• 24398299-happy-african-woman-wearing-traditional-attire

    ubuhamya : Imana ya kwambura umwambaro w’ isoni nuw’ imibabaro ikakwambika umwambaro w’ icyubahiro/ Menya uko umukobwa witwa Esther Imana yamwiyeretse

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 24, 2019

    ESTHER yari umukobwa wari wariyeguriye Imana mu buryo bukomeye ndetse ari n’umuririmbyi; ababyeyi be nabo bari abayobozi b’itorero rya gikristo. Yari umukobwa ufite ubuhamya bwiza watinyaga Imana, ndetse ntiyari yarigeze […]




    ESTHER yari umukobwa wari wariyeguriye Imana mu buryo bukomeye ndetse ari n’umuririmbyi; ababyeyi be nabo bari abayobozi b’itorero rya gikristo. Yari umukobwa ufite ubuhamya bwiza watinyaga Imana, ndetse ntiyari yarigeze akubagana na rimwe mu byaha by’ubusambanyi.

    24398299-happy-african-woman-wearing-traditional-attire
    Umugoroba umwe habayeho igitaramo cya korari ku rusengero rwabo Kigeza mu masaha ya saa munani z’igitondo bituma nawe ataha bwije cyane. Ageze hafi y’iwabo aterwa n’abagizi ba nabi, umwe muri bo amufata ku ngufu ndetse amwambura Bibiliya ye. Yagize agahinda kenshi kenda kumwica, ariheba, arakarira Imana bikomeye, yajyaga yibaza impamvu Imana yemeye ko ibintu nk’ibyo bimubaho kandi yari avuye mu masengesho.
    Kubera iki koko Mana? Nakoze iki kugira ngo abe ari jye ibi bibaho? Mana ntiwibuka ko nari naragambiriye ko umuntu wa mbere uzamenya ubwambure bwanjye azaba ari umugabo wanjye nabwo ku munsi w’ubukwe?! Yari yanze ubuzima ndetse bwamubereye bubi cyane. Ageze mu rugo, nta kintu yigeze abwira ababyeyi ahubwo yahisemo kubihisha abigira ibanga.

    Yari afite isoni nyinshi ndetse n’umubabaro wendaga kumuturitsa umutima kubera ibyo bintu atari yarigeze atekereza ko byamubaho.
    Hashize amezi make, atangira kugira iseseme, atangira kuruka nawe nta kindi yakoze yahise yihutira kujya kwa muganga, bamaze kumukorera ibizami bitandukanye, muganga yamumenyesheje ko atwite, ati mbigire nte ko ntashobora kuyikuramo. Yari afite agahinda kenshi arira cyane ahitamo kujya kubibwira umubyeyi umwe wo ku rusengero iwabo.
    Yafashe inzira ajya kuri uwo mubyeyi amutura agahinda yari afite kuko yumvaga hari icyo yamufasha. Wa mubyeyi ngo amare kumva ayo makuru yose nk’uko Esther yayamuganirije, ararakara cyane yanga kwemera ko ari ukuri. Ati urabeshya waguye mu cyaha cy’ubusambanyi n’umwe mu basore bo ku rusengero none uri kwanga kuvugisha ukuri.

    Ati iyo biba gufatwa ku ngufu wari kuba warahise ubivuga, ati kuki ubivuze nyuma y’igihe kingana gitya? Ati mujye mugabanya amanyanga mu nzu y’Imana. Ati ahubwo dore icyo ngiye gukora, byose ngiye kubibwira Pasteri n’ababyeyi bawe, gutyo baragushyira inyuma y’itorero.
    Wa mubyeyi koko yihutiye kujya gushaka Pasteri n’ababyeyi ba Esther, bose bamaganira kure Esther. Bati wasambanye n’umwe muri ba basore bo ku rusengero, mutwereke. Udukojeje isoni, udukuyeho icyubahiro twari dufite. Esther ararira cyane ati ariko Mana ni ukubera iki ibi byose bimbayeho urebera? Kuki mbaye igishungero? Bamushyize inyuma y’itorero ahagarara kuririmba, mu rusengero yicaraga ku ntebe y’inyuma, abo basenganaga bose bamutunga intoki abandi bamuryanirana inzara mbese ibi bihe ntibyari bimworoheye.
    Ababyeyi be batari bacyihanganiye icyo gisebo bamwirukanye mu rugo, kubw’amahirwe umubyeyi umwe wo ku rusengero amugirira impuhwe aramwakira aramucumbikira. Esther ntiyaretse gusenga, yarakomeje, ndetse arushaho kwegera Imana cyane, yinjira cyane mu bihe byo gusenga abaza Imana impamvu y’ibyo byose. Amezi icyenda ashize yabyaye umwana w’umuhungu, ababyeyi bamwe b’abanyempuhwe bo kurusengero rwabo baramufashije bamugurira ibyangombwa by’umwana, akajya ajya ku rusengero ahetse ka kana. Hashize imyaka 3, habaho igiterane kidasanzwe cy’ivugabutumwa muri ako gace Esther yari arimo. Esther yakigiyemo nk’abandi bose, agenda ajyanye n’umwana we w’imyaka 3.
    Benshi bahagurutse bihana abandi batanga ubuhamya, umwe mu bahagurutse kubwiriza aratangira atanga ubuhamya ati : «Jyewe mureba ndi imbere yanyu, nari igisambo ndi n’umujura. Nafataga abakobwa ku ngufu ndetse n’iyi Bibiliya mfite mu ntoki n’iyumwe muri abo nafashe ku ngufu.

    Ijoro rimwe ntashye nafashe umukobwa ku ngufu mwambura Bibiliya ye ngeze mu rugo, nyibumbuye ngwa ku mirongo yari iciyeho uturongo irantsinda ndihana. Uko niko nemereye Yesu, mwakira nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye, natangiye kujya mu rusengero, aho niho naboneye umuhamagaro wari uri ku buzima bwanjye. None dore ubu ndi umuvugabutumwa ubwo nibwo buhamya bwanjye bene Data.»
    24398299-happy-african-woman-wearing-traditional-attire

    Abantu bari bafashijwe cyane n’ubwo buhamya. Esther nawe yari araho mu bantu beshi cyane, abasha kumenya wa mugabo wamufashe ku ngufu. Atangira gushaka inzira mu bantu, yiruka agana kuri podiyumu «podium» ahari hahagaze wa mukozi w’Iman ; ariko protocole imubera inzitizi. Akomeza gusaba cyane kumugeraho kugeza ubwo wa mukozi w’ Imana yababwiye ngo bamureke azamuke kuri podiyumu.

    Esther amaze kuzamuka kuri Podiyumu arikumwe n’umuhungu we w’imyaka 3, abwira wa mukozi w’Imana ati : « Mpa Bibiliya yanjye wakire umwana wawe imbuto yo kumfata ku ngufu. Ni jye wafashe ku ngufu cya gihe.»
    Umuvugabutumwa agwa hasi yubamye atangira kurira cyane n’ijwi rirenga, ahita asaba imbabazi mu ruhame. Abakozi b’Imana bari bari aho barabegera barabasengera. Uwo mukozi w’Imana utari wagashatse, yahise amubaza niba yemera kumubera umufasha.

    Muri make barashakanye none ubu bazenguruka isi bavuga ubutumwa batanga n’ubuhamya bw’ibyababayeho benshi bagakizwa kubera bo.
    Imana yambuye Esther umwambaro w’isoni, imuha icyubahiro, imwibagiza imibabaro ye yose. Ibyo Imana ikora byose ni byiza,hari byo yemera ko bitugeraho kugira ngo yiheshe icyubahiro, kugira ngo itwiyegereze cyangwa se kugira ngo ituremere ubuhamya.

    Twese tuzi ubuhamya bwa Lazaro dusanga muri bibiliya, Yohana 11 : 1-44, ku murongo wa 4 handitse ngo : « Yesu abyumvise aravuga ngo iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo niyo guhimbarisha Imana no gutuma umwana w’Imana ahimbazwa ».
    Hari igihe winubira Imana ukayituka nyamara byari inzira zayo, ihane mu mutima. Inzira z’Imana zitandukanye n’izabantu, Imana yacu ni ukuri ntabwo ita abana bayo, nubwo haba mu butayu ihaca inzira kandi na nyuma ya zero irakora.
    “Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata.” Yesaya 43 : 2. Niba ukozwe ku mutima n’ubu buhamya ntutambuke utavuze ngo AMEN kandi ntiwibagirwe gukora SHARE kuko hari n’abandi bwafasha.

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo