• fidele

    Ubuhamya: Amateka yashibutse ho imvugo “Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere” y’umuhanzi  Nzigiyimana Fidele

    Yanditswe na IBYIRINGIRO April 30, 2019

    Umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa Nzigiyimana Fidele n’umugabo wubatse  akaba azwi cyane ku mvugo “Turwanye  karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere”,iyi ni imvugo akunda gukoresha cyane mu butumwa bwe aho aba yakoreye […]




    Umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa Nzigiyimana Fidele n’umugabo wubatse  akaba azwi cyane ku mvugo “Turwanye  karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere”,iyi ni imvugo akunda gukoresha cyane mu butumwa bwe aho aba yakoreye ibitaramo , ese aya magambo yaje ate?.

    fidele
    Umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa Nzigiyimana Fidele

    Mu buhamya we ubwe yatanze avuga ko iyi mvugo abantu behsi bamaze kumumenyera yavuye mu iyerekwa bigendanye n’amateka ye n’umuryango we.

    Ati”Ni igitekerezo cyangwa iyerekwa ryanjemo nshingiye ku uruhererekane rw’ibisekuru byange kuva mvutse kugeza ubu impamvu mvuga ngo turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteze imbere nuko urwanya ikintu kikubangamiye kibi iyo urwanyije ikibi uhitamo gukora ibyiza hanyuma bya byiza bikaguteza imbere . ”

    Yakomeje agira ati”naravutse nsanga Sogokuru ubyara papa yatunze abagore mirongo ine n’abane hanyuma ndeba abana sogokuru yabyaye (harimo na papa) ndeba inzira n’uburyo babayeho mbona si bwiza rero  ndeba iyo so yakubyaye atari tayari atarigeze aguteganyiriza  ubuzima yabaye mo n’uwo abyaye akuri muri bwa buzima n’aya mitekerereze ya se kuko ntawundi aba yarigeze abona.”

    Fidele akomeza avuga nyuma y’ibyo byose no kubona ubuzimaise yabaye mo n’ubwo we yakuriyemo  abifashijwe mo no gusenga yaje guhishurirw ko iwabo mu muryango hari karande ituruka ku bisekuru byo mu muryango nkabona ko ibibazo biri mu muryango bituruka kuruherere kane kuko bo ngo ntibari bazi Imana no gusenga kuko baraguzaga bakanaterekera.

    Ese fidele Nzigiyimana yarwanyije karande ate?

    Ati”iyo ukimara kumenya ko ufite impano buriya burya Imana iba imaze gukora igitangaza k’ubuzima bwawe,nge rero nafashe impano yange nyihuza namateka ndetse n’umutima wange  mpita mbona ko nifite mo karande ko muri nge hari ibikwiye guhinduka.”

    Avuga ko aya magambo (Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere) yagiye afasha abantu aho aba yagiye kwigisha, aha twavuga nko mubitaramo yakoreye aho asengera I Masaka  ndetse akagenda  afasha n’abatishobopye abishyurira mituelle  ndeste n’ubundi bufasha butuma bitea imbere  ngo kuko ubukene nabwo ni karande mbi igomba kurwanywa.

    Fidele Nzigiyimana yatangiye kuririmba muri korali muri za 2000 akaba yaraje gusohora indirmbo ye ku giti cye mu mwaka wa 2008,amaze gusohora indirimbo nyinshi zirimo izakunzwe nka Habadiliki,tuzabona abatubanjirije ,amamara n’izindi.

    KANDA HANO UREBE VIDEO Y’UBUHAMYA BWA Fidele

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo