• 111111111

    UBUHAMYA : Girimbabazi  Claudine wapfushije abana 7 mu myaka 5 arashima Imana yamushumbushije(Igice cya 1)

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 8, 2019

    Girimbabazi  Claudine aravuga uburyo yashatse akabyara apfusha kugeza ubwo mu  myaka 5 yaramaze gupfusha abana 7,agafata inzira ijya mu bapfumu nabyo bikanga ariko uu yarakijijwe n’Imana yamuhaye umugisha. Papa na […]




    Girimbabazi  Claudine aravuga uburyo yashatse akabyara apfusha kugeza ubwo mu  myaka 5 yaramaze gupfusha abana 7,agafata inzira ijya mu bapfumu nabyo bikanga ariko uu yarakijijwe n’Imana yamuhaye umugisha.

    Papa na Mama we batandakukanye afite amezi  5 ajya kurererwa kwa sekuru nyuma nibwo ise yaje kumutwara amujyana mu rugo rwe aho yari afite undi umugore  ahantu naho atigeze agirira ubuzima bwiza kugeza ubwo ashatse  umugabo umurusha imyaka icumi yasama inda zikavamo cyangwa yavuka umwana agapfa.

    111111111

    Girimbabazi  Claudine mu  myaka 5 yaramaze gupfusha abana 7

    Mu buhamya yivugiye ati » Igihe cyose nabwiraga papa ko ntanyuzwe nuko mbaho nta bana na mama  akambwira ko hari aho nzanezerwa ko ninshaka ko nzanyurwa nashatse{…} nashatse mu 1989 nshaka umugabo yarandutaga yandushaga imyaka 10 icyakora tumaze gushakana numva inkuru yuko hari undi mukobwa yateye inda nagiye mbimubaza ageze ho arabinyemerera. »

    Uko inzira y’umusaraba n’umunezero yari ategereje byagiye bigongana.

    Claudine avuga ko amze kugera mu rugo yatangiye kumva ijwi atazi iryo ariryo yaryama cyangwa yaba ari munzira  rikamubwira riti aha si iwawe bimaze igihe abibwiye umugabo ngo amubwira ko iwabo bashobora kuba bafite amadayimoni,ubwo nibwo umuruho n’ibyago byo gupfusha byari bitagiye.

    Agira ati » igihe cyarageze nsama inda y’umukobwa ndamubyara arwra gato nyuma y’ukwezi arapfa ndiheba ariko data arampumuriza ambwira ko bibaho mko nange ntari umwana we wa 1 ko hari uwamabnjirije wapfuye.»

    Ubwo nibwo ibyago byari bitangiye kuko avuga ko nyuma y’ukwezi  apfushije uwa 1 yasamye inda ya 2 nayo yavuye mo umwana afite amezi 7,asama inda ya 3 nayo abana babiri b’impanga ntibabasha kuvuka ari bazima ni nabyo byabaye ku zindi mpanga zo kunda ya 4.

    Aha nibwo yaratangiye kwiheba birenze ati » nubwo nari nari geze kwiga Imana mu itorero ry’aba divantiste aha narintangiye kwiheba abantu batangira kuza batugira iama batubwira ngo tujye kwa muganga  abandi batubwira aabpfumu nagiye mu bapfumu  batabarika bose bampa ikizere ko nzabyara .»

    Yakomeje guhangayika biba bibi ubwo yatwaraga inda ya 5 nyuma yo kujya muri ONAPO ikamugwa  uwo mwana nawe akaza agupfa ,aribyo byatumye mu 1993 afata icyemezo cyo gutandukana n’umugabo.

    Avuga ko yaje kurwara malariya araremba ari nacyo gihe yumvishe ijwi rimubwira ko naramuka atihannye ashobora gupfa. Claudine Ubu yarihannye ni umuyobozi w’umududugu wa Nyamata mu itiorero ry’ADEPR .

    kanda hano urebe ubuhamya bwa Claudine

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo