• 10259942_395192497288045_5020194019720909615_n

    Ubuhamya: Gupfuka umusatsi , kurwara Kanseri ,kutabyara Imana ya charmante yarabitsinze.

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 12, 2016

    Umugore witwa Nyirahumure Charmante  umufasha w’ imuhazi wakunzwe cyane mu ndirimbo “ kipenzi “ benshi bamumenye cyane ubwo yararwaye Kanseri ( Cancer ) , azenguruka  bitaro bitandukanye hirya no hino […]




    Umugore witwa Nyirahumure Charmante  umufasha w’ imuhazi wakunzwe cyane mu ndirimbo “ kipenzi “ benshi bamumenye cyane ubwo yararwaye Kanseri ( Cancer ) , azenguruka  bitaro bitandukanye hirya no hino mu Rwanda ntiyabasha gukira , ariko agumana ijambo ryamuremagamo icyizere gikomeye yari yarabwiwe n’Imana  ubwo we n’umutware we babaga basenga .

    Uyu muryango ubarizwa  mu karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatube mu byishimo n’ ishimwe rikomeye   bashimira  Imana bitewe n’imirimo ikomeye yabakoreye , nubwo  benshi  bari baziko  byarangiye  utazigera abyara kandi ko caner itazakira  ngo yongere kuba muziama , uyu  mudamu Charmante afte ibyishimo bidasanze  ko yitegura  kwibaruka imfura ye mu gihe cya vuba .

    10259942_395192497288045_5020194019720909615_n
    Nyirahumure Charmante umugore wa Gentie bigizi wameyekanye kuri “Kipenzi”

    Nyirahumure Charmante ni muntu ki?

    Uyu mubyeyi  Nyirahumure Charmante  yavukiye mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo , avuga neza ururimi rw’ ikinyarwanda kandi atuye mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ,ni umugore  yashakanye n’ umugabo we mu mwaka wa 2011 , nyuma atwara inda ya mbere ivamo .

    Nubwo inda ye yavuyemo , Charmante  abamubonye bose mu myaka yo ha mbere bibwiraga ko atwite kuko imisemburo y´umubiri we yatumaga inda ibyimba nk´iy´umugore ukuriwe .

    Abaganga babibonye bavuze ko agomba guterwa imiti ikamufasha kubyimbuka kandi inda ye ikamera nk´iyabandi bakobwa cyangwa abagore badatwite .

    Mu gihe abaganga bamupimaga bakabona ko mu nda nta mwana urimo kandi bigaragarira amaso ko atwite , uyu mugore yabwiwe n´abaganga bakurikiranaga ubuzima bwe ko atavuwe yazarwara kanseri ( cancer ) y´inkondo y´umura bikamuviramo urupfu .

    Mu mwaka wa 2012 mu kwezi k´ukuboza , Charmante wavurirwaga mu Rwanda abaganga bamuteye umuti bamuha gahunda yo kuzasubira kubitaro muri Gicurasi 2013.

    Mu ijoro rimwe ryo mu mwaka 2012 , umugabo witwa Joseph warutuye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali yahamagaye umugabo wa Charmante aramubwira ngo asohoke ajye hanze . Arasohoka ahageze aramubwira ati ” Reba ku ijuru ” aharebye abona inyenyeri, ubwo nta kwezi kwari guhari , aramubwira ati ” Imana irambwiye ngo  uko niko urubyaro rwawe ruzangana.”

    BANNER 1050 100

    Umugabo w’ uyu mugore ni umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo yakunzwe cyane  yise Kipenzi […] . Noneho Umugabo asubiye mu nzu baravuganye bati wenda yafashijwe naya ndirimbo bituma adutekereza ,nuko bimuviramo ubuhanuzi.

    Aba bombi ntibumvaga impamvu Imana yatangira kubaha amasezerano y’ umwana kandi bari bakiri bato mu myaka nubwo babaga nk’umugore n’umugabo . Ntibabonaga ko bazabura Umwana.

    Na none hari umubyeyi utuye mu gihugu cya Australia wakundaga indirimbo z’uyu muririmbyi . Uyu mubyeyi yaje gushyingira umuhunguwe mu Rwanda yifuza ko umugabo wa Charmante yazamuririmbira , uwo mubyeyi w’umunyamashengesho yatumiye abantu benshi mu rugo basenga, bahahuriye nuyu muririmbyi bamuhanurira bati ” Wowe n’umufasha wawe muzabyara umwana w’umuhungu ”.

     Ntibumvaga impamvu z’ubwo buhanuzi.

    Hari n’umuzamu warindaga urusengero i Kanombe yabonye uwo muririmbyi amubwira ko bagomba gusenga ngo kuko satani ashaka kwiba uwo mudamu. Umugabo we yatekerejeko wenda ari impanuka Charmante azakora , bitewe nuko icyo gihe umudamuwe yari abyibushye cyane.

    Muri Mata 2013 Charmante yatangiye kugaragara nk’umuntu wasamye. Isezerano ryo kwa muganga bararyicya batekereza ko yasamye.

    Nyuma ubuhanuzi bwakomeje kwiyongera ati ” Muzabyara umuhungu , undi ati ‘ musenge satani aramushaka , ati ‘ Imana muri kumwe kandi muzabyara umuhungu. Bose hamwe bageraga ku bahanuzi 16 cyangwa  barenga. ”

    Ubwo bakomeje bibwira ko batwite bigera aho atangira kumva imisonga bajya i Masaka babaha imiti yimisonga. Ariko birakomeza.

    Umusi umwe , haza umuhanuzi wari uvuye i Goma muri Congo arasenga aravuga ati ” Muzabyara umuhungu muzamwite Isaac , ariko ahamagara umugabo aramubwirango Imana yambwiye ko madamu wawe adatwite. Ahubwo afite ikibazo mu mubiri. ”

    Umugabo yibwiyeko wa muhanuzi avangiwe , ariko bahise bajya CHUK bapimye basanze kanseri ( cancer ) yaramaze kuba nyinshi. Bategeka ko yazagaruka bakamukuramo inkondo y’umura kandi  nta kindi cyari gukorwa.

    Charmante yambwiye dogiteri ( doctor ) ngo ” Mfite isezerano ry’umugabo ubaruta mwebwe  witwa Yesu, nzabyara imfura azaba ari umuhungu ”.

     Banner 1080 100

    Umuganga yaramubwiye ngo ni byiza ko ukomeye.

    Akomeza ubuhamya bwabo , umugabo wa Charmante aganira n’umunyamakuru w’ibyishimo.com yagize ati : ”  Madamu yahagurutse ababaye ariko yari yafite kwizera gutangaje . Ku buryo ibisubizo bye byatangaje abaganga ndetse nabamubonaga bose . Ubwo bahamagaye umuryango ababyeyi be ndetse n ‘abagize umuryango we kugirango hafatwe icyemezo cyo kumuvanamo inkondo y’umura. Abantu barariraga cyane , yari yatangiye gucira amaraso n’ imisonga myinshi cyane. Kubera ko kanseri ( Cancer ) yari yatangiye gufata ibihaha, ntiyabashaga kurya , ibyo byatumaga arushaho kunanuka cyane kuko yaramaze kugira ibiro 30 , ntiyarakibasha kugenda, yagenderaga mu kagare. ”

    Umugabo we  akomeza  agira ati :” Ubwo bahise bamujyana mu bitaro bya Butaro , ni muri Ruhengeri aho bavurira indwara ya kanseri , twagezeyo bamupimye indwara irabihisha barayibura . Ariko mwumve inzira z’Imana mwumve n’ukuntu irinda ijambo yavuze. Ubwo twamugaruye i Kigali bamujyana ku mupimira i Kanombe , bamuzana no mu mujyi ahantu hitwa BMC ni munsi ya gare nshyashya kubahazi. Naho baramupima, babona ibisubizo bimwe nibyo twahawe i Kanombe. Basanga kanseri yarimaze kuba nyinshi cyane . ”

    Ubwo bahise bamujyana CHUK ariko abaganga batinya kuvuga ibisubizo ,bakaza bakamubaza ngo afite imyaka ingahe akabasubiza ati ” 23 ” . Bagasohoka bababaye cyane ariko kuko nta kundi byari kugenda bahamagara umuryango we bababwira ko nta mpamvu yo kubahisha kandi ko gukuramo  inkondo y’umura ntacyo byamara . Bavuga ko kanseri yamaze gufata izindi ngingo.

     Byari agahinda ku bari aho , ndetse n’abaganga bari bari kubitaho.

    Muri icyo gihe abarira bararize , ariko igitangaje we n’ umutware we baribakomeye bakavugana bati : ” Imana irabeshya se? Incuro yatubwiye ko tuzabyara byashoboka gute ko yakwivuguruza? Bafashe umwanya babibwira umuryango ndetse n’ inshuti bababwira amasezerano Imana yabahaye ariko ntibabyumve. ”

    Nyirahumure Charmante yafashe igipapuro  cyari cyanditseho ibisubizo byo kwa muganga,abwira wamu mama wo muri Australia  wari waragarutse muri Africa , ngo duteshe ibi bisubizo by’abaganga agaciro. Byakomeje  gutangaza abantu ndetse bamwe batekerejeko atabashije kubyakira akaba atangiye guta ubwenge .  Abasenga benshi bari bamaze gucika intege  harimo Reverend Pasiteri witwa Kagigi warutuye ku Kimisagara , yaramusuye amubonye ananirwa kwihangana uwo mu pasiteri ararira cyane . Imisonga yaramubabazaga agataka cyane , nta muntu wabashaga kumuhagarara iruhande.”

    Dogiteri yaramujyanye ari mu kagare , ajya kumugira inama aramubwira ati ‘ Wihangane kandi wakire ibyabaye , kubyara ntibyakunda nubwo  wenda wakoroherwa byaba bihagije . ‘ Ariko mu by’ukuri yanze kumuca intege ariko koroherwa yamubwiraga yabivugaga atabihagazeho kwari ukwanga kumuca intege burundu.

     Umva uko uwo mudamu yamushubije.

    Charmante yaramubwiye ati ” Urambwirango sinzakira, ati kandi sinzabyara ? Imana iravuga nawe ukavuga ? ati aho nababwiriye ibyo Imana yavuze ntimwumva? abwira Muganga ati nzakira kandi nzabyara imfura ni umuhungu. Dogiteri aramubwirango Imana ishobora byose n’ ibyo twananiwe , ariko ikiruta ibindi nuko ufite  ‘ ka morare  ‘ . aramubwira ngo simorare bizaba. ”’

    Abantu benshi bamenye ayo makuru barahagurutse barasenga cyane . Baramujyana bamusubiza mu Ruhengeri bamupimye basanga cancer yarabaye nyinshi cyane. Bamuteye umuti ajya muri koma , amaramo amasaha 3 agaruye ubwenge doctor amubaza uko ameze aramusubiza ati  mfite isezerano rimaze imisi itatu .

    Amaze kuvanwamo oxygene yatangiye guha abandi barwayi ubuhamya bw’ ibyo Imana yamuvuzeho . Ibi babifashe nk’ umuntu wahahamutse wananiwe kwakira ikibazo , kuberako niwe wari urembye cyane mu barwayi bari aho. Yabonaga amafaranga agafasha bagenzibe , akabwira Imana ati  ” Ukomeze unyibuke ”.

    Iyerekwa umutware we yabonye

     

    Umutware wa yarose inkweto zimwe bakunze kwita chongo z’abagabo nyinshi ziri ahantu hamwe ziriguhya , ariko abona urwe rudashya ,abaza umuntu wari iruhande rwe mu nzozi ati :” Ibi mbona ni ibiki? ko ikweto yanjye idashya? Aramubwirati itegereze . Arebye abona amazi n’ amaraso arikuri ya nkweto,  aramubwirango ‘ ndabona amazi n’ amaraso .aramubwirango niyo mpamvu inkweto yawe idashobora gushya. Ni ya maraso n’amazi byavuye  m’urubavu rwa Yesu ‘, arakanguka . ”

    Banner 1080 100 

    Ugukira kose kwagaragariye mu nzozi zitandukanye .

    Umutware wa Charmante yakomeje gutangariza ibyishimo.com ati :” Mu by’ukuri abarwayi barwaranye , benshi barapfuye ariko we ararokoka . Iyo niya nkweto itarahiye izindi ziri gukongoka. Uyu mudamu nawe yagiye agira inzozi Imana imubwira ko kwizera kwe  kumukijije. Iyo umugabo yamusuraga yaramubazaga ngo ‘ Ese uracyakomeje kwizera ibyo Imana yavuze ? nawe akamubaza nkuko amubajije . ”

    Inzozi za nyuma uyu mugore yagize , yabonye aryamye mu rwobo , abona umugabo umubwira ngo ikorere iyo matela nutwo dushuka ,udusafuriya… mbese utuntu twawe twose utahe ubaye mu muzima. Bwarakeye abaganga bamupimye basanga kanseri ntayo afite yabaye negative.

    Havuze urusaku mu baganga, mu barwayi … baravuga bati ” Dore ya Mana ya wa mwana. ” Mu ijuru hari Imana no mu isi hari Imana. Umva , aho niho twamenye impamvu Imana yaduhaga isezerano kenshi kwari ukugirango tuzakomere igihe tuzaba tugeze mu kibazo. ”

    Inama ugirwa .

    Nubona ikibazo ufite kizamutse kikarusha ubushobozi bwawe bwo kugikemura ntukibwireko bigukomeranye . Ahubwo wasanga ariho ugiye guhurira n’igisubizo cyawe. Iyo kanseri itazamuka *inkondo y’umura* yari kuba yarakuwemo  cyera ariko mwumve ubuhanga bw’ Imana,nuko  iyo tubona dupfuye yo ibona dukize.

    Nibutse igihe abanya Isiraheri  babonye ingabo za  Farawo inyuma yabo n’inyanjya yari imbere yabo , ariko ntibamenyeko ikibazo kiri imbere aricyo kiribuze kuba igisubizo cy’ ikibazo biri inyuma. Cancer  kwiyongera kwayo byatumye umura utavamo.

     

    Charmante amaze gukira iki cyago cya kanseri , abaganga bamuhaye imyaka ibiri ya controle cyangwa igenzurwa ,ntibumvaga ko byashoboka ko yakira bitewe naho kanseri yari igeze . Bamutegetse kwirinda gusama mbere y’iyo myaka ibiri , gusa babonaga ko adashobora gusama ahubwo yari gahunda y’abaganga bagomba kubahiriza.

    Bakomeje kumukurikirana , bamupima bagasanga nta kanseri ikimurangwamo. Mu gihe  yari ibutaro mu Ruhengeri aba dogiteri bamukuriranaga ndetse n’abamusuraga babonaga uburyo ingohe n’umusatsi byari byaramushizeho k’uburyo mu mutwe we hari harabaye uruhara .

    Imiti bamuteraga yarifite ubukana bwinshi , ku buryo iyo igitonyanga cyawo cyatonyangiraga ku mwenda , wahitaga ucika .

    10259942_395192497288045_5020194019720909615_n
    Nyirahumure Charmante umugore wa Gentie bigizi wameyekanye kuri “Kipenzi”

     

    Ukuboko bateragamo umuti kwari kwarabaye umukara.

    Uyu mudamu yakomeje kwatura ya magambo ye akomeye ati :” imyaka ibiri nishira nzasama mu kwezi

    bazansezereramo  mbyare. Kandi abaganga baribamubwiye ko bitapfa gushoboka , ati ‘ kandi biramutse bibaye ni nyuma y’ imyaka myinshi ‘ ,nabwo kwari ukumukomeza gusa. ”

    Charmante n’umutware we n’inshuti bakomeje gusenga , bibutsa Imana ibyo yababwiye batangiye

    gutekereza ukuntu bakoreye Imana , ndetse n’indirimbo bahimbiye Imana zagize ingaruka nziza ku bandi harimo n’umu Isilamu wakiriye agakiza kubwiyo ndirimbo nubu utuye Inyamirambo. Iyo ndirimbo yageze mu gihugu cy’u Burundi umuntu warufite ikibazo kimaze imyaka 17 ayisengeramo kirasubizwa .

    Ariko umunsi yumvise iyo ndirimbo yarikingiranye ararira arasenga cyane. Aravuga ati ” nshuti y’ umutima wanjye Yesu , Ndakwinginze nsubiza. Mu mugoroba Yesu yaramushubije ,  ntiyarondora abantu bamuhaye ubuhamya kubw’iyi  ndirimbo.

    Ibi rero bakomeje kubibwira Imana ati twaragukoreye kdi turakomeje . Nabo bashatse ko Imana ibasubiza ikabereka ko ibyo bayikorera bitagira ingaruka nziza ku bandi kandi bo batazibona.

    Imyaka ibiri ishize uyu mudamu yasezerewe mu bitaro ari mutaraga

    Imyaka ibiri ishize Charmante baramusezereye burundu , yabwiye umugabo we  ati :” Muri uyu mwaka wa 2016 ndakikira umwana w’ umuhungu . Rimwe na rimwe umugabo we yatangazwaga n’ ayo magambo umugore we yatura.  Umushumba w’urusengero basengeramo witwa Ruzindana Prince mu mwaka wa 2015 yabahanuriye ko Charmante agiye gusama kandi bizaba mu kwezi ku Ukuboza .

    Imana ntijya ibeshya , hari indirimbo uyu muririmbyi yaririmbye avuga ko Imana ikwiye gusingizwa , akemeza ko Yesu ariwe ubaruta .

    Ati :” Iyaba narimfite icyo nkurusha ngo nkiguhe , kubera urukundo unkunda Yesu…. Imana yishimira gusingizwa ,nawe jyuyiramya izagutangaza.

    Banner 1080 100 

    Charmante  yarasamye kandi aritegura guterura no guheka umwana

    Muri uyu mwaka wa 2016 Charmante  yarasamye nkuko yabyaturaga. Ubu mu mezi macye ari imbere biteguye umwana w’ umuhungu Imana yavuze . Nubwo batapimye ngo barebe niba koko umwana Charmante atwite ari umuhungu , gihamya ihari ni uko atwite kandi umusatsi we wongeye kumera ndetse n’ingohe n’ibitsike bikagaruka , akaba ari umugore mwiza ushima Imana.

    Imana n’Imana .Uyemere ni Imana cyangwa uyihakane izaguma ari Imana. Ikibazo cyose unyuramo nuko cyaba kingana kose , kibwire ko ufite Imana .

    Sangiza abandi ubu buhamya ukoresheje imbuga nkoranya mbaga  nabo bamenye ibyo Imana ikora , ubundi utange igitekerezo cyawe kuri ubu buhamya.

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo