• adeline

    Ubuhamya: Nge ntawambwirije nabwirijwe n’urusenda nirukanywe mu rugo hasigaye umunsi umwe ngo nshyingirwe-Mama Nice

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 24, 2019

    Uwanyirawe Adelphine uzwi nka Mama Nice yakuze atazi se umubyara arerwa na Nyirakuru we n’abandi bana bane bavukanaga cyane ko Nyina ubabyara yapfuye amaze kubyara umwana wa gatanu,avuga ko yakuze […]




    Uwanyirawe Adelphine uzwi nka Mama Nice yakuze atazi se umubyara arerwa na Nyirakuru we n’abandi bana bane bavukanaga cyane ko Nyina ubabyara yapfuye amaze kubyara umwana wa gatanu,avuga ko yakuze abona afite intambara zikomeye agahora mu bibazo n’abavandimwe be gusa ngo yari yaramenye umugabo Yozefu wanzwe n’abavandimwe be bikaza kumuvira mo umugisha.

    Mu buhamya bwe atangira ati”ndi umwana wa 4 mu aban tuvukana twavutse turi baba bana ubu basiogaye bita ab’urukundo(Ibinyendaro)..,navukiye I cyangugu  Nyogokuru yenga twinyera urwagwa  naho tugereye I Kigali … twari dutuye mu gihogere nkumva mfite amatsiko yo kujya gusura mu migina kuko hari ahantu hashyushye.  ”

    Mama Nice avuga nubwo yabanaga na Nyirarume ufite amahane yatangiye kujya amucika akajyana n’abandi kwinyera inzoga zikomeye ariko ngo we ntiyajyaga asinda kuri we abibona nk’umugambi wa Satani washaaga kumwigarurira.

    Ati” Imana yagiye indwanirira gusa aho iboneye ko bimaze kunuka  iranyigaruria,akomeza avuga twagiye kunywa inzoga n’abandi ahantu hitwa.. kimironko bazana inkoko iriho ni urusenda rurandya numva ngiye gupfa”

    Nkuko abyivugira ngo urusenda na J&B( inzoga bari banyweye kuri uwo ntibikorana),yararariwe k’uburyo nat n’uwamenye uko yatashye yaragiye yikingirana mu nzu arembera iyo.

    Ati”Ngeze mu rugo numva meze nkuri hagati y’urupfu none ho birangije ndibuka ko ikintu kimwe navuze nti Imana nimbarira ikankiza ngewe ngomba gukizwa,ndangije ndavuga nti mana iri joro ungiriye ubuntu nkakira ahantu hose numva basenga Imana ngomba kujyayo.”

    Ngo yaraye hanze ameze nabi aruka anyuza epfo ku bw’amahirwe Saa kumi n’imwe yumva abonye agahenge asubiye mu nzu afunguye radiyo yumva umukozi w’Imana witwa Deo yigisha ahita afata icyemezo cyo kujyayo

    Ati”Naraye hanze nduka Imana nagize yaa masaha ya Saa kumi n’imwe aho abantu baba batangiye kubyuka nasubiye munzu,mfunguye radiyo numva umuvugabutumwa witwa Deo yigisha ndavuga nti aha hantu ngomba kujya yo,nagiyeyo bikomeye bansengera Imana ndatura nakira agakiza.”

    Akomeza avuga nyuma yo kwakira gakiza byamubereye inzira ndende kubera mu muryango we bari abaGatolika kiba ikibazo kumva ngo yabaye umurokore.

    Ati”Nahise ninjira muri Korali na Worship team bagiraga amasengesho menshi nagenda nijoro bati kabaye umwana yabaye indaya ruharwa iyo naraga mu masengesho bavugaga ko naraye mu bagabo.”

    Rimwe na rimwe uyu muvugabutumwa yaragaga hanze bigeretse ho ibitutsi gusa we ntibyamucaga intege ahubwo byaramukomezaga birangira anabatijwe mu mazi menshi,ibibazo byaje gufata indi ntera kugeza ubwo yirukanwe mu rugo Nyirakuru amushinja kumusuzugura no kunanirana.

    Ibi byose byabaga afite Fiyanse,nyuma aza guhanurirwa ko uyu musore  atari uwe kubera kwiyoberanya nk’ukijijwe kandi adakijijwe.

    Ibyo yahanuriwe by’ubusinzi n’ubusambanyi bwa Fiyanse we byaje kuba impamo ati”yarampamagaye ngo ararwaye ngo muzanire imiti muri farumasi ngeze yo nsanga amacupa munsi y’igitanda mubajije arambwira ngo n’inshuti ze zahanyereye inzoga . ”

    Akomeza avuga ukuntu fiyanse we yamucaga inyuma n’umukobwa w’inshuti ye ati”Kera kabaye kadogo wamukoreraga aza kumpamagara ati ko ntakubona hano kandi wa mukobwa mujya muzana akaba ari mu cyumba na Boss.”

    Avuga ko uyu mukobwa bari basanzwe bajyana yo kuko yakuze afite ubwoba bwo gusura abasore ari wenyine niko guhita amureka burundu.

    Mama Nice yaje kwirukanwa murugo habura umunsi umwe ngo ashyingirwe,akora ubukwe nta n’ijana afite umusore nawe nta kintu na kimwe afite.

    Yakomeje avuga ko nyuma y’amezi 4 atandukanye na wa musore  yahise ashyingirwa mu buryo bukomeye cyane n’intambara nyinshi.

    Ati”nabwiye Nyogokuru ko mfite umusore wankunze kandi dushaka kubana avuga ko ntakibazo baza gufata irembo”.

    Yafatiwe irembo ariko batazi ugiye kubabera umukwe bigendanye nuko bari bazi amateka y’iwabo ngo yari afite ubwoba bw’uko bashobora kwakira uyu  musore.

    Nyuma baje kumenya umukwe wabo ibintu biradogera bamubwira ko ubwo bukwe budashoboka akomeje gutsimbara bamubwira ko batakimukeneye mu muryango ngo agende ubukwe azabwikorer.

    Ati”hari mukuru wange wabaga hanze aza aje mu bukwe ageze mu Rwanda ubukwe babumukuramo..haburaga umunsi umwe ngo njye mu rukiko nari nambaye ikanzu ya Laviyonda barambwira si ubukwe ushaka genda uzabukoreshe ibyo wambaye kandi ntitukinagukeneye subira iyo wabaga.”

    Mama Nice yumvishe ataye umutwe gusa aza kujya ku mu mama basenganaga inama irakorwa  abakristu baritanga ubukwe bukorwa nta n’ijana bafite kandi bugenda neza.

    Mu gusoza ubuhamya bwe ashimira Imana yo yamubaye hafi,ikamufasha muri byose kandi ngo Imana yari yarabimubwiey iti”nkuhaye agakiza kugirango uzakbature umuryango wawe mu bigirwamana barimo.” ,avuga ko ubu umurtyango we wose wakijijwe bose ari abarokore.

    adeline
    Uwanyirawe Adeline wakijijwe nyuma yo kuzahazwa n’inzoga n’urusenda

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo