• gitwaza 2

    Ubuhamya: Papa wa Gitwaza yari umushumba w’inka avamo umushumba w’intama za Kristo byinshi ku ubuhanuzi bwe

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 31, 2019

    Umushumba mukuru wa Zion Temple ku isi,Apotre Paul Gitwaza yagarutse ku ubuzima bwe ,urugendo rwe mu Ivugabutumwa,buhanuzi bwe bwite ndetse n’ibindi byinshi yahuye na byo mu murimo w’Imana aza no […]




    Umushumba mukuru wa Zion Temple ku isi,Apotre Paul Gitwaza yagarutse ku ubuzima bwe ,urugendo rwe mu Ivugabutumwa,buhanuzi bwe bwite ndetse n’ibindi byinshi yahuye na byo mu murimo w’Imana aza no gukomoza ku aho yakuye ibyiyumva byo kuvuga ubutumwa.

    gitwaza 2

    Mu kiganiro yagiranye na Igihe TV yavuze ko yatangiye Ivugabutumwa akiri umwana muto cyane ko anavuga mu rugo rw’Umu pastier.

    Yagize ati”Gitwaza navukiye mu nzu y’umupasiteri Data yakiriye ubutumwa ari mu ishamba biramuyobera hashira imyaka 2 atazi umuhamagara uwo ari we.”

    Yakomeje agira ati”umuntu yaje ku murangira abazungu baba Suedois(bakomoka muri Suwede)ngo bamusobanurire, yari yagiye no mu bapfumu bakamubwira ko ibyo bibarenze ijwi riakmubuza amahoro rimuhamagara aragiye ndetse no mu nzozi.”

    download

    Gitwaza avuga ko,uyu mubyeyi wari umushumba w’inka yaje kuva mo umushumba w’intama za kristu nkuko ijwi ryabimubwiraga kuva kera,uyu mubyeyi yaje kwegera babazungu bamubwira ko uwo ari Yesu niko guhita amukurikira aba mu bambere bashinze itorero rya Pentekote muri Congo aho bari batuye.

    Gitwaza wavukiye muri RDC Avuga ko yonse amashereka y’igiPasiteri yakijijwe ku myaka 9,12 abatizwa mu mazi mesnhi ,13 atangira umurimo.

    Ati”Ahantu hambere nabwirije ni muri Restoration church Kimisagara mbabwiriza hejuru yo kwiyiriza ngo dusabire igihugu abantu barankunda bansaba kujya no mu Nkuru nziza. ”

    Akomeza avuga ko yazengurutse igihugu cyose abwiriza ariko hakaba hari ahantu Imana yari yaramubwiye ndetse n’ubuhanuzi yahahanuriye bukaba bwarasohoye.

    Yagize ati”Ahantu hambere Imana yari yaranyeretse nkiri muri Kenya ni muri Bugesera imbwira ibintu izakora muri Bugesera ko hazaba ikibuga cy’Indege gikomeye ko habaye amarira kuva kera ariko azibagirana.”

    Gitwaza akomeza ubuhamya bwe agera ku Ivugabutumwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,avuga ko yagiye kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda baramwirukana.

    Uko yaje gutangiza itorero rye rya Zion temple

    Yagize ati”tariki ya 11z’ukwa karindwi nibwo yatangiye tuyitangira turi abantu 120,igitekerezo singe wakizanye kubemera Imana n’iyo yabimbwiye.”

    Izina Zion temple ryabonetse ubwo yari amaze gusoma Bibiliya ikamubwira ko Siyoni ari umusozi w’Imana ndetse ko Imana yari yaramubwiye iti”nyubakira umusozi ntura ho” niko guhita ayita Zion.

    gitwaz

    Apotre Gitwaza yagarutse no ku ubahuzi bwe akenshi usanga abantu babufata uko atabuhanuye ,yakomeje agira ati”Bwa mbere barambeshyeye ngo nahanuye ukurangira ku isi igihe navuze ntiyarangira barambeshyeye,nge navuze ibimenyetso by’Imperuka  sinavuze imperuka kuko na Yesu yaravuze ngo ntabyo nzi Data ubizi.”

    Gitwaza avuga ko yahanuye ibintu byinshi bigasohora birimo ikibuga cy’indege cya Bugesera,ukubakwa kwa Nyarutarama ,Gukomera ku Rwanda,imisozi izaboneka mo amabuye y’agaciro ndetse n’umuhanda wa Kigali-Kibuye ibi byose byarasohoye.

    Apoter Gitwaza asoza ashima aho Imana imaze ku mugeza ndetse n’umusanzu Zion temple ikomeje gutanga mu buzima bw’Abanyarwanda muri rusange,muri iyi minsi Zion temple Ministries ibarizwa mo Zion temple  iri kwitegura  igiterane gikomeye cyiswe “Afurika haguruka ” kizaba kibaye ku nshuro ya 20 kizamara iminsi 8 kuva tariki ya 04-11 Kanama.

    gitwa
    Umushumba mukuru wa Zion Temple ku isi,Apotre Paul Gitwaza

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo