• junia

    Ubuhamya: Abantu bavuga ngo ntibarabona Imana nge narayibonye kuko nasogongeye urupfu-Junior Multisystem

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 24, 2019

    Mu minsi ishize nibwo twabagejeje ho inkuru yavugaga ko Karamuka Jean Luc uzwi nka Junior Multisystem ashima Imana nyuma yo kurokoka impanuka yaje gutuma acibwa akaboko ,kuri ubu Junior aratanga […]




    Mu minsi ishize nibwo twabagejeje ho inkuru yavugaga ko Karamuka Jean Luc uzwi nka Junior Multisystem ashima Imana nyuma yo kurokoka impanuka yaje gutuma acibwa akaboko ,kuri ubu Junior aratanga ubuhamya bw’uburyo yabonye Imana mu gihe yakoraga impanuka.

    http://ibyiringiro.rw/amashimwe-ya-junior-multisystem-nyuma-yo-kurokoka-impanuka/
    Mu buhamya yatanze mu kiganiro yagiranye na Isimbi.rw atangira avuga ko imodoka yamugonze ari kumwe na Nyirasenge ndetse na Mushiki we wari wagize isabukuru,anongera ko bikimara kuba yumvise ko birangiye atangira kwihana.

    junia

    Ati”Njye nasogongeye ku rupfu, kuko napfuye ndi kureba. Impamvu namenye ko ndi gupfa, ni uko ibyambayeho byose nahise mbibona, ariko Imana yaramfashije impa amasegonda make, muri uwo mwanya wa nyuma nahise nsaba Imana imbabazi, nahise nihana.”

    Karamuka Jean Luc uzwi nka Junior Multisystem avuga ko yasogongeye ku rupfu

    Yakomeje agira ati”numvaga ndi gupfa nabonaga mpfuye gusa icyo nshimira Imana nuko nari nabonye umwanya wo kwihana ako kanya ndavuga nti Mana niba mfuye umbabarire”.

    Karamuka Jean Luc cyangwa Junior Multisystem avuga ko nta kabuza yarokowe n’Imana ndetse ko we yabonye Imana.

    Yagize ati “Icyabayeho gituma n’iyi saha nicara ngashima Imana , hari abantu bavuga ngo ntabwo barabona Imana, ariko njyewe narayibonye. Ntabwo niyumvisha uburyo imodoka yaba irimo kugukaraga igiye guhita ikandagira umutwe hanyuma igahita ikubita kiriya cyapa cyanditseho Stop ku muhanda.”

    Junior akomeza avuga ko afite ishimwe rinini ku Mana ko atabuze amaboko yose cyangwa ngo abure ukw’iburyo kuko ariko gufite akamaro cyane ati”Ijambo ry’Imana riravuga ngo mu bibi no mu byiza tujye dushima”,Junior Multisystem yakoze impanuka mu ijoro ryo ku ya 30 Werurwe 2019,ubwo imodoka ya RAV4 yamugongaga I Remera.

    Akomeza ahumuriza abakunzi be ko adateze kuva mu muziki kuko n’ubu yamaze gukora indi ndirimbo nshya yakoreye umuhanzikazi Odda Paccy.

    junior
    Junior Multisystem ubu ameze neza kandi yongeye gukora umuziki ati” mu bibi no mu byiza tujye dushima”

    Kanda hano urebe ikiganiro cya Junior Multisystem

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo