• black-couple-hugging

    Ubuhamya : Abaganga barananiwe, abapfumu bubwoko bwose barananirwa ariko Imana Ntijya inanirwa ya duhaye urubyaro « Kalisa na Domitila »

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne October 31, 2016

    Nitwa Kalisa nashakanye na Domitila Tumaranye imyaka 14 dufite abana babiri, umukuru afite imyaka 4 umuto afite umwaka n’igice. Twembi turi imfubyi n’imiryango yacu yajyaga kuzima iyo tutarokoka. Twagize amahirwe […]




    Nitwa Kalisa nashakanye na Domitila Tumaranye imyaka 14 dufite abana babiri, umukuru afite imyaka 4 umuto afite umwaka n’igice. Twembi turi imfubyi n’imiryango yacu yajyaga kuzima iyo tutarokoka. Twagize amahirwe yo kwiga no kubona akazi. Twamaze imyaka itatu dukorana urugendo rwo gushishoza niba dufite umuhamagaro wo gushaka, tunareba niba twashakana.

    black-couple-hugging

    Twembi twumvaga dushaka urubyaro kugira ngo turebe niba twakongera kwisuganya tukagira imiryango. Tuganira nk’umusore n’inkumi bakundana twifuzaga kubyara vuba vuba tukabyara abana batandatu, tukabona igihe cyo kubateganyiriza ibizabafasha kuvamo abantu biyubashye. Murumva ko wari kuba ari umuryango utubutse ho gato. Ibya Leta isaba kubyara babiri baba benshi bakaba batatu ntitwabyumvaga. Twaje kubiganiraho, mu rukundo twari dufitanye, dusanga ari ngombwa ko tujya kubaza abaganga niba tuzabyara.

    2.IBYIRI 1

    Twari twavuganye ko uwasanga afite ikibazo cyo kutabyara yakwihangana akareka undi agakomezanya n’undi bazashobora kubyarana. Twagiye mu Buhinde tujyanye, ku bw’amahirwe basanga twese turi bazima kandi twabyara nta kibazo.

    Twarishimye tubura aho dukwirwa, ibyishimo by’uwo munsi byangannye n’ibyo twongeye kugira twashyingiwe.Tugarutse twakoze ubukwe. Twarabanye umwaka wa mbere urashira, uwa kabiri urashira, umugore ajya mu mihango buri kwezi nk’ibisanzwe. Nyuma y’imyaka ibiri nk’uko abaganga bakunda kubivuga twabonye ko ikibazo gikwiye kujya kwa muganga, dutangira kwishyiramo umuganga wadusuzumye, kumwita umubeshyi n’umuswa n’ibindi nk’ibyo. Twasubiyeyo ariko tugenda dushaka undi utandukanye n’uwo twari twabonanye mbere.

    Uwo na we yatubwiye ko nta kibazo dufite ahubwo na we yibaza impamvu tutabyara. Twayobotse iy’abapfumu tukajyayo nta soni dufite, kuko twumvaga nta cyo tutakora ngo tubone urubyaro. Twahatanze amafaranga aruta ayo twatangaga mu buhinde! Twakekaga ko hari uwaturoze. Gusa tukirinda ko hari igihe umupfumu aba kumwe n’umwe undi adahari cyane cyane nkarinda umugore wanjye ngo adasambanywa n’undi muntu cyangwa n’ishitani nk’uko hari abajya bavuga ko bibaho.

    3.IBYIRIi 2 4

    Byageze aho duhaga imiti baduhaga yo kunywa, tubona ko n’Imana twiteranyije na Yo none bikaba birangiye tubuze urubyaro. Hari umudamu w’umukristu wari warigeze gukorana na Domitila rimwe aza kudusura, ukabona adufitiye impuhwe zidafite kunnyega cyangwa ubundi buryarya bwihishe inyuma. Njye nafashe umwanya mutekerereza agahinda mfite, mubwira amagambo atuvugwaho n’uko ubonetse wese atubwira iryo ashaka, ngera n’aho mubwira ko mbona nkwiye gupfa nkavaho kuko mbona isi nta cyo nyimaraho.

    Yafashe umwanya antega amatwi,mu gihe Domitila we yari yamaze serviettes mu kabati yihanagura amarira. Yambwiye ijambo ryankoze ku mutima ku buryo na n’ubu ndigenderaho!

     

    @ibyirirngiroNews

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo