• 59700

    UBUHAMYA: Imana yamukuye mu isi y’ahacecekerwa imugabira agakiza adakandagiye mu rusengero !

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne November 25, 2016

    Nitwa Claude (ni izina twamwise muri iyi nkuru). Ni kenshi abantu bambaza ukuntu nabonye Imana. Ntabwo natojwe ibyo kubaha Imana. Sinigeze nsoma ibitabo cyangwa ngo njye mu rusengero nk’ahantu hashoboraga […]




    Nitwa Claude (ni izina twamwise muri iyi nkuru). Ni kenshi abantu bambaza ukuntu nabonye Imana. Ntabwo natojwe ibyo kubaha Imana. Sinigeze nsoma ibitabo cyangwa ngo njye mu rusengero nk’ahantu hashoboraga kumfasha kumenya Imana. Muri make ariko, icyo nari ni uko yari (Imana) yabanaga nanjye muri byose.  Urugendo rwanjye rwo kugera ku gakiza rushobora kugutangaza kandi koko ni igitangaza cy’Imana kuko ari yo yamfashe ikiganza nkayikurikira.

    59700

    Nakuriye muri Afurika y’Epfo, nkura ndi umwana wuzuye kandi ufite ubuzima bwiza, ariko mu w’1988 naje guhura n’ikibazo gikomeye ndwara umuhogo. Icyo gihe nari mfite imyaka 12. Kuva uwo munsi, ababyeyi bazengurutse hose bashaka umuganga wamvura ariko birananirana indwara irabura.

    Rugikubita, nabanje kunanirwa kurya. Hanyuma, hakuriyeho kunanirwa kuvuga, mba ikiragi. Indwara yakomeje gukara kugeza ubwo naje kumugara ingingo z’amaboko ndetse n’umubiri ucika intege bikomeye ngera aho ntakibasha kuwukoresha.

    Nakorewe ibizamini byinshi hashakiswa indwara ndwaye ariko abaganga ntibashobora kumbwira indwara. Nyuma, baje kwanzura ko nari nahuye n’ikibazo gikaze cyo kwangirika mu bwonko kuburyo banavugaga ko bidatinze nzahita mpfa. Iminsi yanjye yose nayimaze mu kigo kigenewe abana babana n’ubumuga bukomeye, ndetse ababyeyi banjye bakajya baza kuhandeba bakanjyana mu rugo buri mugoroba bakanyitaho.

    Imyaka ine (4) ya mbere nyuma yo guhura n’ubwo burwayi,  naje kwisanga mu isi yijimye, aho ntari nkibashaga kubona, ntanabasha kumenye n’ibyabaga binkikije. Nabashaga kumva ariko ntabashaka gusubiza. Nta kintu na kimwe nabasha kwibuka mu byabaga mu myaka y’icyo gihe. Byageze aho abaganga bankuraho amaboko ababyeyi bancyura mu rugo kuko ubutunzi bwose bwari bumaze kubashiraho dore ko ntaho batageze bamvuza ariko bikanga.

    Yagarutse ibuzima avuye i buzimu.

    Ngeze mu myaka 16, natangiye gusa n’ugarura ubwenge bwibutsa. Sinabashaga kwisobanukirwa neza ubwanjye. Nagerageje gushaka gusesengura nsanga ndi jyenyine  mu isi y’abantu batagira ingano.

    Nubwo amaboko yanjye atarakibasha gukora, ijwi ryanjye ritagikora (narabaye ikiragi) ariko imbere mu mubiri wanjye nabyiyumvagamo ko nsa n’uzutse. Sinabashaga kugira n’umwe mbwira ko nongeye kuba muzima.

    Gusa, nyuma abaje bantu baje kumenya ko natangiye kumvumva ariko nta kizere cy’uko nzongera kugira ubuzima buzima kuko nari narangiritse bikomeye mu bwonko. Baje kunkorera isuku baranangaburira hanyuma barananyicaza.

    Abantu baranyitegereje cyane. Nagerageje kubasaba no kwihagararaho, ndasakuza cyane kugira ngo mbereke ko nari nahindutse muzima. Mbega, nari meze nk’umuntu noneho utewe n’amadayimoni. Gusa, urwo rusaku rwari ukubera umunezero nari mfite w’uko nongeye kuba muzima.

    59700

    Nyuma y’igihe gito natangiye gusobanukirwa byose, Imana iranyiyereka.

    .Ijoro rimwe, naje kwicura. Nicara ku buriri. Naje kwiyumvamo ko nshobora kuba ntari ndimo guhumeka. Naje kubona abamarayika imbere yanjye turi kumwe mu cyumba,  nabonaga ari umwe yari umgabo na babiri b’abagore. Bahise bampumuriza ndetse baantangira kunyobora, n’ubwo tutavuganye, ariko nabashaga kumva amajwi yabo. Bifuzaga ko nza tukajyana.

    Muri uwo muwanya, numvaga nanjye  nakwijyanira na bo. Ariko numvaga ntasiga umuryango wanjjye kuko wankundaga.

    Yaje kubonekerwa n’abamarayika.

    Icyakurikiyeho, umwuka wujujwe ibihaha byanjye.

    Kubera ko nari namaze gusubira kuba muzima, icyo naje kubona mu isesengura ryanjye ni uko Imana yari iri kumwe nanjye. Kuva ubwo natangiye kwizera Kristo ndetse nkizwa ntakandagiye mu rusengero ngo nemezwe n’ijambo ry’Imana cyangwa ngo nsome Bibiliya. Mbese, nakriye agakiza ari Imana yonyine ubwayo inyisangiye irantabara.

     

    Natangiye gusenga Imana. Birumvikana, sinabashakaga guhuza ibaganza no gupfukama. Ariko naricaye mpanga amaso hejuru, maze ntangira kuganira nayo (Imana). Nayisabye ko yohereza umuntu wo kunanura ingingo zanjye kuko zari zarahinamiranye. Muri uko gusenga nanayisabye ko yandindira umuryango.  Nanayisabye ko umunsi umwe yazampa amahirwe yo gusohoka mu isi y’ahacecekerwa.

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo