• kayitagire1

    Ubuhamya bwa Kayitagire venancie wakize Kanseri na Hepatite

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 18, 2019

    Kayitagire venancie afite ishimwe rikomeye ku MANA   nyuma yo kumukiza indwara za Kanseri na Hepatite ikamukura mu buzima bubi bw’ubukene n’ibindi bibazo ikarenga ikamukoresha iby’ubutwari ubu akaba asengera abarwayi bagakira. […]




    Kayitagire venancie afite ishimwe rikomeye ku MANA   nyuma yo kumukiza indwara za Kanseri na Hepatite ikamukura mu buzima bubi bw’ubukene n’ibindi bibazo ikarenga ikamukoresha iby’ubutwari ubu akaba asengera abarwayi bagakira.

    Kayitagire ni umubyeyi w’abana 6 na buzukuru 8 amaze kugira imyaka 51 afite ubuhamya bukomeye bw’ibyo Imana yamukoreye ni mu kiganiro yairanye na Iyobokamana.

    Ati“Nashatse mfite imyaka 18 umugabo wange tumarana imyaka 6 apfa ansigiye aban bane,nanga kwitera abana ngo nge gushaka undi mugabo nguma ndi umupfakazi nkomeza kwizera Imana kuko nari mfite ikizere narasengaga najya kubona nkabona umuntu aje imbere yange akambwira ngo humura nyum anje gusobanukirwa ko ari Imana yampumurizaga.”

    Uyu mubyeyi atangaza ko Imana yagiye imutabara mu buryo butandukanye harimo ku mukura mu buzima bubi yari arimo atagira aho aba hazima anyagirwa Imana igakoresha abantu Leta ikamwubakira inzu,abana be bari bararwaye bwaki ariko ubu bameze neza.

    kayitagire1

    Kimwe mu bintu bikomeye Venancie ashima Imana ni ukumukiza kanseri yari amaranye imyaka 10

    yagize ati”Nafashwe mu 1998 nkajya numva mfite ibibyimba mu nda noneho nkumva meze nabi nkahora ndwaye nkajya nsenga nkabza Imana nti se ibintu narwaye n’ibiki ese barandoze.”

    Yungamo ati”Imana  yaje kundengera irambwira ngo jya kwa muganga ngeze yo muganga arambwira ngo arashaka kunsuzuma ankoze mu nda ndanga ndamubwira nti nsuzuma utankoze mu nda .”

    Uyu mubyeyi wari wararwaye ku buryo bukomeye kugeza ubwo atbashaga kwikura aho ari imyanya isohora umwanda mu mubiri yose yarafunganye akomeza avuga ko amaze kumenya ko arwaye kanseri bamutegetse k agomba kujya kwa muganga akbagwa ariko akabyanga.

    Ati”Naravuze nti nge sinzajya kwa muganga ngo bambage ahubwo nzasenga Imana niyo izansobanurira icyo nzakora. ”

    Akomeza agira ati”Naragiye ndasenga rero Imana irambwira iti <<mwana wange ndagukijije kugirango unkorere>>,Imana yankijijemuri ubwo buryo kwa muganga sinigeze njya yo nuko mbona ntangiye kuba muzima.”

    Venancie afite ishimwe rikmeye nyuma yo gukira dore ko n’Imana yari imufite ho umugambi wo kumukoresha ubu asengera abarwayi bagakira.

    Ati”Narishimye cyane ku buryo ntajya mbyicarana mpaguruka nkajya mu misozi nkajya kubivuga n’Imana ikantuma ikambwira iti hariya hari umurwayi nkajya yo hari umuntu Imana yantumye ho ndagenda ndasenga arakira.”

    Yongera ho ati”nk’ejo bundi badupimye indwara ya Hepatite bantuma ho abanyabuzima barambwira ngo ndarwaye nze bampe inama nuko mbwira Imana nti wankijije kanseri none ibi byo ni iki.”

    peper
    Zimwe mu mpapuro zo kwa muganga zigaragaza ko byari byemejwe ko abagwa akabyanga

    Nyuma yo kumenya ko arwaye yagie mu butayu arasenga Imana imuhishurira ko ibimuteye ubwoba ibikuye ho ati”nsubiye kwa muganga basanga ni negative numva mpaye Imana icyubahiro.”

    Kayitagire venancie ahamya ko ari urugero rwiza rwibigaragaza ko Imana ikora,dore yamumenye kera ubwo yari yraguye yirirwa anyway inzoga riko kuko Imana yari imufite ho umugambi ikamubatura ikagenda imukorera ibitangaza byinshi ,kuri ubu akab afite ubushobozi bwo gusengera abarwayi bagakira ndetse akomeje gushima no gusaba Imana kumukoresha ibirenze ho.



    Leave a Reply


    Ibitekerezo