• rev

    Ubuhamya: Menya uburyo Rev.Laurien Nsengiyumva  yakubiswe  akamugara kubera kwanga kuramya ibigirwamana

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 14, 2019

    Rev. Laurien NSENGIYUMVA  uherutse gupfusha umwana w’umuhugu witwaga Menyimana Ebenezel, atangaza ko yigeze gukubitwa akanafungwa nyuma yo kurenga ku mategeko y’abakoresha be yanze kuramya ishusho y’umuntu nkuko byari amabwiriza aho […]




    Rev. Laurien NSENGIYUMVA  uherutse gupfusha umwana w’umuhugu witwaga Menyimana Ebenezel, atangaza ko yigeze gukubitwa akanafungwa nyuma yo kurenga ku mategeko y’abakoresha be yanze kuramya ishusho y’umuntu nkuko byari amabwiriza aho yakoraga.

    Mu  buhamya yatanze ubwo umuryango we n’inshuti bahuriraga mu gitaramo cyateguwe hagamijwe gushimira Imana ibyiza yabakoreye  nyuma yo guherekeza uyu mwana wabo ,ubu buhamya yabutangiye ashaka kubwira abantu aho aya mazina “Menyimana Ebenezel” yakomotse.

    ati“Ndagirango mbabwire inkomoko ya Ebenezel Menyimana,nkiri umusore natangiye imirimo ya Leta natangiye ndi mwarimu Imana ibimpera mo umugisha ngenda nzamurwa mu ntera nza kuba umuyobozi w’amashuri  ubwo narimfite ibigo nyobora .”

    Rev.Laurien yageze kuri uyu mwanya akijijwe anakomeza kuzirikana ko byose ari Imana ko ariyo ihamugejeje,avuga ko aho yakoraga hari umuco wo kuzana ishusho y’umuntu ubundi  kimwe n’abandi bakozi bakaba bari bategetswe kuyijya imbere bakabyina bakaramya iyo shusho.

    Ati”mu mwaka 1986 haje kwaduka ibintu by’ibitaramo by’abakozi twaba dutaramye bakazana ishusho y’umuntu bakayishyira ho bati dore uriya muntu mwese ni mu mubyinire mwikubite hasi.”

    Avuga ko babyinaga bagahimbaza gusa igihe kimwe nibwo yaje kumva ijwi rimubaza niba ibyo akora nk’umuntu ukijijwe ntaho bihuriye nibyo ba Daniel,Shadrack na Meschak banze gukora,Rev Laurien ngo yaise asaba imbabazi Imana ayemerera ko atazongera.

    Nyuma yuko azibukiriye kuramya y’ama foto ngi byaje  gutuma ahura n’amakuba.

    Ati”ibyo nge nakekaga ko ari ukurinda ubwere bw’umutima wange byaje guhinduka ko nashatse kurwanya ubutegetsi,baramfashe baramfunga ariko icyaha ntibandika icyop nge nabonaga bandika ko nashatse guhungabanya umutekano w’igihugu baramfunga barankubita baramugaza. ”

    Rev. Laurien Nsengiyumva akomeza avuga ko bamukubise kugeza ubwo abora ibirenge kuburyo atabashaga gukandagira,avuga ko ubwo bumuga yabumaranye igihe ku yabukize ejo bundi mu mwaka wa 2013.

    Aho izina ry’umwana we ryaje kuva,uyu muvugabutumwa avuga ko nyuma y’ibyo bibazo abari bamukuriye mu itorero baje kumuvuganira ,gusa kuko yagombaga kuvira umwuka wera ntibyatumye asubira mu kazi ,rimwe arimo gusenga yumva ijwi rimubwira ngo ‘Menyimana’ ari naho haje kuva rya zina yise uyu mwana we watabarutse.

    Ati”muri 1995 nibwo twabyaye umwana wa munani nganira na madamu,kubera ibyo nanyuze mo numva ijwi rimbwira ngo Menyimana nabwiye madam nti reka uyu mwana tumwite Menyimana.”

    Rev.Laurien Nsengiyumva yongera ko  uyu mwana yaje kongerwa izina rya  Ebenezel risobanuye ko Imana yabatabaye ikabazahura.

    Rev.Nsengiyumva Laurien ni umushumba w’itorero rya ADEPR mu karere ka Rwamagana.

    rev

    Rev.Nsengiyumva Laurien yigeze gufungwa azizwa kumvira umwuka wera

    Capture1

    Rev.Nsengiyumva Laurien n’umufasha we

    rev laur

    Mu guherekeza Ebenezel Rev.Laurien  yatabawe n’abakozi b’Imana batandukanye

    @Ibyiringiro.rw



    Leave a Reply


    Ibitekerezo