• olive1

    Ubuhamya: Natereswe n’abakristu nyoboye,Nabenze benshi cyane kubera umuhamagaro,Imanayamuhamagaye asekura isombe-Bishop Olive

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 6, 2019

    Bishop Olive agaruka ku buzima bwe mu muhamagaro w’ubushumba n’intamabara yahuriye mo nazo dore ko yashinze itorero akiri umukobwa bigatuma ateretwa cyane ariko kubera yungaga ko byabangamira umurimo Imana yamuhamagariye […]




    Bishop Olive agaruka ku buzima bwe mu muhamagaro w’ubushumba n’intamabara yahuriye mo nazo dore ko yashinze itorero akiri umukobwa bigatuma ateretwa cyane ariko kubera yungaga ko byabangamira umurimo Imana yamuhamagariye akabenga abahungu batagira ingano.

    Ibi yabigarutse ho mu kiganiro na Iyobokamana Tv,Bishop Olive Esther Murekatete, uyobora Shiloh Prayer mountain,yakiriye agakiza muri 1994 muri icyo gihe byaramugoraga kumubwira ko Imana ibaho kubera ibyari bimaze kuba kubera Jenoside yakorewe abatutsi muri uwo mwaka.

    Ati”Ndibuka bwa mbere njya gusenga n’abantu barantumiye nari umu Gatulika gusa ngeze yo sinabikunda (aseka) urabizi uburyo abarokore basenga basakuza…. Numvaga ntemera ko Imana ibaho rimwe ndyamye numva ijwi riraje rirambwira ngo ndagukunda kandi ndi Imana yawe kandi nzakunezeza.”

    olive
    Nyuma yo kubura ababyeyi be,Bishop Olive yumvaga Imana itaba ho

    Bishop Olive yatangaje ko guhera aha ariho yatangiye gukunda kujya gusenga  atangira gukunda Imana nyuma za kwisanga Imana imuhamagaye nubwo we atabyifuzaga ndetse n’uwabimubwiraga yamwamaganiraga kure.

    Ati”Sinarinziko nzaba umushumba narabyangaga nabonaga abapastori aria bantu basuzuguritse abantu mu 2003 abantu benshi batangiye kujya mu iyerekwqa nabaye umushumba babimbwira nkabamaganira kure nti ntabyo nshaka.”

    Uyu mushumba yakomeje avuga ko Imana yaje kumwemeza ubwo yabaga I Nairobi Imana ikaza kumubwira ko azashinga itorero ryitwa Shiloh gusa we ntiyabyita ho ibintu byaje gukomera mu 2009 agarutse mu Rwanda.

    Ati”Ndi muri Siporo hariya munsi ya tapi rouge numva ijwi <<kuri ya Shiloh uzongere ho prayerMountain na none sinabyita ho ngira ngo ni inzozi>>.”

    Uko Imana yaje kumwemeza ko agomba gutangira umurimo wayo ikamufata atekeye abashyitsi

    Yagize ati”Igitangaje rimwe  muri 2010 nari mfite abashyitsi bavuye I Burundi ni ubwa mbere bari baje mu Rwanda ndimo ndabatekera nari mfite umuhini ndimo gusekura numva ijwi rimbwira ngo haguruka ushake Salle isaha yageze.”

    Nguko uko yahagurutse ajya gushaka Salle arayibona  Imana ikagenda imuyobora aho bari bumuhe ubundi bufasha nk’intebe n’ibindi atangira itorero ari wenyine ariko Imana ibimuhera mo umugisha kugeza ubwo yakoze igiterane nta Badiykoni nta bakristu ariko Salle iruzura.

    olive1
    Bishop Olive Murekatete Imana yamuhamagaye arimo asekura isombe

    Bishop Olive mu bintu byamugoye mu muhamagaro harimo gutangira itorero akamara igihe kinini ari ingaragui y’umukobwa ibintu bitamworoheye rimwe na rimwe byatumaga hari abamusuzugura.

    Ati”muri uyu murimo nahuye n’ibihe bikomeye gutangira itorero uri umukobwa abantu bose bavuga ngo ses azabishobora wabatiza umuntu ngo ni wamukobwa wasengera umuntu ngo ni wa mukobwa.”

    Akomeza avuga ukuntu yahuye n’ibigeragezo byo guteretwa n’abantu batandukanye yaba abakozi b’Imana n’abandi bantu batandukanye bitewe nuko bamubonaga.

    Yungamo ati”Imana yari irimo gukora mfite itorero rikomeye umuntu akaza aziko ndi umugore umeze neza yabona ibiro uko ngana agatungurwa… nahye n’intambara zo guteretwa nteretwa n’abo turi ku rwego rumwe nkateretwa n’abitwa abakristu kandi mu buryo bubi.”

    Bishop Olive wamaze imyaka 5 ashumbye itorero ari ingaragu avuga ko  yabenze abasore benshi ndetse nawe akabengwa na benshi kubera umuhamagaro atashoboraga gutandukira kuko yashakaga uzaza yemera ibyo arimo ndetse akana mukundira Intama aragiye.

    Ati”Narabisengeye gusa Imana yarabikoze nubwo bitoroshye kuko ubu nabenzwe na benshi kimwe nuko hari abo nabenze benshi cyane  …kuko ugomba kubanza ukareba umuntu muzabana niba afite agakiza. ”

    Bishop Olive Ashima Imana ko ibyo yasengeye yabimuhaye ndeste akagira inama urubyiruko ku bigendanye n’urushako aha abakangurira mbere ya byose gukunda Imana no kugira indangagaciro na kirazira by’umunyarwanda ukongera ho iza Gikristu maze ugakora ntutegereze ibizava kuzaza ngo mubane.

    olive
    Umushumba w’itorero Shiloh prayer Mountain,Bishop Olive Esther Murekatete

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo