• ffaa8b40-6d1d-4459-bf85-1bee900161ac

    Ubuhamya : Mireille yihanganiye  guca mu mahwa y’ ibibazo  bikomeye  no kugeragwezwa n’ umukoresha we, Imana imwitura kumugira muka Ambasadeur  

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 13, 2018

    Uyu mugore yitwa Mireille, akaba akomoka muri Mali. Yari afite umugabo warangije kwiga kaminuza abona akazi gaciriritse, mu gihe Mireille we nta kazi yari afite. Mireille n’umugabo we babaga mu […]




    Uyu mugore yitwa Mireille, akaba akomoka muri Mali. Yari afite umugabo warangije kwiga kaminuza abona akazi gaciriritse, mu gihe Mireille we nta kazi yari afite. Mireille n’umugabo we babaga mu buzima bworoheje bwa gikene, gusa umugabo akaba umuntu wizeraga Imana cyane.

    Image result for black woman

    Nyuma y’imyaka 6 y’ubushomeri Mireille yaje kubona akazi mu kigo gicuruza ibikomoka kuri Peteroli aho yakoraga nk’umunyamabanga wihariye, gusa ikibazo yaje guhura nacyo ni uko nyuma y’umwaka umwe yaje guhindurirwa umu boss maze umushya bamuzaniye atangira kujya ashaka kumukorakora yakwanga akamukangisha kujya amukoresha akazi kavunanye anamutuka, undi nawe akamubera ibamba ndetse yataha akabibwira umugabo we.

    Umugabo we yamubwiye amagambo akomeye ati: “Mireille, Mpora nsenga nsaba Imana ngo ntikujye kure, kandi ngo kudahinduka kwayo kukubere urugero, nawe icyo wanze kubera ububi bwacyo ntukagikoreshwe n’iterabwoba washyizweho, nzi ko igihe nikigera uzabona ko nyuma y’ibigeragezo haza kumwenyura”.

    Igihe cyaje kugera wa mu boss wa Mireille aramunaniza cyane, abonye ko yamaze guhangayika aramwegera aramubwira ati: “Mireille mugore mwiza, ndashaka kugusaba ikintu kimwe ubundi nkagukorera ibintu by’agahebuzo. Ndashaka ko unyemerera tugatahana tukararana, n’ubwo mfite undi mugore wowe nzakugira umutoni, nzagutetesha by’umwihariko kandi umushahara wawe ndategeka bawukube gatatu, naho kariya kagabo kawe nabonye katazi no kwambara ngo kaberwe nyacyo kakugezaho rwose”

    Umugore nawe ntiyazuyaza ahita amusubiza ati: “Njye umugabo wanjye uko ari kose arampagije, umushahara wanjye nawo urampagije niwo uhwanye n’umwanya w’akazi kanjye, sinakwisuzuguza bigeze aho”.

    Mu gihe uwo mu boss yari atakaye cyane agiye guhita yandika ibaruwa imuhimbira ibinyoma ngo yirukanwe, wa mugabo wa Mireille ahita ahamagara Mireille amubwira ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga amaze kumubwira ko yamugize ambasaderi muri USA, kuva ubwo Mireille ashima Imana, umugabo ajya kuba ambasaderi undi nawe aba umucuruzikazi ukomeye ubundi akajya anyuzamo akajya gutanga ubuhamya no kuvuga inkuru nziza, no guhamya ibyiza bituruka ku Mana, n’uburyo ntacyo itakorera uwayiziye.

    Image result for black woman

    ISOMO: Mu buzima nufata icyemezo runaka mu rwego rwo kwiyubaha no guhesha Imana icyubahiro, ibibazo, ibigeragezo n’ubuzima bubi ntibizigere bituma ukora ibyangwa n’Imana ishobora byose kandi nutiyubaha nta n’ubwo icyubahiro cy’Imana kizakugeraho.

    NB: IYI NKURU NI WOWE YARI IGENEWE AKA KANYA, USHOBORA KUYIKORESHA ICYO USHAKA. USHOBORA KUYIRENGAGIZA CYANGWA UKAYIFATA NK’UBUTUMWA UKWIYE GUKURAMO ISOMO UKANABUSAKAZA HOSE, KIMWE N’UKO WAYIFATA NK’ITAGIZE ICYO IVUZE. NIBA NAWE UHAMYA KANDI WIZERA IMBARAGA Z’IMANA ANDIKA “AMINA” UBUNDI UKORE SHARE UMFASHE KWAMAMAZA UBUTUMWA BWIZA.



    Leave a Reply


    Ibitekerezo