• pascal

    Ubuhamya: Ev.Barakagira Pascal yapfushije ababyeyi mu cyumweru kimwe,apfusha imfura nyina ahita asara

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 30, 2019

    Barakagira PASCAL  ni umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR akaba amaze kumenyekana kubera uburyo akorana umuhate mu murimo w’Imana,yahuye n’ubuzima butoroshye nko gupfusha Nyina umubyara ku munsi wo gukura ikiriyo na […]




    Barakagira PASCAL  ni umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR akaba amaze kumenyekana kubera uburyo akorana umuhate mu murimo w’Imana,yahuye n’ubuzima butoroshye nko gupfusha Nyina umubyara ku munsi wo gukura ikiriyo na Se agahita yitaba Imana.

    pascal

    Mu kiganiro Pascal yagiranye na Isimbi TV yavuze ko yahuye ni kitwa inzira y’umusaraba umuntu umubonye ubu adashobora guhita yiyumvisha gusa ahamya neza ko ntaho Imana itagukura nta naho itakugeza.

    Atangira agira ati”Nabuze aabyeyi bange nkiri muto habanje kwitaba Imana mama umunsi twakuye ikiriyo cya Mama na Data aba arapfuye ngira ibibazo bikomeye .”

    Akomeza avuga ko yaje no kwisanga wenyine nta muryango asigaranye kubera ko ba Nyirarume ba Nyirasenge n’abamwe mu bavandimwe baje nabo kugenda,akura nabi atangira guhingira abantu rimwe bakanamwambura.

    Pascal yaje gutangira kujya ajya mu rusengero ariko atarakizwa aragenda arwara amavunja byiyongera ho ko atigeze abona amahirwe yo kujya mu ishuri kuko nta bufasha yari afite abantu bakajya  bamwita amazina meshi kubera uko yasaga.

    Ati”icyo gihe sinitwaga Pascal kubera uko nsa nuko meze n’amavunja ibirenge bitambitse banyita matarika,banyita Majyanjyari banyita rutwe.”

    pascal

    Pascal yamaze igihe kinini azwi mu gace k’iwabo ko ariwe ruharwa mu guteka,kwica no kurya amafuku gusa kubera uburwayi bw’amavunja yari afite yaje gutakaza akazi ko guhingira abaturage kuko atari agishoboye guhagarara mu murima.

    Yaje guhura nabagira neza baramufasha bamushingira boutique arina ho nkuko abyivugira yatangiriye kunywa amata no kwambara inkweto,akomeza vuga ko Imana yaje kumugirira neza agera I Kigali ubuzima burahinduka aza kubenguka umukobwa barakundana ndetse bapanga n’ubukwe nubwo bitari byoroshye.

    Ati”igihe cyarageze numva nkeneye gushinga urugo ndakunda umuntu arankunda turakundana… ubukwe bwacu bugira ibibazo buba akavuyo,tugira ngo abantu baratwishimiye haciye iminsi mike umugore wange bamuroga indwara yitwa urushwima .”

    Akomeza avuga ko atari azi ko mu rusengero naho haba abagome dore ko uyu mugore we yarozwe n’inshuti ye yaje kumusura gusa ku bw’amahirwe yaje kuvurwa arakira.

    Baje gukora ubukwe ariko yubaka urutagira ibyishimo ati”ibyishimo mperuka mbiheruka mu mezi 11 ya mbere umunsi twabyaye tariki ya 16 za 6 mu rukerera umwana ahita apfa ibyishimo byange biba birakatitse.”

    Yongera ho ati”apfuye nyina ahita asara ariruka ku musozi asara akiri umubyeyi ndakomereka mu buryo bukomeye.”

    Iki gihe Pascal avuga yahuye n’ibibazo bikomeye umugore bamujyana I Ndera ariko agakomeza akizera ko Shitani ari umuyaga (nkuko yari yarambyumvishe ) agomba kumwirukana akoresheje ijambo ry’Imana.

    Yakomeje agira ati”Narasenze nkoresheje amasaha 4 n’iminota 50 numva Malayika w’Imana arambwiye ngo Pascal icyo ukoze kimpagurukije ku ntebe yange mu ijuru taha umugore wawe uramusanga mu rugo.”

    images

    Nkuko Imana yakabimubwiye umugore we aho yari ari yafashe imyenda arataha ajya kwa mukuru we Pascal baramuhamagara bati umugore wawe yaje ari hano.

    Yongera ho ko yakomeje kubana n’umugore we barakena bikomeye akajya ajya muri Resitora gusaba ibiryo byasigaye abeshya ko afite inkoko kandi ari we n’umugore we.

    Ati”Nkajya njya muri Resitora n’akadobo mvuga ko mfite inkoko kandi inkoko ari Pascal na Claudine kandi nkabyuka njya mu Ivugabutumwa nkavuga uko Yesu agira neza kandi nge mbona yarampemukiye .”

    Barakagira Pascal asoza ubuhamya bwe ashima Imana yo yamwibutse kuko nawe atigeze ayinubira avuga ko ubu we n’umugore bameze neza bafite aho baba ndetse bongeye bakabona urubyaro bakaba bashima Imana ku bwo kubahindurira ubuzima.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo