• 7a10aca6b46477433451d4a8e048c2

    UBUHAMYA :Ishimwe Lorie  wasambanye n’ abagabo benshi  barimo  abapasitori .. akanywa urumogi rwinshi ,  amera umurizo  nyuma  aza kwihebera  Imana

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 3, 2019

    Bakunzi b’ ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW mu menyereye ko tubagezaho  n’ubuhamya by’ abantu banyuranye  ngo  mwumve aho Imana  ikura bantu  mu bibi bikomeye  bakabivamo bakavamo  abakozi b’ Imana bakomeye   uyu munsi tugiye […]




    Bakunzi b’ ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW mu menyereye ko tubagezaho  n’ubuhamya by’ abantu banyuranye  ngo  mwumve aho Imana  ikura bantu  mu bibi bikomeye  bakabivamo bakavamo  abakozi b’ Imana bakomeye   uyu munsi tugiye kubagezaho   ubuhamya  bw’  uwitwa Ishimwe Lorie Esperance, umudamu w’umukirisitu usengera itorero rya Pentekote (ADEPR Nyacyonga), akaba ari na ho atuye waciye  mu  nzira itoroshye yuzuyemo ibyaha  byinshi  by’  umwihariko  bushingiye  ku buraya  bukomeye  muri ubu buhamya  tugiye kubagezaho  ubuzima bukoye  Lorie yaciyemo  ku geza igihe  yakiriye  agakiza by’ukuri

    7a10aca6b46477433451d4a8e048c2
    Ishimwe Lorie Esperance

    Ishimwe Lorie Esperance   yatangiye yavuze ko  :” akiri  muto  yarafite impano nyinshi ku mashuli yigagaho yagaragaza impano  nyinshi  nk’impano zo gukina amakinamico no kuririmba ndetse ubwo yari afite imyaka 12 y’ubukuru kubwira iwabo ko yumva ashaka kuba umusitari (star) akajya aririmba Hiphop, iwabo baramubujije bamusako abanza akarangiza kwiga, banamusezeranya ko bazamufasha mu gukora imiziki narangiza kwiga.

    Ibi ntabwo yabyumviye ahubwo yatangieye kujya ajya gusambana n’abatunganya imiziki kugirango bamukorere indirimbo, ndetse n’amafaranga y’ishuri abamureraga bamuhaga akayajyana mu tubari kugurira abandi bahanzi n’abatunganya imiziki bamwizeza ko bazamufasha kuba umusitari.

    Lorie yakomeje atubwira uburyo yatangiye kujya mu tubyiniro ari bwo yatangiye kuba umumansuzi wabigize umwuga nyuma yo kubona ko kuba umuhanzi uzwi bitazamworohera.

    Yagize ati: “Ngeze mu myaka 14 navuye muri hiphop njya mu kimansuro, ikimansuro ni uburyo umuntu abyina yambaye ubusa kandi gikorwa nijoro gusa. Ni uburyo umuntu abyina yambaye ubusa cyangwa yambaye utwenda tutamukwiriye kugira ngo akurure abari kumureba bigakorerwa mu tubari no mutubyiniro. Nagiye mu kimansuro kugira ngo mbone amafaranga, kuko nakuze ndi umwana ukunda amafaranga cyane, ndi umujura aho bashyize amafaranga nkayaterura. Nageze aho ndatoroka kuko nabonaga imico yanjye idakwiriye umwana uba mu rugo, nahise njya kwibana i Nyamirambo kuri 40.”

    Akomeza avuga ko agitangira umurimo wo kumansura byabanje kujya bimutera isoni, ariko bagenzi be bahuriye muri ako kazi kabi bakamwigisha uko agomba kwitwara kugira ngo akurure abagabo, ndetse banamwigisha ko kunywa inzoga n’urumogi ari byo bizamutinyura ubundi akabasha kubona abagabo bamusambanya bakamuha amafaranga.

    Uko Lorie yaje gukataza mu rugendo rw’uburaya

    Akomeza avuga ko byageze aho akaba indaya ruharwa, kugeza ubwo atatinyaga gusambana n’abagabo 4 mu ijoro rimwe, umwe yagenda undi akaza, bakamuha amafaranga. Icyo gihe ngo yari indaya yihagazeho kuko yari yaraciye mu ishuri.

    Ati:“Nasambaniraga amafaranga menshi kubera nari indaya yize. Kugira ngo unsambanye ntabwo wajyaga munsi y’ibihumbi mirongo itanu.”

    Ubu ngo ntabwo ashobora kwibuka umubare w’abagabo bamusambanyije ubwo yari akiri muri uwo mwuga w’uburaya.

    Gusa kuri ubu ngo yabonye Imana nkuko abivuga ati: “Ndashaka kubwira abantu ngo Imana yo mu gihugu cyo mu ijuru nubwo igirira neza ubwoko bwayo ,abeza n’ababi ,  Imana irahemba ariko iranahana. Impamvu ya mbere mvuga ko ihemba kandi ikanahana n’uko nahuye n’igihano cy’Imana ,nabonye imbaraga z’Imana ,nabonye Imana itamenyerwa cyangwa ngo isuzugurwe ariko iyo wabashije kuyubaha, ukazana umutima umenetse imbere yayo ikugirira neza.”

    Lorie avuga ko Imana yakomeje kumukurikirana aho yajyaga hose, dore ko yamutumagaho abahanuzi batandukanye bose bagahuriza ku ijambo Imana yabaga yababwiye ngo “nudakizwa no gupfa uzapfa!”

    Lorie ibyo byose ngo yarabyumvaga ariko akabyima amatwi, akumva adasobanukiwe n’ibyo aribyo. Bidatinze rero yatangiye kurwaragurika dore ko yari yaritukuje ku buryo uwamubonaga yibazaga niba ari inzobe cyangwa igikara bikamuyobera.

    Yaje kubona ubuzima bw’uburwayi bumukoreye aho yibanaga ahitamo gusubira iwabo, agezeyo baramwakira kuko babonaga nta kindi bari bukore.Imana  ntaho  itakura  umuntu  ishimwe Lorie  wakoze uburaya  igihe  kiki aryama n’ abasore batandukanye  agera n’ aho aryama  n’ abapasiteri n’ abavugabumwa banyuranye  aza kwemera  kwakira Yesu nkumwa n’ umukiza  w’ ubuzima bwe  arahinduka  ubu ara irimba indirimbo zihimbaza Imana    ni n’ umuvugabutumwa

    Uko Lorie yaje gutangira urugendo rwo gukizwa

    Ababyeyi bamureraga bamujyanye kwa Muganga bamupimye basanga amara ye yarangiritse cyane ndetse yaratobaguritse bitewe no kunywa inzoga zikomeye zitari zijyanye n’imyaka yari afite icyo gihe akongeraho n’ibyobyabwenge.

    Nyuma yo kwisuzumisha agasanga amara ye yarangiritse bigeze aho, abaganga bamuhaye gahunda yo kuzagaruka bakamusanasana bakareba niba iminsi yakicuma.

    Ku munsi wo gusubira kwa muganga, Imana yaziye mu mugabo, aza mu rugo aramwihanisha. Icyo gihe ngo Imana yumvise Imana imubwira ngo “mwana wanjye wari buzagwe ku iseta, ariko kuko nshaka ko uzambera umukozi ngukuyeho urupfu wari utewe n’amara.”

    7f420b59517d1f40ec6cec800199a1

    Nyuma ngo yaje gutungurwa n’ibyo yabonye ageze kwa muganga nkuko abivuga ati: “Twasubiye kwa muganga bampimye basanga umwana nabaye mutaraga. Nuko ndavuga nti iyo Mana yamvuye, iyo Mana yangiriye neza ntanazi iby’agakiza nanjye reka njye kuyishaka. Ng’uko uko natangiye kujya mu nzu y’Imana.

    ….Barabwirizaga nkumva ari njye barimo kubwira ,ijambo ry’Imana riramfasha kwa kundi bavuga ngo ukeneye kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza naze, nahise mpaguruka njya imbere ndapfukama baransengera nakira Yesu nk’Umwami n’umukiza ntangira gukora umurimo mu nzu y’Imana.”

    Lorie yakomeje umurimo wo kuririmba, Imana iramuvunjira aho yaririmbaga hiphop atangira kujya aririmba indirimbo z’Imana, aho yabyinaga mu tubari amansura ,Imana iramuvunjira atangira kujya asirimbira Imana.

    Urugendo rwo gukizwa ntirwamworoheye na gato kuko nyuma yo gukizwa yasanze mu nsengero hari abiyita abakozi b’Imana barimo aba pasiteri, abaririmbyi, ababwirizabutumwa bakomeye n’abahanuzi bataramaramaza mu gakiza kuko ngo batasibaga kumusambanya.

    Yihannye gusambana n’abitwa abapagani atangira kujya asambana n’abitwa abakozi b’Imana. Aha ngo yahamenyeye ko hari abo abantu bafata nk’abatagira ibyaha kandi ari ba ruharwa kurusha abitwa abanyabyaha.

    Ati: “Naragendaga nkaba nkubitanye n’uwo twatumiye nk’umuvugabutumwa mpuzamahanga, wawundi rwose utumirwa no mu bitaramo byo hejuru akaza akambwira ati muko waririmbye neza nanjye nti murakoze, ati rwose hari ahantu mfite ivugabutumwa ndifuza ko twazajyana nuko nitumara kujyana uzaririmbe numvise rwose urimo umukozi w’Imana.

    Nuko tukagenda tugakora umurimo w’Imana twarangiza tugasambana kandi yavuze ko ari se w’abana batanu. Nari niviriye mu buraya niruhiye meze nabi, ngeze no mu nzu y’Imana aho nari nkeneye kuruhuka ,nkeneye guhumurizwa noneho nkubitana n’indaya ngenzi zanjye z’abapagani bo mu rusengero zanze kwihana.”

    Lorie ngo yamaze igihe asambana n’abakozi b’Imana rwihishwa, agasambana na pasiteri bavuye mu biterane byo kubwiriza ubutumwa, agasambana n’abaririmbyi bagenzi be bavuye kubwiriza ubutumwa mu ndirimbo,…maze nyuma Imana iza kumubwira ko izamushyira kukarubanda niba atihannye ngo amaramaze.

    Ubwo Imana yamubwira ko izamushyira ku karubanda ngo yumvise bitamuteye ubwoba kuko yibwiraga ko nimutamaza izanatamaza abo bakozi b’Imana basambanaga na we maze akumva nta cyo bimutwaye kuko yumvaga igisebo cye kitaruta icy’abapasiteri basambanaga na we.

    Uko Imana yashyize Lorie ku karubanda ikamushyiraho umurizo

    Igihe kimwe ubwo yerekezaga mu rugo ngo yageze haruguru y’urugo yumva umugongo ucicemo kabiri, ahita yifata mu mugongo nabo bari kumwe baramufata, ngo yumvise ububabare budasanzwe mu gihe cy’umugongo, icyo gihe yari afite imyaka 18.

    Avuga ibyakurikiyeho nyuma yagize ati: “Mu gihe nari ndi kuribwa nagiye kumva numva ibintu bimanutseho bishyushye cyane amaguru yanjye ahita yuzura amaraso. Nagiye kumva numva ijwi rinjeho risuma cyane ,ryari rifite uburakari bwinshi rirambwira ngo nta mwana w’umuntu uzagukiza uretse njye. Nari ntaramenya ibyo ari byo. Ndi kurira rya jwi ribisubiramo inshuro 3 ngo nta mwana w’umuntu uzakiza uretse njye.”

    Nagiye kumva numva ikibuno kiraremereye ndirukanka njya mu rugo, nicaye ku gitanda numva nicariye uruntu runini mpita mpamagara iwacu nti muze mundebere nuko  baraza barambwira ngo uziko “anus” (igice cy’inyuma giturukamo umwanda) yawe yakururutse yageze mu ntege ,cyari ikinyama kinini ndetse kijojoba amaraso menshi!”

    Lorie akomeza avuga ukuntu urwo rurizo rwareretaga mu kibuno cye rwamugoye bikagera naho atambaraga akenda k’imbere. Yagiye kwa muganga bamubwira ko kugira ngo akire bagomba guhita bamutegera indege yihuse akajya kwivuriza mu mahanga ,bitaba ibyo nyuma y’iminsi 2 agapfa. Kubera ko nta mafaranga yari afite yahisemo kwisubirira mu rugo agategereza urupfu.

    Nyuma y’iminsi ibiri cya kirizo cyarakamye nticyongera kujojoba amaraso. Avuga ko yakimaranye ukwezi n’igice arya ariko atajya mu bwiherero.

    Yarababaraga cyane, yari afite ipfunwe, yari afite agahinda, kugenda byari ikibazo, kwicara ari ikibazo, kuryama ari ikibazo, guhagarara ari ikibazo, kwambara imyenda ari ikibazo, mbese icyo kirizo cyamubereye ikigeragezo gikomeye.

    Imana yongeye kwiyereka Lorie imukorera igitangaza mu ruhame

    Lorie ngo yaje kumva ko Kimironko hari igiterane gikomeye ajyayo nuko ijwi ry’Imana rinyura muri Pasiteri rigamije gukiza Lorie.

    Ibi Lorie yabisobanuye agira ati:  “ijwira ryavugiye muri Pasiteri riti ‘yewe mwana wanjye weeee!’  twese turitaba kuko tuzi ko turi abana b’Imana, iravuga iti Oyaaa, ndavuga uwo nateje umurizo. Iravuga ngo tambuka uze imbere ufate indangururamajwi wature ndagukiza uwo murizo nkubabarire n’ibyaha byawe.”

    N’ubwo byabanje ku mugora yafashe indangururamajwi aratura ariko arimo kurira ngo yagiye kumva yumva ijwi riramubwiye ngo “vuga ukuntu wagushije aba pasiteri ,vuga ukuntu wagushije abahanzi, vuga ukuntu wagushije abahanuzi.

    Nuko natura ibyaha byose, ariko icy’ubusambanyi ndagisiga. Imana ihagurutsa abantu imbwira ko ndimo kuyiryarya. Niko gufata umwanzuro byose ndabyicuza .Imana ibonye ko nihannye by’ukuri irambwira iti mwana wanjye kubera ko watuye byose, ukaba uhisemo guhinduka nanjye ngukijije umurizo.”

    Icyo gihe ngo ntabwo umurizo wahise ukira, ahubwo ngo yaratashye, ageze mu rugo araryama ariko aryamana ijambo Imana yari yamubwiriye mu iteraniro ry’abantu ko ‘Imukijije umurizo’. Bukeye bwaho arireba asanga koko umurizo wagiye ikibuno cyasubiranye burundu.

    Ibi ngo ntabwo yamviyumvishaga, byaramurenze, arabyina, aratabaza ati nimundebere koko niba umurizo wavuyeho cyangwa niba ndimo kurota, ngo icyo gihe yakuyemo imyenda ngo ab’iwabo bamurebere niba umurizo wavuyeho ariko na bo bamuhamiriza ko ‘umurizo wavuyeho’. Kuva icyo gihe, Lorie yasobanukiwe ko hariho Imana ivuga, Imana ikora, Imana ihana kandi Imana ihemba abayikorera ikanababarira abihana.

    Lorie asoza ubuhamya bwe avuga ko ashimira Imana kuba yaramugize umukozi wayo n’ubwo byaciye mu nzira z’ibibazo ariko yabonye ukuboko kwayo, kandi yabonye ko Imana itamenyerwa.

    Ubu ngo abanye neza n’umugabo Imana yamuhaye, ngo bombi barakundana cyane, yizera ko uwo mugabo Imana yamuhaye ari impano idasanzwe, ni yo mpamvu ngo yizeye ko amasezerano y’Imana azasohora ku rugo rwabo kandi imigisha yayo ikaza mu rugo rwabo kuko ibyo yamukoreye ari byinshi.

     

    src :  ibyishimo



    Leave a Reply


    Ibitekerezo