• Rugira yatangiye ingeso mbi akigera muri secondaire

    Ubuhamya: Menya uko Rugira wabaye umupfubuzi n’umutinganyi yaje kuva mo umuvugabutumwa ukomeye

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 2, 2019

    Mu buzima bw’umuntu ahura n’ibigeragezo byinshi agata umurongo agatera umugongo umuremyi we ariko icyo Imana yakuvuze ho ntaho kijya,ubu ni ubuhamya bwa Rugira Providence wavutse ku babyeyi bakijijwe ariko we […]




    Mu buzima bw’umuntu ahura n’ibigeragezo byinshi agata umurongo agatera umugongo umuremyi we ariko icyo Imana yakuvuze ho ntaho kijya,ubu ni ubuhamya bwa Rugira Providence wavutse ku babyeyi bakijijwe ariko we akaza kwifatira umurongo wo  gukora byinshi byangwa n’amaso y’uwiteka.

    Mu buhamya bwe Rugira avuga ko ari umwana wa 2 mu bana 8,yavutse ku babyeyi bifashije kandi bakijijwe,we yaje kwijandika mu byaha birimo ubusambanyi bukabije bwaje kumuganisha kukuba umupfubuzi n’umutinganyi.

    Rugira ngo akigera muri Secondaire nibwo yatangiye kuyoboka inzira y’ikibi gahoro gahoro bigendanye ni uko yari azwi ku ishuri kuko yakinaga umukino wa basketball ndeste anabyina indirimbo z’isi(dance moderne).

    Ati”nkigera muri secondaire nibwo nagiye muri groupe mbi ntangira kujya nsimbuka ikigo ariko nkakomeza kujya gusenga byaje gukura kugeza aho twatangiye kujya dusimbuka nijoro tukajya kureba filime z’urukozasoni”.

    Rugira yatangiye ingeso mbi akigera muri secondaire
    Rugira yatangiye ingeso mbi akigera muri secondaire

    Rugira providence yakomeje ubwo buzima aho agereye mu mwaka wa 4 ingeso irakura ibyaha biba byinshi atangira kunywa itabi,inzoga ubusambanyi bwo kurego rwo hejuru ariko ngo ibyo yakoraga byose haroi aho byageraga akumva ijwi rimubwira risa nk’irimuburira.

    “naje kugera aho ibya Basket mbireka kuko nabonaga bintwarira umwanya ubundi nimika akabari,itabi n’abagore k’uburyo muri quartier bari baziko hatashira icyumweru nta mukobwa uje murugo  byageze aho nzajya nzana abakobwa munzu ya papa na mama tukanararana”

    Kuba umunyamideli bimuganisha kugukundwa n’abagore n’abagabo cyane byaje kumuvira mo kuba umupfubuzi aza no gukora ubutinganyi nubwo atabikoze igihe kinini.

    Ariko se nyuma yo kwivuruguta muri iyo sayo ry’ibyaha Rugira yaje gukizwa ate?

    Ati”ibyo byose nubwo nabikoraga ku cyumweru najyaga gusenga byarimba nkibeta nkajya kunywa itabi ariko nkumva mfite umutima wo kubireka nkabura ikintu kinsunika {…} rimwe nibwo naje kumva ijwi rinyuze ku mu pasteri witwa Yvonne rimbwira ngo<uri kwanga kunkorera uzankorera waracitse akaguru>”.

    Uyu musore ngo yaje gukora impanuka y’igare avuye gusambana aribyo byabaye imbarutso yo gutangira kwitekeraza ho nyuma y’iyi mpanuka nibwo yatangiye gusenga abwira Imana ko arambiwe uburyo abaye ho bw’ibyaha gusa, akora amasengesho y’iminsi itatu ariho yatuye akihana ibyaha Imana ikamugirira ubuntu.

    Rugira Providence ubu ni umukristu n’umuvugabutumwa wo mu itorero rya Eglise Methodiste asoza agira urubyiruko inama yo kwirinda ikintu kitwa “kuryoshya asaba n’ababyeyi kujya bakurikirana abana babo n’impushya babasaba bakamenya aho baba bajyiye”.

    Rugira Providence wabaye umutinganyi ubu ni umuvugabutumwa
    Rugira Providence wabaye umutinganyi ubu ni umuvugabutumwa                                                                                                                                                                                                                                                                                                                              @Ibyiringiro


    Leave a Reply


    Ibitekerezo