• Capture1

    Ubuhamya: Guhera K’ububoyi agataro no kotsa ibigori k’umuhanda Mama paccy aravuga icyo kwiragiza Imana byamumariye

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 1, 2019

    Bambuzimpamvu Anastasie uzwi nka Mama paccy mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aravuga aho gutinyuka ukigirira ikizere hamwe no kwiragiza Imana  byamugejeje. Mama Paccy nkuko abyivugira m’ubuhamya bwe avuga […]




    Bambuzimpamvu Anastasie uzwi nka Mama paccy mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aravuga aho gutinyuka ukigirira ikizere hamwe no kwiragiza Imana  byamugejeje.

    Mama Paccy nkuko abyivugira m’ubuhamya bwe avuga ko yaoze akazi ko murugo(ububoyi) nyuma agacuruza agataro akaza no kujya yotsa ibigori kumuhanda ariko ubu ni miliyoneri.

    Agira ati”Numvaga ko Imana itankura mu buzima ndimo nabaga mu nzu y’ibihumbi bine ndara kukirago  ariko nta ho Imana itagukura nta naho itakugeza {…}nyuma yo gukora ububoyi nateye intambwe (aseka) ncuruza agataro nabona ayo nakoreye adahagije nijoro nkotsa ibigori k’umuhanda.”

    Mama paccy akomez a avuga ko yakoreraga 1500frw akarya igihumbi agatanga 500 mu kibina (itsinda ryo kwizigama)ayo bamuhaye mu kibina akayabitsa muri banki y’abaturage aho yaje kuza kugera ku bihumbi mirongo ine na bitanu yinjira mu kindi kibina cy’abagore bafatanyaga kugurirana ikibanza.

    Ati”(aseka ) mbikuza ibihumbi miring ine na nitanu numvishe ko ntangiye ubundi buzima bw’abantu bakomeye hari aba mama bari bafite ikibina batangaga ibihumbi 40.000 bakagurira umuntu ikibanza babanje kunyanga kuko nari umukene ariko mbabwira ko ibihumbi 40000 mbifite ,naguriye umuntu fanta baranyemerera ariko bashyira ku mwanya w’inyuma.”

    Mama paccy ngo kuko yari afite ishyaka ndetse ashaka kuva mu bukode yakomeje kuba muri cya kibina cya mbere aho yatangaga amafaranga 500 kugirango ajye abona ayo muri cya kibina cya 2 nawe azagurirwe ikibanza uko niko yaje kubona ikibanza yubatse mo inzu ye ya mbere.

    Ati”ati nakoresheje uko nshoboye  cya kibina nkiguma mo nange njya ku rutonde bangurira ikibanza ariko byose bitewe no kwiyaminiya nkumva ko nta bwoba mfite {…}ariko mbere ya byose ikintu nakoraga nabanzaga kwiragiza Imana kuko niyo nabona ga izanshyigikira ntawundi muntu nabonaga wanshyigikira.”

    Nyuma yo kuva ku kazi ko murugo,gucuruza agataro no kotsa ibigori ubu Mama paccy ageze ahantu hashimishije kuko  afite salon de coiffure nkuko abyivugira afite abakozi atazi umubare,afite imodoka kandi aritwara.

    Mama paccy wagambiriye gukorera Imana kuva kera akiri umwana ubu ni umukristu wa Harvest Christian church azwi mundirimbo nyinshi nka Shirubwoba,Umuhoza,Iratabara n’izindi.

    Kanda hano urebe video y’ubuhamya bwa Mama paccy

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo