo bya Pasika,uwo munsi nagiye kurusengero nasinze ntangira gukubita abaririmbyi ndabakubita njya mu byuma ndabitwika kuburyo bamaze amezi 3 badacuranga”.

    Avuga ko yakijijwe ubwo yari mo gupanga kujya kuzana umukobwa witwa Clementine ngo bishyingire babane mu buryo butazwi mu mategeko no mu idini na rimwe.

    Ati”hari umukobwa witwa Clementine wari utuye aho hafi ndamubwira nti ndagukunda kandi ndashaka ko tubana,umunsi nagombaga kujya kumuzana ubwo narindimo nitegura naguze ibintu bishya ndi gusasa uburiri bushya numva ijwi rimbwira ngo jya gusenga ndavuga nti nabwo njyayo”.

    Past Nshimiye akomeza avuga ko yafashe inzira ajya mu kinamba aho bari mo basukura moto yagombaga kugenda ho agiye kuzana Clementine nibwo yageze yo akomeza kumva rya jwi rimubwira kujya gusenga.

    Ati”Nagiye kumva numva rya jwi rivuganye ubukana riti jya gusenga  numva ngize ubwoba nibuka nsubira mu rugo ubundi nisanze mu rusengero hahandi natwitse ibyuma”.

    Nshimiye JMV yageze muri rwa rusengero abantu barakangarana niko kumuha abagabo batatu bo kumurinda kugirango atongera guteza umutekano mucye.

    Ati”Barasenze umushumba wari waturutse kacyiru yarigishije yigisha ijambo rivuga ngo: yemwe abarushye n’abaremerewe munsange ndabaruhura,nuko bahamagaye abakizwa ninge wahagurutse bwa mbere ”.

    Akomeza avuga ko bigendanye n’uburyo yarazwi aho ntawigeze apfa kwemera ko yahindutse,kuko bagiye bamutega iminsi kugeza ubwo bamaraga gutura amaturo bakayahisha ngo ataza kuyiba.

    Uko yaje guhabwa imbaraga zimugira umukozi w’Imana

    Past.Nshimiye JMV avuga yamaze imyaka 2 atarabatizwa nyuma yo gukizwa,akamara n’indi myaka irindwi akora nibature buri munsi adasiba.

    Ati”Nkimara gukizwa nanze kubatizwa ndavuga nti sinabatizwa umwuka wera ataranza ho ndakomeza nkora nibature namaze imyaka 7 nkora nibature,rimwe mfata iminsi 3 y’amasengesho nsaba Imana ngo impe umwuka wera ku munsi wa 3 nibwo nagiye kubona  mbona umuntu muremure ku gikuta arampamagara ndamubwira nti sinaza imbere yawe ndi umuntu mubi yampmagaye ubwa 3 mbona kugenda mwikubita ku birenge”.

    Akomeza avuga yamukoze ho akamubwira ko guhera ubwo abonye imbaraga zimubashisha ibintu 4 birimo guhanura,kwerekwa,gukora ibitangaza no gusobanura indimi.

    Past. Nshimiye JMV ashimira Imana ko ibyo ivuga ibisohoza kuko  mu mpano z’ibitangaza Imana yamusezeranyije yazimuhaye aho yigeze gusengera umuntu wapfuye akazuka,anahwitura abantu bapinga ibitangaza by’Imana.

    nshimiye
    Past.Nshimiye JMV wigeze gukubita abaririmbyi mu rusengero ubu ashobora gusenga umuntu akazuka

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo