• shadia

    Ubuhamya bwa EV.Nyiramana Shadia wasaze arozwe  ntiyonkeje abana kuko inzoka yarayinyweraga

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 25, 2019

    Umuvugabutumwa Nyiramana Shadia aravuka ukuntu yahuye n’ibibazo byinshi mu buzima, akarogwa kugeza aho atabasha konsa abana be ,arasara yiruka k’umusozi yambaye ubusa ariko aravuga ko umwami Yesu agira neza akura […]




    Umuvugabutumwa Nyiramana Shadia aravuka ukuntu yahuye n’ibibazo byinshi mu buzima, akarogwa kugeza aho atabasha konsa abana be ,arasara yiruka k’umusozi yambaye ubusa ariko aravuga ko umwami Yesu agira neza akura umuntu muri Poubelle.

    Mu buhamya yatanze imbere y’iteraniro yavuze ko ashima Imana cyane yo mukuye muri Poubelle ikamuhindura ikamusiga akaba asa neza.

    Yatangiye agira ati”nahuye n’ubuzima bubi kandi butandukanye ariko Imana irikumwe nange mu burwayi nagize naragambaniwe ngo nza pfe ariko nzapfe nishe n’umuryango wange… Nashatse mu muryango utanshaka n’umugabo wange dushakana iwacu batamushaka.”

    Shadia yongera ho ati”Nyua rero baje kungirira nabi cyane baza kundoga bampamagaza igisiga nari ntwite inda y’amezi  9 nyua yabwo nza gusara niruka k’umusozi ndya itaka nzunguza amabere mu muhanda.”

    Akomeza agira ati”mu bana mfite uko ari batatu umwe niwo wonseabandi ntabwo bonse amashereka yange inzoka yarayatwaye”

    Ndashimira Yesu ko yaje kungirira neza  akantabara yari aziko igihe nk’iki nzaba ndikumuvugira hano n’ahandi henshi.

    Ati”nagiye kubaka inzu barambwira bati kreka ugiye kwa Meya nari naragonze ka Shitingi imvura inyagira.”

    Ubwo yigishaga yagiye anyuzamo agatanga n’urugero rw’ibintu bimwe na bimwe ati”Mfite imyaka 15 natekaga kanyanga imbandure ndayizi”,ibi byajyanaga no kwerekana uko uwabaga yayinyweye yabaga ameze.

    Yakomeje agira ati”ntugire ubwoba bwaho utuye ahubwo uhamagare iyo mu ijuru babiri reka baguteshe umutwe ariko uwa gatatu naza birahinduka ”

    Nyiramana Shadia n’umugabo we Rachid  Mudahunga bari basanzwe basengera mu idini ya Islam ndetse baza gutandukana ariko ubu arashima Imana yatumye we n’umugabo barokoka bakakira agakiza ndetse bakanusubirana nk’umugabo n’umugore.

    shadia
    Ev.Shadia warozwe agasara akabura uko yonsa abana be

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo