• HHH

    Ubuhamya :Keleniya aravuga uko yagiye,icyo yakoraga n’uko yavuye ikuzimu (igice cya 2)

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 9, 2019

    Mu minsi ishize twabagejeje ho inkuru,igice cya mbere cy’ubuhamya bw’ababyeyi bashimaga Imana  kubw’umwana wabo witwa keleniya Mugabekazi satani  yari yarajyanye Imana ikamugarura ,uyu munsi twabazaniye igice cya 2 cy’ubu buhamya […]




    Mu minsi ishize twabagejeje ho inkuru,igice cya mbere cy’ubuhamya bw’ababyeyi bashimaga Imana  kubw’umwana wabo witwa keleniya Mugabekazi satani  yari yarajyanye Imana ikamugarura ,uyu munsi twabazaniye igice cya 2 cy’ubu buhamya ,Keleniya ubwe yivugira uko yagiye,ibyo yakoraga n’uko yaje kuva ikuzimu.

    Atangira agira ati ’’ « Nigaga mu wa gatanu mfite imyaka 11, ntaha  ndikwereka mama indangamanota umugore akandeba sinamenye uko yanjyanye kuko nari nataye ubwenge,nageze ahantu banywa amaraso hakorerwa ibintu bibi  bati ugiye kuba umukozi wacu ndababaza nti nzaba umukozi wanyu gute ? ndi he ? »

    Keleniya  bamubwiye ko agiye kuzajya abazanira abantu kuko bari bamubonye mo ubwenge gusa yanga kugiraan nabo amasezerano nibwo bateranyije inama biga kucyo gukora kugira ngo yemere gukorana n’abo. Dore icyo bakoze.

    Ati’’baranziritse ubundi barampindura ,bampa ikimenyetso cy’uko uwo nkoze ho azajya ahita aza gusa nkazajya nkorera mu mwuka umubiri wange uri ku isi bantumye abantu benshi barimo abo mu muryango bantumye musaza wa mama nsaba Imana ndayibwira nti mfasha musaza wa mama ntaze muri ubu buzima ndashima Imana ko yamfashije nkamurwanirira nkamurokora.’’

    Akomeza agira ati ‘’banyeretse papa wange sinamwibukaga nkabona ahora mu manza bamwirukana mu nzu kubera nta mafaranga,nta kazi,kk barambwira ngo turashaka igitambo  igikombe cy’amaraso hanyuma  papa wawe akabona akazi.’

    FFFF                                                                                  Mama wa Keleniya kuri ubu ashima Imana akagira inama abandi babyeyi yo gusengera abana babo 

    Keleniya atubwira ko yafashe urwembe arikeba ava amaraso arayatanga papa we abona akazi akomeza kuba muri ubwo buzima kugeza ubwo Imana imwibutse ikamuha imbaraga agatangira urugendo rutoroshye rwo kwiyaka umubisha.

    Ati «Narakubiswe cyane baranjugunya bazi ko napfuye nibwo natangiye kuzajya mbona ibintu bidasanzwe nkiyiba nkajya gusenga mbona ndikubatizwa kuko nakundaga kuririmba nkazjya mbona ndimo ndatoza abana bato kuririmba kuko nabonaga hari ibirori barimo kwitegura. «

     Uko yaje kuva ikuzimu abifashijwemo na murumuna we

    Ati ’’Narasenze mbwira Imana  nti niba wemeye ko njya muri iki kirori mpa umwana ufite imbaraga antware irambwira iti’uribuka ubwo bagutumaga umwana muto uri munda ya mama we  genda ariwe ufata mujyane’’.

    Uyu mwana yakomeje kurwana intambara  ikomeye afashijwe n’Imana nibwo yaje kugaruka ku isi ahageze asanga ababyeyi be bakomeje gusenga  baza no kumenya  abagizi ba nabi bose nibyo bakora bityo asoza ashima Imana yamufashije agira n’inama atanga cyane ku babyeyi .

    Ati’’ndashima Imana yo yabaye ku ruhande rwange  igakomeza ababyeyi bange, nshimira Imana ko nongeye kumenya abantu. ntanga n’inama ku bantu bose barangaye batibaza ejo hazaza mbagira inama yo gusengera imiryango yabo kuko hari indwara zigiye gutera ukabona umwana araguye basenge ntacyo barangariye basenge bamenye ko Imana ariyo iri hejuru ya byose.’’

    Keleniya avuga ko ikuzimu yahabonye ibibi byinshi hari abo abona ku isi yarabasize ikuzimu abayobozi n’abayoboke b’amatorero ariko bakorana n’imbaraga za satani .

    HHH

    Ababyeyi ba Keleniya barashima Imana yabaguririye umwana wabo

     

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo