• niyonshu

    Ubuhamya bwa Pasteur Niyonshuti Theogene uzwi nka “Inzahare yazahutse”

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 27, 2019

    Past Niyonshuti Theogene ni umukozi w’Imana muri ADEPR umudugudu wa Kamatabaro,Paruwasi ya Kimisagara,akarere ka Nyarugenge ni umugabo wubatse afita abana batatu akaba yaramenyekanye ku izina Inzahare yazahutse kubera ubuhamya yagiye […]




    Past Niyonshuti Theogene ni umukozi w’Imana muri ADEPR umudugudu wa Kamatabaro,Paruwasi ya Kimisagara,akarere ka Nyarugenge ni umugabo wubatse afita abana batatu akaba yaramenyekanye ku izina Inzahare yazahutse kubera ubuhamya yagiye atanga ku buzima bwe n’uburyo yigeze ku zahara.

    Past Niyonshuti akunze kuvuga ngo iyo umuntu ahuye na Yesu umutima aracya ariko akavuga ko umutima udacya gutyo gusaahubwo ugomba gukira ibikomere.

    Kuri we asanga hari ibikomere bitatu birimo agahinda,igikomere cy’amateka ndetse n’igikomere cy’ibyaha.

    Agira ati’igikomere cya mbere ni Agahinda ari nacyo Kristu yanyomoye burya agahinda ni kabi kba mu ndiba y’umutima…agahinda ni umuryango mugari cyane kagira Nyirasenge,kagira Nyirarume,kagira Se wabo witwa Shavu kagira tonto witwa maganya umukuru w’umuryango akaba Ntimba.”

    Akomeza avuga ko aha ni ho Yesu yigaragariza akavuga ati”Yemwe abarushye n’abaremerewe ni munsange ndabaruhura”

    Akomeza avuga ko igikomere cya kabiri ari icy’amateka mabi naho igikomere cya gatatu Yesu yamwomoye ari icy’ibyaha.

    Ati”Hari urwego umuntu agera mo ukaba utamusiga muri salo uti nimusiga muri Salo ndasanga ayitwaranye na chargeur(soma sharijeri) ni mpamusiga ndasanga ayitwaraye na raronge ugahamagara umwana ngo aze aganirize umushyitsi atari uko umukunze watinye kumusiga muri salo ibyo bikomere byombi Yesu yarabinyomoye.”

    Mu magambo make avuga yavukiye I Kigali mu muryango wari wiafshije ise yatwaraga ama tagisi,babaye ho neza nyuma Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yasize Niyonshuti nta muntu n’umwe afite bagira icyo bapfana nibwo yatangiye kuba k’umuhanda.

    Akomeza avuga mu 1996 yahuye n’umugabo wari warakoreye Papa we aramubwira ati”nakumenye ariko wowe ntiwamenye uvuka nari umuboyi iwanyu,nyemerera nkwiture ineza So yangiriye.”

    Uyu mugabo ngo yaramujyanye bamaranye umwaka umwe ubumayibobo buranga atoroka muri urow rugo yigarukira Rwandex ku ku muhanda gukora akazik’ubunamba(Koza imodoka).

    Past Niyonshuti avuga ko yaje kujya abona amafaranga ari ho yatangiriye ubuzima bw’ibyaha kurara mu tubari,kunywa itabi n’ibindi byaha bitandukanye.

    Akomeza avuga ati”Njya gukizwa narindi iwange natashye mu rukerera maze kurolinga(gutekera urumogi) maze kurunywa njya mu buryo bw’iyerekwa mbona uko ubuzima bwange bukurikira uko ababyeyi bange bapfuye inzoga nanyweye,utubyiniro nabyiniye mo,itabi nanweye kugera kuri uwo munsi akabari naraye mo uko natashye uko narindimo ncoma”

    Akomeza vuga ko byose byatwaye umwanya ungana n’uwo yamaze anywa isigara igeze hasi aba arahiye arayita yumva nta meze neza uwo munsi nibwo yahise avuga ati”igiye maze nkorera Satani ndaje kugukorera Mana”

    Uko niko uwari mayibobo,marine yaje guhinduka Pasteur ,kuva ubwo akaba atari asubirainyuma,Pasteur Niyonshuti Theogene ugendera ku ijambo rivuga ngo”iyo ugiye kubwiriza umuntu bisaba ko usa nawe”,niyo mapvu akunze kugaraga abwiriza akoresha imvugo,ibimenyetso,ingendo n’ibindi bifite aho bihuriye n’abana bo ku muhanda,kuko yahaba azi ubuzima bwabo ngo biramworohera kubegera akabaganiriza,akabigisha ijambo ry’Imana.

    inzahare
    Past. Niyonshuti theogene nkuko abyivugira itabi rikimurimo(aha ari kumwe n’umugore we) 

    Yivugira ko izina Inzahare yazahuste ryavuye ku nyigisho yagiye atanga yirya no hino ari kumwe n’abandi bakozi b’Imana bafite ubuhamya nk’ubwe ,bahuriye kukuba barigeze kuzahazwa n’ubuzima bubi ariko nawe arimo Yesu yarabazahuye.

    niyonshu
    Pasteur Niyonshuti Theogene uzwi nka “Inzahare yazahutse”

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo